Digiqole ad

Perezida Kagame yamaganye ihohoterwa rikorerwa abagore muri Africa

Kuri uyu wa kane Kacyiru ku kicaro cya Police, Perezida Kagame yafunguye imyitozo mpuzamahanga y’abapolisi bakuru yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa binyuze muri “Africa Unite”. Perezida Kagame yaboneyeho gusaba abanyafrika gukaza umutekano mu guhangana n’iki kibazo.

Kuri uyu wa kane Perezida Kagame n'umuyobozi mukuru wa Police y'u Rwanda IGP Gasana
Kuri uyu wa kane Perezida Kagame n’umuyobozi mukuru wa Police y’u Rwanda IGP Gasana

Perezida Kagame mu ijembo rye yavuze ko kurwanya ihohoterwa ari urugamba rukorwa na benshi, atari ibintu byakorwa n’urwego rumwe gusa.

Paul Kagame ati “ Ni byiza ko inzego z’umutekano muri Africa zahagurukiye uru rugamba ari nayo mpamvu y’aya mahugurwa, ni uko abagore bagikomeje gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ahatandukanye muri Africa.”

Perezida Kagame yavuze ko guhohotera abagore ari ukwangiza umuryango kuko nyuma ingaruka bibagiraho ari uko batongera kwita ku miryango cyangwa ikindi cyabateza imbere.

Aya mahugurwa yiswe ‘Command Post Exercise’ (CPX), agamije gufasha ibi bihugu gusangira ubunararibonye mu kurwanya ihohotwerwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa.

Umwihariko w’aya mahugurwa ni uko ibihugu bya Africa hafi ya byose byahamagariwe  icyarimwe gukora ibishoboka byose bikarwanya byivuye inyuma ihohoterwa rikomerwa abagore n’abakobwa mu rwego rwo kugira ngo nabo bagire uruhare mu iterambere ry’umugabane.

Ibihugu byose bigize umugabane wa Africa byagombaga kuba bihagarariwe muri aya mahugurwa, ariko nibura ibihugu 36 bifite ababihagarariye muri aya mahugurwa y’iminsi itanu.

Aramutsa umugaba mukuru w'ingabo
Aramutsa umugaba mukuru w’ingabo
Aramutsa abandi bayobozi ba Police
Aramutsa abandi bayobozi ba Police
Perezida Kagame yashyikirijwe ibendera ry'Ubumwe bwa Africa buri muri iyi nama
Perezida Kagame yashyikirijwe ibendera ry’Ubumwe bwa Africa buri muri iyi nama
Aramutsa abaje bahagarariye ibihugu byabo
Aramutsa abaje bahagarariye ibihugu byabo
Perezida asuhuzanya na Andre Ndayambaje w'i burundi hamwe na mbaraga Gasaraba
Perezida aramutsa Andre Ndayambaje w’i Burundi hamwe na Mme Mbaranga Gasarabwe
Umuyobozi muri Police ushinzwe ICT asobanurira Perezida Kagame uko Police y'u Rwanda ikoresha ikoranabuhanga
Umuyobozi muri Police ushinzwe ICT asobanurira Perezida Kagame uko Police y’u Rwanda ikoresha ikoranabuhanga
Akurikiye ibisobanuro by'imikorere ya Police mu ikoranabuhanga
Akurikiye ibisobanuro ku mikorere ya Police mu ikoranabuhanga
perezida asura ibikorwa bya police
Arasobanurirwa uko Police ikoresha ikoranabuhanga
Umuyobozi wa Police uhagarariye aya mahugurwa asobanurira Perezida kuri ayo mahugurwa nyafrika
Umuyobozi wa Police uhagarariye aya mahugurwa asobanurira Perezida ku myitozo izakorwa muri ayo mahugurwa
Yavuze ko uhohoteye umugore aba yangije umuryango
Yavuze ko uhohoteye umugore aba yangije umuryango
Yaje ahagarariye Mali
Yaje ahagarariye Mali
Yaje ahagarariye igihugu cya Tanzania
Yaje ahagarariye igihugu cya Tanzania
Mbaranga Gasarabwe Clotilde
Mbaranga Gasarabwe Clotilde umunyarwandakazi wungirije Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye wa “Department of Safety and Security” yamaganye ihohoterwa rikorera abagore n’abakobwa rishingiye ku gitsina
Amahugurwa yitabiriwe n'abavuye mu bihugu 36
Amahugurwa yitabiriwe n’abavuye mu bihugu 36
Abayobozi ba polisi y'u Rwanda mu muhango wo gutangiza ayo mahugurwa
Abayobozi ba polisi y’u Rwanda mu muhango wo gutangiza ayo mahugurwa
Abashyitsi batandukanye batumiwe muri uyu muhango
Abashyitsi batandukanye batumiwe muri uyu muhango
Abayobozi basabwe guhagurukirwa kurwanya ihohoterwa
Abayobozi basabwe guhagurukirwa kurwanya ihohoterwa
Abayobozi b'Intara muri uyu muhango
Abayobozi b’Intara muri uyu muhango
CP Jean Bosco Kabera uhagarariye aya mahugurwa
CP Jean Bosco Kabera uhagarariye aya mahugurwa
Ifoto y'abayobozi n'abaje bahagarariye ibihugu byabo
Ifoto y’abayobozi n’abaje bahagarariye ibihugu byabo

Photos/DS Rubangura

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • beau gar wa MALI na tanzania nibo bo

  • Ariko ntimukabeshye. Ntabwo uriya mu TZ gen Kisamba yaje ahagarariye Tanzania ahubwo yaje ahagarariye UNAMID/Darfur kuko ni umuyobozi wungirije w’Ingabo za UNAMID. Yari yungirije Gen Nyamvumba. Kuba ari umu TZ rero ntibivuze ko yaje ahagarariye TZ.

  • Ariko ntimunabona ko yambaye casque bleu/Blue helmet

    • Kuki se ubyita kubeshya none se bikuraho ko ari umuTZ?Bikuraho se ko ahagarariye TZ…wavuga ko hari amakuru aburaho ariko ntuvuge ko babeshya!!!Umuseke muri hejuru

    • Nawe urabeshya iriya si casque yambaye ahubwo ni ingofero isanzwe

  • yego sha petit Rubangura komereza aho kabisa bae ku mafoto twiga batubwiraga ko ifoto ivuga amagambo 1000

Comments are closed.

en_USEnglish