Kugeza ubu mu 2013, RDB yabaruye imishinga ihagaze miliyari 1.254$
Kimihurura – Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere mu Rwanda, RDB, cyatangaje kuri uyu wa 10 Nyakanga ko ishoramari ry’abikorera ryabaruwe rifite agaciro ka miliyari 1,254 y’amadolari y’abanyamerika mu mishinga y’abikorera yanditswe na RDB mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2013.
Clare Akamanzi umuyobozi wa RDB avuga ko bamaze kugera ku gipimo cya 96.4% by’intego bari bihaye yo kuzana no kwandikisha imishinga nibura ihagaze miliyari 1.300$ mu mpera z’uyu mwaka.
Clare Akamanzi yasobanuye ko iyo mishinga ahanini ari imishinga y’ubwubatsi ihagaze miliyoni 417,4 y’amadolari avuga ko uru rwego ruri mu ziri kuzamuka cyane aho yasabye abashora imari kuba bashora cyane mu bwubatsi.
Urundi rwego ni urwego rw’ingufu n’amashanyarazi rwabaruwe imishinga ihagaze Miliyoni 355,3 y’amadolari mu mezi atandatu ashize. Akamanzi avuga ko nk’umushinga w’amashanyarazi aturutse muri Nyiramugengeri uri mu iri kwinjiza amafaranga menshi.
Urwego rw’ikoranabuhanga narwo ngo rwinjije amafaranga menshi mu mezi atandatu ashize kuko habaruwe imishinga yinjije miliyoni 306,1 y’amadolari mu mishinga y’inganda zo muri Korea n’ahandi yaje gukorera mu Rwanda.
Clare Akamanzi yavuze ko 88% by’imishinga yiyandikishije mu myaka itatu ishize ubu iri gushyirwa mu bikorwa ahatandukanye mu gihugu uyu munsi aho itanga akazi ku mubare utari muto w’abaturage.
Ubuyobozi bwa RDB bwasobanuye muri iyi nama ko kuba ishoramari riri kuzamuka ari ukubera ingamba zafashwe mu korohereza abashoramari gukorera mu Rwanda, baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga.
Akamanzi yavuze ko niba mu Rwanda ubu handitse mu bitabo imishinga y’abashoramari ihagaze miliyari 1.254$ ibi ngo ari ikintu gikomeye kuko ni ubushake budasanzwe abantu bagaragaza ko bashaka gukorera mu Rwanda.
Ati “ Icyo twe nka RDB dukora ni ukuborohereza kandi iyi mishinga yabo igashyirwa mu bikorwa ikagirira igihugu akamaro mu bukungu.”
Tony Nsanganira Roberto umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RDB yavuze ko mu byinjira bivuye kubyo u Rwanda rwohereje mu mahanga, kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwa gatanu uyu mwaka hinjiye miliyoni 241$ akaba arenze miliyoni 165$ zinjiye mu mwaka ushize igihe nk’icyo.
Muri iyi nama RDB yasobanuye ko mu bukerarugendo, abakerarugendo bagera ku 290 122 basuye u Rwanda kuva mu kwezi wa mbere kugeza mukwa gatanu, bakaba barenze ku bihumbi 242 basuye u Rwanda mu mwaka ushize igihe nk’iki.
Aba bayobozi ba RDB basobanuye ko ibi ari inyungu nini ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda kuko amahanga akomeje kugira ikizere ku Rwanda, yaba mu kurusura no kurushoramo imari mu mishinga minini.
Clare Akamanzi avuga ko nka RDB inyungu iva mu bikorwa byinjiza igera ku baturage bo hasi biciye mu mishinga y’iterambere mu makoperative, ndetse bikazagira akamaro kuri gahunda y’imbaturabukungu igamije kuvana abanyarwanda mu bukene ya EDPRS ya kabiri.
Muri iyi nama hasobanuwe ko abanyamahanga aribo bafite imishinga minini kurusha abanyarwanda, iki ngo kikaba cyumvikana kuko abashoramari b’abanyamahanga aribo bafite ubushobozi bunini kurusha abashoramari b’abanyarwanda.
Imbonerahamwe y’imishinga yabaruwe n’agaciro kayo n’abo yandikishije iha imirimo
Ibyiciro | Ibiyandikishijwe mu mezi atandatu | Guhanga imirimo |
ubuhinzi | Miliyoni 40$ | 1214 |
ubukerarugendo | Miliyoni 32,8$ | 300 |
ikoranabuhanga | Miliyoni 306,1$ | 384 |
Ibikorwa n’inganda | Miliyoni 24,1$ | 598 |
Uburezi(HCD) | Miliyoni 15,8$ | 219 |
serivisi | Miliyoni 62,2$ | 307 |
Ingufu z’amashanyarazi n’amazi | Miliyoni 355,3$ | 179 |
Amabuye y’agaciro(IPI) | Miliyoni 0,5 $ | 115 |
ubwubatsi | Miliyoni 417,4$ | 685 |
Byose hamwe | Miliyari 1,254,2 $ | 4001 |
Photos/DS Rubangura
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW
0 Comment
UBUZIMA BWO KO BWIBAGIRANYE WABAHO GUTE UBUZIMA NTA IMPROVEMENT??????
Sha uyu mukobwa niba arumudamu simbizi Claire Akamanzi muzamuvugo ibindi numukozi peeee, Akwiye kuzamurwa muntera….!!! Agahamwa nka ministere usibye numwanya ariho ko ntacyo ubaye ariko mukundira umwete agira , ubushishozi, ubuhanga, ubugwaneza, nokwicisha bugufi…Murimake ntabaho..aba azi icyo akora we Na mushikiwabo ndabareba nkunva mbuze icyo hahaha….
Ariko muri RDB hariyo undi mugabo wumuhanga mubintu bya leadership ko mwazamusyize murwego rwaba…Yitwa Rwambara Peter..muzamushake numuntu wakemura ibibazo bikenewe vuba kuko nabonye arumuhanga mugushishoza nawe
wowe wiyise kayigema icyo umusaba aguhe gusa njye hari icyo munenga kuba hari abakozi ba’ikigo ayoboye birukanywe bidakurikije amategeko 2010 na nubu bakaba nta mperekeza baharahabwa ,attestation de service rendu,ideni ry’imishahara RDB itabahembye agakingira ikibaba uwitwa ZIGIRA Alphonse kandi abona ko yakoze amakosa njye sinakwemeranywa nawe kabisa
hahahahahahha kibaya ni cofi ariko njye Akamanzi ndamwemera pe!
Comments are closed.