Digiqole ad

Kagame ku isonga mu baperezida ba Afurika bakoresha imbuga nkoranyambaga

Hashingiwe ku buryo abakuru b’ibihugu by’Afurika bagaragara kuri internet by’umwihariko bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye, urubuga rwa “Agence Ecofin” rwasohoye urutonde rw’abaperezida b’Abanyafurika bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga ruyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Ifoto Perezida Kagame akoresha ku rubuga rwe rwa Twitter
Ifoto Perezida Kagame akoresha ku rubuga rwe rwa Twitter

1. Paul Kagame( Rwanda)

Perezida Kagame umaze imyaka 10 atowe n’abaturage, niwe mu Perezida wa mbere muri Afurika wigaragaza cyane mu gukoresha internet, by’ubwihariko agaragara kenshi akoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter (@PaulKagame).

Urubuga rwa internet www.paulkagame.com, narwo ni rumwe mu mbuga zisurwa cyane mu Rwanda. Kagame kandi akoresha n’izindi mbuga nkoranyambaga nka Facebook, Google+, Flickr na YouTube.

2. Moncef Marzouki (Tunisie)

Marzouki amaze imyaka 12 ku ntebe y’ubutegetsi, akaba ariwe mu Perezida ukoresha cyane internet muri Afurika y’Amajyaruguru.

Akunda kugaragara akoresha Twitter mu rurimi rw’icyarabu, ariko urubuga rwe rwa internet www.moncefmarzouki.com ntabwo rukunda guhindurirwa amakuru bihoraho.

3. Jakaya Kikwete (Tanzanie)

Kikwete ari ku ntebe y’ubutegetsi muri Tanzanie kuva mu mpera z’umwaka wa 2005, akaba we akoresha cyane Twitter na Facebook, ndetse ngo akunda kwakiririraho ibibazo by’urubyiruko akanabisubiza.

4. Goodluck Jonathan (Nigéria)

Goodluck ari ku ntebe y’ubutegetsi kuva mu mwaka wa 2010, akaba ari nawe mu perezida ufite abantu bamukurikirana (le plus suivi) muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

5. John Dramani Mahama (Ghana)

Mahama we n’ubwo nawe agaragara ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter ariko ntabwo azikoresha cyane.

6. Jacob Zuma (Afrique du Sud)

Zuma uri ku ntebe y’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo kuva mu mwaka wa 2009, agaragara kuri internet akoresha Twitter na Facebook.

7. Ali Bongo (Gabon)

Ali Bongo uri ku ntebe y’ubutegetsi kuva mu mwaka ushize wa 2012, akoresha cyane Facebook kuruta izindi mbuga nkoranyambaga zose ashobora kuba agaragaraho.

8. Paul Biya (Cameroun)

Biya uri ku ntebe y’ubutegetsi kuva mu 1982, niwe mu perezida ufite abantu benshi bamukurikira muri Afurika yo hagati kuri Twitter. By’umwihariko akunze guhuza Facebook ye na Twitter kugira ngo ubutumwa atanga buhitireho icyarimwe.

9. Alassane Ouattara (Côte d’Ivoire)

Ouattara ari ku ntebe y’ubutegetsi kuva mu mwaka wa 2011, agaragara cyane kuri internet akoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter, Hi5 ndetse na MySpace ariko ntabwo ariwe ubwe wishyiriraho ubutumwa, ahubwo bikorwa n’ishami rishinzwe itumanaho mu birobye.

10. Macky Sall (Sénégal)

Macky Sall, ayoboye Senegal kuva mu mwaka wa 2012, akorsha cyane cyane Facebook na Twitter, n’ubwo ubu inkutaze kur izo mbuga zisa n’izitagikora cyane.

Kugaragara ku mbuga za internet zitandukanye kw’aba baperezida, bigaragara nk’ubushake bwo kwegerana n’abo bayobora no kumva ibyifuzo byabo.

Abanyarwanda n’Abanyamahanga bazi gukoresha imbuga nkoranyambaga bakunze gushimira Perezida Kagame ko iyo umwandikiye agusubiza kandi niba hari n’icyo umusaba kigakemuka.

Ibyagaragaye vuba aha ni abanyeshuri babiri b’Abanyamerikakazi bari basuye u Rwanda ariko bakaza kubura uko bahura na Perezida Kagame ariko binyuze kuri Twitter aza kubemerera barabonana.

Venuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Marzouki wa Tuniziya ntago imyaka 12 ku butegertsi

  • Ubwose none tubigenze dute?

  • ibyo se bitumariye iki? tubuze kwicwa n’ inzara.

  • Ahahaha wowe witwa Umunyarwanda inzara ikwicira hehe? Mumasyamba ya Congo watasye se haruwaguhambiriye? Abandi banyarwanda murwanda barakize basigaye basagura nimyaka bakagaburira namahanga ngo none inzara irakwica wariwaba M23 itaragusangayo ngo ikwakirize isasu ryokumutima ubitse ibyaha dore ko ariho barasa gusa ..niha ugira ngo ndabesya genda ubaze intumbi ya col soki. Aho M23 Yamumanitse ngo abatayizi bamurebereho..ahaha ntinya umuntu udatinya M23.

  • yeee!!! koko se? ntimuvuze n’Agaciro developpement Fund,Gir’inka, mutuel,abakobwa beza ,umutekano, isuku n’ibindi tubarusha.

  • Mwibagiwe President of the republic of MALAWI “Her Excellency Dr Joyce Banda” iri niryo zina akoresha kuri facebook kandi mbona arukoresha cyane ndetse no mubuzima busanzwe bwe bwite.

  • ewana uwo mutipe wishwe ninzara natahe murwanda tu razimana

Comments are closed.

en_USEnglish