Digiqole ad

Rwamagana: Abatujwe mu nzu bubakiwe na AVEGA ngo nta mahoro bafite

Mu murenge wa Gahengeri,Akagali ka Kanyangese Akarere ka Rwamagana, abatuye mu mudugudu wubatswe na AVEGA Agahozo uri ku muhanda ugana mu mujyi wa Rwamagana urenze aho bita ku matafari bavuga ko kuva bajya muri ayo mazu ntibigeze batuza mu mitima.

umudugudu wa AVEGA batuyemo i Rwamagana
umudugudu wa AVEGA batuyemo i Rwamagana

Impamvu batanga ngo ni uko AVEGA yubatse mu masambu y’abaturanyi babo bityo ba nyirayo baba ngo batarahawe indishyi z’amasambu yabo bakaba batarigeze baha agahenge abahatujwe.

Nubwo ngo bamaze igihe kinini ku nkeke za ba nyiri amasambu, iki kibazo cyateye abatuye muri uyu mudugudu impungenge kurushaho  nyuma y’uko umwe mu bari batuye muri uyu mudugudu, uwitwa Rwamulinda Jean Bosco w’imyaka 30 yishwe abanje gukubitwa cyane mu cyumweru cyashize.

Intandaro y’urupfu rwe ngo yaba ari isambu inzu arimo yubatswemo ndetse ngo abamwishe bajyaga babimubwira na mbere ko bazamwikiza kuko ngo abarwanya iyo bavuze iby’amasambu yabo nk’uko abaturanyi ba nyakwigendera babibwiye Umuseke.

Mu bakurikiranyweho kwica Rwamulinda, harimo umugabo Minani Froduard wari warafungiwe icyaha cya Jenoside akaza gufungurwa, ubu akaba ari mu maboko y’ubutabera kubera urupfu rwa Rwamulinda.

Abatuye muri uyu mudugudu biganjemo abapfakazi ba Jenoside bavuga ko nyuma y’urupfu rwa Rwamulinda wageragezaga kubavugira muri icyo kibazo iyo habaga intonganya n’abaturanyi babo, ubu bavuga ko bafite ubwoba bwinshi ku buzima bwabo.

Mutesi Cesalia w’imyaka 47, utuye muri uyu mudugudu  avuga ko hejuru y’ibindi bibazo baba bafite n’ibikomere basigiwe na Jenoside ubu hiyongereyeho ikibazo cy’abaturanyi batabaha agahenge.

Aho nyakwigendera yari atuye
Inzu nyakwigendera yari atuyemo

Mutesi ati “Ubu se iyo ufashe umwana w’imyaka 30 ukamwica ariwe twari dusigaranye watumaraga irungu nanjye isaha n’isaha mba nziko bantwara ubuzima, ubu hariya ku matafari ho sinshobora kuhinyuza nta muntu turi kumwe”

Abandi twaganiriye banze ko amazina yabo atangazwa batubwiye ko babona ikibazo cyo muri ako kagali gikomeje gufata indi ntera aho basaba gushingana abahatuye.

Aba bahatuye basaba ubuyobozi kugerageza gusobanura neza ko amasambu batujwemo atari bo babigizemo uruhare ngo baze kuyatuzwamo.

Muhigirwa David Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Gahengeri yabwiye Umuseke ko ubuyobozi ntakibazo buzi cyaba giterwa n’amasambu AVEGA yubakiyemo abarokotse.

Avuga ko kibazo cy’umutekano mucye gihari, naho ku kibazo cy’uwo mugabo uherutse gupfa we yemeza ko ari urugomo rusanzwe ariko ko iperereza rigikomeza nta byinshi yabivugaho.

Muhigirwa ariko yemeza ko mu bishe uyu mu gabo haba harimo uwari ufungiye icyaha cya Jenoside.

Kayirere Odette Umuyobozi wa AVEGA we avuga ko imidugudu yubatswe mu bihe bikomeye ariko ko AVEGA yubatse aho yari yahahawe n’Akarere.

Yemeza ko batigeze bamenya ko hari ingaruka bizateza nubwo ubu ngo zihari kuko hari n’abo yemeza ko bari mu manza.

Kayirere ati “ Ibi ariko ntibikwiye gutuma umunyarwanda aturana n’undi mu mwuka mubi kandi iki kibazo twibaza ko nta handi kiri. Ni ikibazo gishobora gukemurirwa mu nkiko.”

Nubwo bamwe mu barokotse Jenoside bagifite ibibazo nk’ibi by’aho batujwe, Madame Kayirere avuga ko abarokotse cyane cyane imfubyi n’abapfakazi batishoboye bagenda biyubaka buhoro buhoro n’ubuzima bwabo burushaho guhinduka uko iminsi ishira.

Eric BIRORI
UM– USEKE

0 Comment

  • ntimwumva se ko ikibazo cyatewe na AVEGA,bategereje iki ngo bishyure???
    barindiriye ko hicwa n’abandi?

    • my Friend , mwibuke ko mbere yo gutuzwa aho mwita amasambu yanyu nabo bari bafite imitungo yabo , bari bafite address , hagati aho kwica abantu siwo muti , ahubwo ikibazo cyashakirwa ahandi , igisubizo ku makimbirane yose cyabaye kwica ? mbega u rwanda mbega abanyarwanda .

      • nonese wowe dada urumva kuba abo bicanyi baritwaje ko batishyuwe na Avega bakica umuntu ubwabyo bifite excuse? abagome gusa!!!!

  • Nuko mbivuga Abakankatira inyandiko.ubundi iyo ukuye umuntu mwisambu ushaka kugira ibikorwa bifitiye bamwe inyungu abandi uba ukwiye kubishyura.kandi sinzimpamvu banga kwishyura abantu bahura nibyo bibazo.Si Rwamagana gusa,niheshi mugihugu bajyiye basenyera ntibabone nayumuti.Aliko ibyokuvugango bafite ubwoba barabeshya ejo nalindiyo narabajije ahubwo bashaka babahakure burundu cyangwa babafunge.ubwose uwambere ntibamugejejemo nyamara akarengane karakomeje!

  • Nonese kuki bubatse mu masambu y’abandi batabanje kubishyura? Itegeko nshinga rivuga ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa. Niba ari n’akarere kabahaye ibibanza kagombaga kubishyura, kandi n’ubu ndumva ba nyiraho bakwiye kwishyurwa.

    ariko nanone sinshigikiye uwo wicanye kuko bagombaga kubinyuza mu nzego zikwiye nk’ubucamanza. Azabihanirwe nibimuhama. Nanone kandi mieux vaut prevenir que guerrir!! Leta cg AVEGA bakagombye kuba barishyuye mbere yo kuhubaka ngo birinde amakimbirane yose ashobora kuvuka.

  • Ariko rwose izo nzirakarengane ziraziriki koko. iyo nterahamwe nisubire muburoko kandi ifungwe burundu. leta nirinde abo bantu nibura nki myaka itanu idahagaze. iyo twumva ibintu nki bi biratubabaza cyaneeeee

  • UBWO SE NTIMWUMVA KO AVEGA ARIYO IFITE AMAFUTI??? KUKI ITISHYUYE ABO YATWARIYE IMIRIMA?????WE MWISHYURE WANA.IBYO NTIBIKWIYE…

    • wowe hello naringiye kugutuka ku babyeyi nsanga education mfite itabinyemerera ariko ikibazo gikomeye nukwitwaza ko utishuwe ukica umuntu!!!

  • ariko se nkibi ni ibiki. Umuyobozi ati ikibazo kirahari, ati ariko uwishwe ni urugomo rusanzwe. niba umuntu yarishwe barabanje kubivuga, ubundi se urugomo rusanzwe rwo kwica umuntu ni urumeze gute? Nonese ko avuze ko hari umwuka mubi kandi ati uwishwe si amasambu yazize, yazize iki? uwo mwuka mubi sewo ko utavuze ikiwutera? Uyu mudamu nawe ati ariko abacitse kwicumu barimo kwiyubaka, ibyo ntabwo bijyanye nikibazo gihari, yagombaga kuvuga uko bateganya gukemura iki kibazo cyamasambu ngo bizajya munkiko, kuki adasobanurira ba nyiramasambu uko bakwiyambaza inkiko, kugirango aba bapfakazi bagire amahoro bareke kuba victims zabayobozi bakora cg bakoze nabi.

  • Wowe wiyise dada ntabwo ikibazo cyatewe n’AVEGA kuko yasabye aho ituza abanyamuryango bayo akarere kakabaha aho kubaka ntabwo ari AVEGA RERO MUJYE MUBANZA MUMENYE NEZA AMAKURU NTIMUGAHUBUKE

  • UMVE AVEGA yahawe n’akarere ntabwo yihaye byumvikane neza kandi abo babatesha umutwe ninabo babiciye niyo mpamvu ntabwo ari amasambu ni ibyo bitwaza.

    • ABO BAYOBOZI NIBO BADSHAKA KO BIKEMUKA N’IYO MVUGO NGO NI URUGOMO RUSANZWE IRABYEREKANA, URUGOMO RUSANZWE RWO KWICA UMUNTU. ESE UBUNDI UHEREYE NO MURI RWAMAGANA ABIGABIJE IBY’IMFUBYI BOSE KO ZO ZITABICA CG ZINABYIGAMBE NI UKO NTABO CYANGWA NI UKO INKARABA NKABA ZIHORA ARI INKARABA NKABA.

      @HASSAN AHO BAGEJEJE UWAMBERE NI HE UVUGA? NI MUNVA SE? SI WE WAMBERE AHUBWO NI UKO YARI YARASIGAYE NONE BARACYAKOMEZA KUMUKURIKIZA ABANDI. NAHO NIBA ARI MU BUROKO UVUGA NUNDI WESE WUMWICANYI NTAHANDI AKWIYE KUJYA.

  • abishi baracyahari ntaho bagiye gusa ntabwo icyo bashatse kuva kera bazakigeraho ntabwo ubwoko Imana yiremeye buzazima.muntu ukora ibyo we wakwihannye koko ko Imana igukuneye!

  • Ndasaba byihutirwa uyu muyobozi urebera abantu Bica abandi agashinyagura ngo nurugomo , urugomo se rurenze kwica umuntu nirugomo nyabaki bakwirukane wamushenzi we ushobora kuba arinawe ubatuma ngo babamareho, Ikindi iyo nvugo yawe ntabwo ariyabayobozi ndagututse kandi bakwirukane…., Kandi umuntu wakoze Gebocide agafungwa akongera agafungurwa akongera akica..Nawe hageho itegeko rimunyonga apfe ..ako kanya kuko babigize umwuga kuko bafite Umuperesida wimbabazi ubababarira burinunsi..uwo Nvuga Ni Kagame…ariko ubu nawe amenye ko yorora ingeso yabantu bica abandi…nkaho bo ntamaraso bagira bagomba kwicwa nabo, ndavuga uba yarishe muri Genocide agafungwa yakongera gufungurwa akongera kwica aba batsindwe bararozwe nabo bagombe bamanikwe nka China nibwo umuti wokwica ikiremwa muntu uzarangira. Ikindi mwibuke abo mwica nabo bagiraga amasambu ayo mubamo imbere Ya mirongo 59…na 60 mumaze kubirukana nango kwica ababyeyi babo murabyigarurira none ngo namasambo yanyu bo se ayabo aba ahe? Ok..ikindi Avega nirebe ukuntu yakisyura abo bicanyi babigize umwuga na peresida asyiraho itegeko ryununtu wishe undi nawe age amanikwa yicwe….

    • Ibyo uvuze Nibyo kayigema we uyusumuyobozi wakarere naveho hageho ushoboye kurinda abaturage abicanyi .

  • imvugo mbi y’umuyobozi ifite byinshi ihishiriye, ikindi AVEGA ko yasabiye amasambu abapfakazi n’imfubyi ikayahabwa, murayisaba kwishyura mute kandi yarahawe n’akarere , ahubwo ndu,va akarere koko niba akarahatanze katazi ko arahabantu bandi ubwo kabaishyura cyangwa kakabashumbusha

Comments are closed.

en_USEnglish