Digiqole ad

50 Cent arashinjwa ihohoterwa yakoreye mu rugo

Umucamanza mu mujyi wa Los Angeles aravuga ko umuhanzi Curtis James Jackson III uzwi cyane nka 50 Cent ubu akurikiranweho icyaha cy’ihohoterwa rikorerwa mu rugo.

50 Cent aravugwaho guhohotera uwari umukunzi we
50 Cent aravugwaho guhohotera uwari umukunzi we

50 Cent aravugwaho gukubita umugore iwe no kwangiza umutungo w’uwo mugore ubarirwa mu 7,100$ amabi yakoze kuwa 23 Kamena.

Uyu mu raperi w’imyaka 37 ngo yakinguje umugeri umuryango w’icyumba cyihariye cy’uyu mugore we amena bimwe mu bikirimo nka television n’ibindi bikoresho by’igiciro.

Umugore wakubiswe nyuma banze kumutangaza amazina ngo kuko bikiri mu iperereza nubwo ariko bivugwa ko ari uwitwa Fiddy bigeze kuba bakundana.

Nubwo abanyamategeko bakomeje kumuhisha, uyu mugore ngo ni uwitwa Daphne Joy bakundanye mu gihe kigera ku myaka itatu. Byavuzwe umwaka ushize ko babyaranye ariko bombi ntawigeze abihakana cyangwa ngo abyemeze.

50 Cent avuga ko arengana, umunyamategeko we yasohoye itangazo rivuga ngo “ Curtis Jackson ahakanye ibimuregwa. Abantu bamenyeko ntawafashe Mr Jackson cyangwa se hari inzandiko zo kumufata zihari. 

Turi kuvugana n’ubushinjacyaha muri Los Angeles ndetse natwe turi kwikorera iperereza ryacu ku byaha Mr Jackson aregwa”

Kuwa 22 Nyakanga 2013 i Los Angeles biteganyijweko ko 50 Cent azitaba inkiko akabazwa ibyo aregwa. Bimuhamye ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya 46,000$.

Daphne Joy wahohotewe
Daphne Joy wahohotewe
Hambere aha bari bawubanye
Hambere aha bari bawubanye

 

TMZ

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Baba bahaze, nonese wakinguza umugeri urugi utariye ngo unaterure ibiremereye!!

Comments are closed.

en_USEnglish