Muhongayire yasimbuye Mukaruliza muri MINEAC
Ashingiye ku itegeko nshinga rimuha ubwo bubasha Perezida Kagame yagize Hon Jacqueline Muhongayire umuyobozi wa Ministeri ishinzwe imirimo ya EAC mu Rwanda (MINEAC) kuva kuri uyu wa 11 Nyakanga nkuko byasohowe mu itangazo rigenewe abanyamakuru.
Hon Muhongayire asimbuye Monique Mukaruliza wari uyoboye iyi Ministeri yashyizweho na Guverinoma mu mwaka wa 2008.
Umwaka ushize Muhongayire yari yatorewe guhagararira u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y’umuryango wa Africa y’iburasirabuza (EALA)
Uyu mugore w’imyaka 52, ni umwe mu bagore bafite ubunararibonye muri politiki. Mu 1995 yinjiye mu nteko ishinga amategeko ahagarariye ishyaka rya PSD.
Kuva mu 1997 kugeza mu 2000 bwo yari umuyobozi wungirije w’inteko ishinga amategeko.
UM– USEKE.RW
0 Comment
Nayarye nabandi mbona bayarya. Nuko nuko mwana wa mama, genda uyore ayo ushoboye.
ndumva ari ubwiza bujya mu bundi! abashomeri mwihangane ntibabatangiza akazi ku rwego rukomeye nk’uru!
Yampayinka databuja!!Iyi ministeri se niyabagore gusa kombona ntamugabo uyiyobora aliko mujye mwibuka ko ntankokokazi ibika isake ihali.Ibibintu abazungu bazanye byoguha abagore imyanya mbona arugupinga Imana.sinvuze ko batahabwa akandi kazi,aliko bakagira umukuru akaba umugabo.Urugero,nka Peresida wumugore agategeka igihugu cyilimo abagabo mwumva atalishyano?ubwose uwomugore ashavuye agatuka abagabo mwamugira gute?
Oya Hassan wivanga amadosiye kuba umugore cyangwa umugabo ntaho bihuriye no kuyobora kuko icyo bareba ubushobozi n’ubunararibonye by’umuntu kandi ikigamijwe ni umusaruro uhagije umuyobozi aba agomba kugeraho.Reka amarangamutima rero Perezida wacu azi gushishoza mu gushyiraho ikipe itsinda naho ubundi ubwo umunsi nawe wabaye perezida niba ari abagabo gusa uzakoresha nakubwira iki ariko simbitekereza ko hari uwagushyigikira.Perezida wacu oyeeeeeeeeeeeeeeee!urasobanutse kandi urashoboye ntituzagutererana mu rugamba rwo guteza Urwanda imbereeeee!
egoko! sinari nziko hakiri abantu bafite imyumvire nk’iyawe!!! ese ko abantu bose bangana imbere y’Imana umugore ayoboye bitwaye iki?!gusa ukeneye amahugurwa pee!ntihayobora igitsina hayobora ushoboye!kdi Imana ntirobanura ku butoni ku buryo ubwo aribwo bwose.
sinaherukaga gutwenga urashekeje kabisa!
ahaaaa nibyo tuigomba gufashanya ahari hohose uyumudamu tumwifurishe akazi keza rwose ahahe aronke ndabizi hariya baba bagushyize kumfura za BNR ntakundi ntambwa yikaramu
IBI NI BYIZA PE.BADUSOBANURIRE AHO UWARURIHO YAGARAGAJE INTEGE NKE.
BADUSOBANURIRE INTEGE NKE Z UWARI URIHO,TUBIHERAHO TUMENYA NIBA EXCELLENCE ADAKORA IBINTU AGENDEYE KURI SENTIMENTS.THx
congs to the Hon. we wish you success in your new tasks.
to the press in UM– USEKE.COM; CAN YOU GIVE US A FULL PROFILE OF THE MINISTER? EG M.Status, back ground etc…
Hari ibintu bijya binsetsa kuki abazungu usanga badushima ngo abagore ni benshi mu myanya y ubuyobozi mu RWANDAariko nibaza bo kuki usanga gouvernement zabo zirimo abagore batarenze umwe cga babili niba ari byiza nabo bazabikore ni aho ubund simbona umusaruro wabo ,ngaho se no mu gisirikali nibabagire nka 95 % abagabo dusigarane 5% niba koko bashoboye mu midugudu nabwo mwibuke kubaraza irondo ngo barashoboyye da …….
Masamba we mbere yo kugira icyo uvuga ku bagore ujye ubanza utekereze kuri Mama wawe hanyuma wibaze niba nawe adashoboye koko.
Wibuke ko wabyawe n’umugore, ko wamaze amezi 9 mu nda ye. Bene ibyo n’Imana irabihanira niba utanabizi ubimenye.
amaze gucanganyikirwa byaramuyoboye pe niwe usigaye kuvanwaho,kandi we nta kandi kazi ashoboye keretse kuba umujanjawite naho ubundi azatumara.
EEWANA TUZAMUKIZWA NIKI
Comments are closed.