Digiqole ad

Guseka: umuti utera umutima gutuza ukanarinda Stress

Guseka ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza umunezero ndetse n’ibyishimo ku muntu ubikora.  Ariko si ibyo gusa kuko mu bushakashatsi bwakozwe n’Abanyamerika, bwagaragaje ko ”Guseka” bigabanya gutera cyane kw’umutima kandi bigafasha kwirinda ‘Stress’, bikaba ari ibyatangajwe muri ”Psychological Science” muri Amerika.

Ntawavunitse imbavu kubera guseka
Ntawavunitse imbavu kubera guseka

Sarah Pressman, umushakashatsi wo muri Kaminuza ya Kansas  avuga ko igihe uri mu bintu bituma ugira Stress nyinshi, jya ugerageza useke  cyangwa umwenyure, yavuze ko guseka bidafasha gusa mu buryo bw’imibereho myiza ko ahubwo binarinda ihungabana ry’umutima.

Mu gihe wumva rero hari ibintu  runaka byagutesheje umutwe , gerageza wisekere kuko hari icyo bizakurinda k’ubuzima bwawe.

Kugira ngo ubu bushakashatsi bwo kumenya ibyiza byo “guseka” icyo bimariye umuntu bugerweho, abashakashatsi babukoreye ku banyeshuri bagera kuri 169 ba Kaminuza, igihe bari mu bintu bibatera Stress ikabije, muri byo harimo guterura imizigo bakoresheje umunwa kugira ngo bagere kuri ya ntego yo guseka.

Mu yindi myitozo ni; gushora ibiganza mu ibasi yuzuye amazi akonje nk’urubura, ngo bize kubafasha kugera kuri ya gahunda yabo yo guseka.

Muri iyi myitozo yakozwe, aba bantu batojwe ibyo guseka byaje kugaragara ko igipimo cya Stress cyagabanutse kuruta abasigaye barebera.

Aba bahanga baje kwemera ko igihe bari mu mirimo, abantu bakunze kwisekera cyangwa k’umuntu ushonje, igihe ari kwayura akamwenyura bifasha imikaya y’iminwa no mu maso kumera neza bikanarinda umutima wawe kuruta abatajya babikora.

Guseka woroheje cyangwa se weruye ariko warakaye bituma mu maso hawe haba nk’ahijimye, iki kikaba atari icyemezo cyagira umumaro; guseka nyabyo bitanga ubushobozi bwo kurinda umutima wawe guteragura kandi bigatuma umubiri wawe wisanzura  cyangwa umera neza nk’umuntu wakoze Siporo.

Byagaragaye kandi ko igihe umuntu asetse, mu mubiri we hakorwa imisokoro itandukanye ituma umubiri ukora neza, ubwonko burekura ”Serotonine” na ”endorphines” birinda umubiri ububabare, bikanatuma habaho guhumeka neza k’umubiri.

 

Ngaho rero seka gororoka!

1.Umusore rudoviko w’inkandagirabitabo yagiye i Gisenyi kwirira ubuzima ku mazi, noneho yisasira agacyeka hasi aho ariryamira yota akazuba avuye koga, ubwo acyota haba hanyuzeho umuzungu aramubaza ati “Are you Relaxing?” Bisobanuye (Uri kuruhuka..). rudoviko ati “Wapi ngewe ndi rudoviko”.

Hashize iminota itanu hanyura undi muzungu aramubaza ati “Are you relaxing?”, undi nawe ati “ase ndababwira ngeze ryari ko nge nitwa rudoviko”….

Hashize akanya umunyamerika winyuriragaho arongera amubaza icyo kibazo, undi amusubizanya umujinya ati “No No No, Me Me Rudoviko”….

Maze aribwira ati “reka nihagurukire aba barezi be kuntesha umutwe bakomeza kunyitiranya na Relakisingi”….

Mu gihe akiri gushakisha ahantu heza ho kwicara hatari abantu bamutesha umutwe aba abonye akana k’akazungu nako kiryamiye kari kota izuba nawe arakabaza ati “Are you Relaxing?..”

Akana karamwenyura kati “Yes, I am Relaxing”;

Rudoviko aba akanyujijemo inshyi mu matama ati “Wa Rwavumba we umuryango wawe uri kugushaka wakubuze nawe uri ahangaha ngo urota izuba”

 

2. Nyina wa Joriji: Umva rero mwana wanjye, urabona ko nta mafaranga mfite yo kukwishyurira…Tugiye kugenda nitugera muri bus bakakubaza imyaka ufite urababwira ko ufite 7, kuko nubabwira ko ufite imyaka 8 barakwishuza.

Bakigera muri bus ubwo convoyeur aba afashe ka joriji atangira kukabaza ngo yumve ko karishyura

Convoyeur: wari wuzuza imyaka umunani sha?

Joriji: Hoya sindayuzuza rwose

Convoyeur: Nuko nuko sha uri kuba akagabo, ubwose uzayuzuza ryari?

Joriji: Nkisohoka muri iyi Bus

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • YEWE ISEKERE NAWE.

  • Hahahhahhahhahahhh!

  • yewe ibibyo birandenze!

  • aaaaahh nikeza kwer

  • Hihihihihih, Hahahahah, Ahhuuu, Ahuuu, sha uwo musore wotaga akazuba arandangije pe. Ndiga uruzungu nanjye bitazambaho nkunda koga.

  • uri riragisingi koko

Comments are closed.

en_USEnglish