Digiqole ad

Belgique: Amb. Masozera yahakanye ikifuzo cya Minisitiri Reynders

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanaga, Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yasohoye itangazo ryamagana amakuru yatangajwe na Minisitiri w’ububanyinamahanga w’Ububiligi Didier Reynders, itangazo rishimangira ko u Rwanda rutazigera rugirana imishyikirano na FDLR nk’uko Reynders yabisabye.

Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi iyobowe na Ambasaderi Robert Masozera, ntiyemera igitekerezo cya w'ububanyinamahanga w'Ububiligi Didier Reynders wasabye ko u Rwanda ruganira n'umutwe w'inyeshyamba wa FDLR
Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi iyobowe na Ambasaderi Robert Masozera, ntiyemera igitekerezo cya w’ububanyinamahanga w’Ububiligi Didier Reynders wasabye ko u Rwanda ruganira n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR

Muri iritangazo rigaragara no ku rubuga rwa internet rwa Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, Ambasade iravuga ko tariki 9 Nyakanga 2013, Minisitiri w’ububanyinamahanga w’Ububiligi Didier Reynders yatangarije ibiro ntaramakuru by’Ububiligi “Agence Belga” ko u Rwanda rukwiye kugirana imishyikirano n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR.

Ibi yabivuse nyuma yo kugirana ibiganiro na visi Perezida wa kabiri w’u Burundi Gervais Rufyikiri wari mu ruzinduko mu Bubiligi.

Muri icyo kiganiro Reynders yavuze ko ibihugu byo ku karere byari bikwiye gushyira ikibazo cy’imitwe ibangamye mu byihutirwa bafite ku murongo bakareba uko baganira nayo kugira ngo akarere karusheho kubona umutekano.

Kubw’ibyo rero Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ngo isanga iyo ngingo idashobora guhabwa agaciro kuko Guverinoma y’Ububiligi na Minisitiri Didier Reynders ubwe batari bayiganiraho n’abayobozi b’u Rwanda.

Iri tangazo rikomeza rikomeza rivuga ko ahubwo bashyigikiwe igitekerezo cya François-Xavier De Donnea, wari uyoboye itsinda ry’abadepite b’Ababiligi bane basuye u Rwanda mu gihe cy’iminsi ine, wavuze ko FDLR ari umutwe w’inkozi z’amabi, ugizwe n’abantu bakoze ibyaha bikomeye byibasiye inyoko muntu, agasaba ko bashyikirizwa ubutabera ho kuganira nabo.

Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi kandi ivuga ko uruhande rw’u Rwanda rutigeze ruhinduka.

Rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda ntizigera ishyikirana na FDLR, umutwe ukomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yatumye abantu basaga miliyoni bicwa mu gihe cy’amezi atatu gusa mu Rwanda.”

Ariko kandi iri tangazo risoza ryibaza impamvu i Burayi n’ahandi hose ku isi batajya bihanganira cyangwa ngo baganire n’imitwe cyangwa abantu bakora iterabwoba ariko bakaba basaba u Rwanda kubikora.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Didier uyu numuntu wa Congo ntakuntu atashyigikira ibiganiro nabicanyi .

  • Ariko rero njye uko mbibona mbona urwanda bararugurishije kuri kiriya kibazo none nigute gikwete yatanga introduction abandi abazungu bakikiriza kubintu urwandwa rutarota?ngahorero reka ejo bundi na obama ateremo dore ko aherukanye na Gikwete ndetse na bush twe nkabanyarwanda twitonde turebe kure dukore igikwiye ndabizi neza icyo umuzungu ashaka nicyo gikorwa kd uwo ashaka ko ayobora niwe uyobora abazungu bakoresha telecomande mu kuyobora africa.njye icyo mbona nuko urwanda aho kugirango abayobozi bacu ngo batere hejuru ngo nti twakumvikana ninkoramaraso first babanze bumvikanishe neza impamvu tutashyikirana naho gusakuza usa nuhangana ntacyo byatanga doreko bariya bose baba batumwe nonese fdrl iri mwishyamba haricyo ivuga?nukubyatangiye no kubwinkotanye none ntizarutashye kubera support y,umuzungu nibindi nuko mwitonde murebe kure aho gusakuriza mu kirere

    • Nta support y umuzungu inkotanyi zabonye,kereka niba Museveni ari we wise umuzungu,lol interahsmwe nizo zabonye support y abafaransa n abandi bazungu,ariko inkotanyi zagombaga gutsinda kuko zarikumwe n Uwiteka, ntibyari gushoboka ko uwitwa wrumututsi n umushyigikiye wese yicwa ,kuko gutaka n amarira barize byageze mu matwi y Imana, ahubwo wowe nakubwira ngo ntuterwe ubwoba n abari kumwen imbaraga z abantu, ahubwo takambira Uwiteka arinde u Rwanda, kuko na Dawidi yanesheje goriath ku bw Uwiteka , icyo abazungu bashaka ni uko Africa ihors yicana ,itagira amahoro kuko aganisha ku iterambere bakora uburyo bwose bashyiraho abo bakoreramo ngo basakaze ayo mabi yabo ariko babishaka batabishaka turatera imbere kuko Uwiteka ahari mu Rwanda, mureke dusenge cyane kuko abo turwana nabo si abazungu ahubwo ni imyuka mibi ibakoresha, iliminuti,fremasons,etc ariko ihumure ni uko Kristo yanesheje, dusenge twitandukanye na Shaitwan twegere Uwiteka tuzaba amahoro.

      • Intwaro ariko ntazo ducura mu Rwanda kandi tujya no muri Congo ntabwo twajyanye imiheto n’amacumu.

    • Icyakora nshimye analyse Liss akoze. u Rwanda ni urwacu kandi turarukunda. FDLR yakoze ibibi naho icumbikiwe iracyagarika ingogo. Ariko iyo usesenguye imvugo z’abazungu ziza zikiriza intero ya Kikwete ubona neza reseau yo gukomanyiriza u Rwanda aho igeze. Nkuko Liss abivuze mu bushishozi bw’abayobozi bacu nibige iki kibazo mu mizi barebe icyakorwa mu nyungu zabanyarwanda benshi.

  • Mubwire Minisitiri Reynders ubwo akunda FDRL cyane azabe ariwe uganira nayo, ubwo yemeye kuyibyara muri batisimu azanayihe umunani.

    • FDLR nabo n’abana b’u Rwanda aho kugirango bakomeze kuba umutwalo kuri Congo bataha mu Rwababyaye.Baca umugani ngo”Ibyaye ikiboze irakirigata”Mubareke baze abahemutse tubakubite icyuhagiro ndacyekako imyaka isaga hafi 20 bamaze banyagirirwa muri ririya shyamba ry’inzitane yatumye bumva!Uwabaha nka ministere 5 ubundi abasoda bayo batijanditse mubwicanyi bakinjizwa mu gisirikare cya RDF ikibazo cyacyemuka.

  • muve kubatekamutwe baba badushyushya imitwe ntimuzongere nokugira icyo mubandikaho

  • liss ibyo uvuze nukuri gushyikirana no kudashyikirana nubushake bw,urwanda ntawe ntawe uzadutegeka gushyikirana kungufu ahubwo twumvikanishe neza impamvu tutakumvikana tubinyujije mu buryo bwiza bushoboka naho nidukomeza kwamagana tugwiza abanzi mbona nta musaruro twakuramo murakoze!

  • Ariko aba ba gashakabuhake barashaka iki? Gutoba gusaaaaaaaaaaaaaaaaa

  • Ariko bari bakwiye kubwira congo akaba ariyo igirana imishyikirano na FDRL kuko niho babafatiye ubutaka naho se u RWANDA ko ntaho bafashe Imishyikirano n’igamije iki?

  • Azasabe na alquaeda kugurana ibiganiro na America,ariko se kuki ingufu bagaragaza muri ikibazo kuki atarizo bashyira mukunvikanisha m23 na DRC?ibi nukutuviraho inda imwe.

  • Ngaho da!!!

    KIKWTE ejo bundi mwamuhinduye umusazi none ntihakeye kabiri, Reynders nawe aryunzemo.

    Erega abanyarwanda mumenye ko iriya proposal yo gushyikirana na FDLR ari Long plan Project, ibihangange biyiri inyuma ntibyari byagaragara, bu uretse gato wirebere.

    None se ubu nabwo kandi hagiye kwandikwa andi mabaruwa yamagana Didier Reynders??

    Aho bigeze abanyarwanda bihe akabanga, baturame, bacunge neza icyihishe inyuma y’ibi. aho kwirirwa mu byo kwamagana uvuze wese.

    • Nyamara ibyo MWEUSI avuze nibyo ni uguturia kuko hari ikibyihishe inyuma

  • Niba mukurikira neza Alquaeda iri mu mishyikirano na USA ku byerekeye afganistan,birabera muri Quatar.

    • Ikibazo abenshi mu batanga commentaires ntabyo bazi barena TVR gusa wikwigora!!

  • Abazungu ntimubazi, mwabyanga mwabyemera baturusha ubwenge ndabona twitonze hano byagira akanaro!

  • Ntidukwiye kugira ubwoba mzee wetu ni kali sana!

    • “Ndi ikinani cyananiye abagome n’abagambanyi”

      • cg uri umuzimo wa garde ye!!!!chien

  • Kalisa Ntabwo ari al Quaida ishyikirana na America ahuhubwo ni abatiliban bo muri Afganistan.

  • Birababaje kuba abazungu bananirwa kujya gukemura ibyabo bakaza gukemura ibya furika.Bakaza kuryanisha abanyafurika ngobaje kudukemurira ibibazo ni byabo byarabananiye.

  • rubanda rugufi nimurye ibijumba murenzeho amazi ubundi ngo ubonye rikeye aba aramye, gusa mumenye ko aho inzovu ebyiri zirwanira ibyatsi nibyo bihonyoka kandi inyuma ya kikwete haje Reynders nukuvugako inyuma yabo hari nabandi …………….amen

    • Uvuze neza.Ubundi utakubonye ntakubara.Si ngombwa ko ikivuzwe k’u Rwanda cyose kibi rwirirwa rusakuzaaa ngo ruranyomoza ahubwo rujye rwinumira rufate ingamba.Ibyo byose nitwe ba rudiha bigiraho ingaruka kuko bose ntawe utifite.

  • yewe,ibyaribyo byose hagomba kuba hazashakwa umuti urambye wikibazo kigoye cyane nonese ko mperuka inshuti ikugira Inama,aho kuba urwanda rutumva inama rugirwa ntibyaba nka wamwana wishe inyoni itaribwa?nyamara aba bose ntacyo bapfa n,urwanda

  • Ariko rero wowe Twiyubake,ugomba kumenya nezako,ibyo abanyafurika bibwira atariko abazungu babyumva,iyo duhugiye mukwangana niho babona umwanyo nyine wo kudusenya,umugani w’inkoni eshatu.

  • Wowe Gacumu utekereza bya fake, cyakora unyibukije mu myaka yashize natembereye mu giturage ndi na kadogo wanjye butwiriraho, atangira kugira ubwoba, akajya ambaza ngo ariko papa ubu duhuye n’ingwe wakora iki? Nanjye nkamubwira ngo nahita nyica mwana wanjye. Ariko ntanyurwe agahita ambaza ngo none se duhuye n’intare wahita ukora iki?
    Nti nayo nahita nyica mwana wanjye, akomeza ambaza liste y’inyamaswa zose azi ko ziteye ubwoba, turinda tugera imuhira yizeye ko afite papa we ukaze ndetse yumva ko kuva amubona hafi ye nta na kimwe cyamukanga. None nawe ngo Mzee wetu ni kali! Hahahahahah ntaho utaniye na kadogo wanjye, kuko bikomeye ntiwamenya aho anyuze.

  • Congo Urugamba rwahiye

  • Nibyiza kumva ugaceceka ubundi ugashaka igisubizo. Isi turimo irenze ubwenge bwa muntu. gusa gusa abasoma cyane usanga aribo baba babasha kurabukwa. babandi rero birira bakiryamira ( IYO BYABONETSE) mbega ba Ntibindeba,Mbonabukeye…… + nabandi biringira abana b,abantu gusa usanga biturije ntakibazo rwose. Dukeneye kumenya aho Isi igana.

Comments are closed.

en_USEnglish