Khizz agiye kumurikira abafana be mu Rwanda hose Album ze ebyiri
Uyu muhanzi yateguye igikorwa yise « Album Promo Tour » aho azamurikira abafana be imizingo (Album) ibiri y’indimbo ze aherete ku batuye umujya wa Muhanga ari nawo avukamo.
Izi ni Album ze ebyiri ; iya mbere yitwa « Paradise» iya kabiri ikitwa « Uwagukurikira»
Uyu musore izi Album ze zakozwe mu mwaka wa 2008 n’aba Producteur batandukanye barimo; Bagenzi Bernard,Chris Cheetah,Jay P,Nasson, na Paster P
Zimwe mu ndirimbo zizagaragara kuri izi Album zirimo indirimbo ze zakunzwe cyane nka ; Paladise,Ndakunzwe,Nzagaruka ft Uncle Austin,Niwe Ntawundi ft Tom Close,Ifoto n,izindi zose ziri kuri Album ya mbere.
Kuri Album ya 2 yise UWAGUKURIKIRA hariho indirimbo nka ; Millionaire,Waje Utinze,Ohereza n,izindi nyinshi zizaba ari 12 nazo nko kuya mbere.
Kuri iyi Album ya kabiri by’umwihariko hakazaba hariho n’izindi ndirimbo nshya uyu musore agiye gusohora.
Muri iki gikorwa cye, Khizz azazenguruka mu duce dutandukanye tw’u Rwanda aho azagenda akorana n’abahanzi batandukanye mu gususurutsa abakunzu ba muzika.
Nka tariki 26 Nyakanga 2013 azaba ari i Muhanga ari naho azahera kuri « Ahazaza Center » aha n’ahandi akazagenda afatanya n’abahanzi nka Bull Dog,Uncle Austin,Danny Nanone,Ciney,TBB ,Derek,Olivis,Gabiro,Peace,Joddy,Two 4 Realy,Sandra Miraji,Kid Gaju,Audy Kerry, Ricky Password,Rass Bertin ,Manira Parker saint na Joshua87.
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW