Rayon Sport ku rugamba rwo kwiyubaka mu bafana no mu bakinnyi
Muri Alpha Palace Hotel kuri uyu wa 10 Nyakanga ikipe ya Rayon Sport yatangije igikorwa yise Rayon Sport Fanclub Week ariko by’umwihariko ngo kizatangirira mu karere ka Rusizi mu ntara y’iburengerazuba kigakomereza mu zindi ntara z’u Rwanda nkuko babitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru.
Iyi gahunda igamije gukangurira abafana bose ba Rayon Sport gushyigikira ikipe yabo kugirango ibashe kugera ku ntego yihaye umwaka utaha dore ko izanasohokera igihugu mu marushanwa nyafrika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Muhawenimana Claude umuyobozi wa Rayon Sport Fan club yatangaje ko yavuze ko bafite amafan club agera kuri 16 mu gihugu hose ariko ko yose ngo atari ko afasha ikipe.
Muhawenimana ati “ Fan Club esheshatu (6) nizo gusa zizwi ko zitanga umusanzu uhoraho. Icyo dushaka ubu ni ukuzenguruka igihugu tukandika ayo ma fan club n’abayagize tugafungura n’izindi zibishaka kuko Fan Club yemerwa nibura ari igizwe n’abafana 10 bafite amakarita.”
Kanyandekwe Eugene uyobora Fan Club yitwa Gikundiro yagize ati “Fan club yacu ifite ubu umunyamuryango wacu yatangaga 200 000 ku mwaka ariko ubu turashaka kujya dutanga 300000, dufite gahunda yo kubaka inyubako ya fan club yacu biradusaba millioni 100, ariko twe dufite 12% kandi banki yatwemereye ko nitugeza kuri 30% bazaduha inguzanyo”
Muri iyi nama Gikundiro Fan Club yerekanye Bordereau ya Millioni 3 z’amanyarwanda yahaye Rayon Sport izindi eshanu (5) zisigaye nazo ngo izazitanga mu minsi iza.
Iyi fanclub yateye imbere kuko itanga n’inguzanyo ku banyamuryango babyifuza nkuko Kanyandekwe abitangaza.
Murenzi Abdallah Umuyobozi wa Rayon Sport abajijwe ku kibazo cy’abakinnyi binjira n’abasohoka yagize ati” ikibazo cy’isoko ry’abakinnyi tumaze kugira 40% ry’ikipe twifuza umwaka utaha, dufite abakinnyi batandatu mu Amavubi turifuza ko nibava muri Ethiopia nabo tuzagirana ibiganiro nabo kandi bizacamo.
Abasigaye ino aha nabo ndumva abadafite amasezerano ibiganiro biri gukorwa Karim Makenzi na Abouba bo ndumva nizeye ko tuzagumana umwaka utaha, Faustin we ni free agent ikipe yose imushaka yamujyana gusa natwe turamukeneye kuko ni myugariro mwiza.
Ubu turi kuvugana na Mukura VS kuri myugariro wabo Alafat Serugendo ndetse n’umukinnyi wa La Jeunnesse Rwaka Jean Claude ashobora kudusinyira vuba.”
Gakwaya Olivier umunyamabanga wa Rayon Sport yatangaje ko hari amwe mu mafanclub yo hanze yemeye inkunga ariko ntizirabageraho.
Gakwaya ati” Fanclub yo muri Zambia yemeye 20 000$ batubwiye ko bazayizanira, naho abo mu Ububiligi bemeye 2 500$ nabo turi kuvugana ngo turebe uburyo bayatwoherereza”.
JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ubu se sha ko udufaranga nari narageneye imisanzu maze kudutanga kuirondo, umuganda, imyanda. Rayo ndayiha iki ra? Ese ubu mbahaye umwuka wanjye muri vuvuzela mwawemera ra?
umwuka niwo wambere wowe ntubure ku bibuga ntankunga irenze iyo
Byiza cyane!
Songa mbere gikundiro yacu,muze i kigali naho mudutaramire twikore kwitako kabisa.Nge nabazaga ibya Fiston aho bigeze?.Thx
ariko ubwo rayon ntizavaho yakira ninkunga ivuye muri FDLR !!!!!nzabandora numwana wumunyarwanda
na kera bavugaga ko rayon sport ari inyenzi,none nawe uravuga ubusa ngo izafashwa na FDLR,genda igufashe n’umuryango wawe,rubbish
uzagende igufashe wowe n’umuryango wawe.ureke rayon yacu,rubbish
erega rayon ibi ipanga ntacyo bizayimarira!uyu mwaka niyihanagure!ibyo kuvuga ngo udufaranga irakusanya!ibyo bintu byo gukusanya birashaje kweli!
Abasenya bo bazahoraho, ibyo muri kuvuga mutinya abafite gahunda. Ndabona ntacyo tutazageraho naho wowe uca intege uzajye kuri web site yanyu utange ibyo bitekerezo bishaje.
ikipe yimugandamure ifite ibibazo kwirirwa izana contineurs zabanyamahanga aho kubakira ku bana babanyarwanda ntacyo bizayimarira nawe se ni gute waba ushaka kwiyubaka ukagura umukinnyi urusha agaciro championat birutwa no kuzamura abana bo muri juniorugatsindwa 2 bwa 3 ukaza uje naho ubundi tuzakomeza guhora vuba nkisosi yintama
Rwose banatubwire ku bya Ceddic na Fouad.Naho ku by’impano byo umuntu atanga icyo afite pe!RAYON n’abO Mmu RUTSIRO TUKURI INYUMA.
Wowe sha ngo uri uu ceceka kkuko ndumva urira utazi n’uwapfuye si wowe utubwira icyo gukora kuko tuzi icyo dushaka izo nama n’impuhwe zawe uzijyane mu iequipe yawe yawe;w’re subjected oriented,so close your mouth.
Ikipe niyacu rwose nibatwegere twese tuzajya dutanga uko twifite kandi twivuye inyuma; natwe nibaza iwacu irubavu turikumwe badushakire abakinyi bakomeye pe Kagere bumvikane ndetse na kanombe byaba ari byiza tubafite imbere yabo hari bariya barundi ni ok ariko bibuke inyuma naho aharacyari ikibazo.
Mugire ibintu bitanga kashi abantu babigure hagire igisigara burya ntawukunda gutanga adafite ikinjira. Urugero mukore company noneho inyungu zivuyemo amwe anje muri rayon. Ubwo ni ukuvuga ko umunyamuryango atazajya ahora atanga ahubwo namara gutanga umugabane azaba arangije noneho inyungu abe ariyo team ikoresha
mu bantu bose batanze comment iyi ni yo mbonye ifite igufwa!!! ya urugero: company itwara abagenzi; za bars na za restaurants…. rayon ifite abafana benshi kandi bayikunda ariko ntizi kubabyaza umusaruro nikore nkuko wabivuze namafaranga ahubwo ntizabona aho iyashyira!!!!
Ibintu biri gucamo
1. Organization ifite ubuyobozi. OK. Ariko Imena Nkuru nazo zikanguke.
2. Fan clubs nizikore ibarura ry’abanyamuryango bakore budget bakurikije ayo umuntu azatanga ku mwaka.
Iyo budget ishyikirizwe ubuyobozi yongerwe kuri budget Akarere kagenera ikipe. Aturuka hanze azaba ari inyongera niyo azajya avamp Primes z’abakinnyi. Ariko salaires na recrutemnts zava kuri budget y’akarere na Fan clubs.
sha umbaye kure uu we!iyi kipe y’imugandamure ntacyo izigezaho usibye kwirirwa inyuma y;’abanyamahanga.
Comments are closed.