Muhanga: Abagororwa bari kubaka umuhanda uhagaze miliyoni 6
Icyumweru cyahariwe urwego rw’amagereza cyatangiye taliki ya 08/07/2013, i Muhanga cyabimburiwe n’igikorwa cyo guhanga umuhanda w’igitaka, ushamikiye ku muhanda mugari wa kaburimbo, uyu muhanda uzanyura munsi ya gereza nkuru y’iMuhanga uhuze imidugudu ibiri yo mu kagali ka Ruli mu murenge wa Shyogwe.
Umuyobozi wa gereza nkuru ya Muhanga Bisengimana Eugene, yavuze ko iki cyumweru kizibanda cyane cyane ku bikorwa by’iterambere nkuko ku rwego rw’igihugu byifashe.
Uyu muhanda ufite ibirometero bibiri ugiye guhangwa,ufite agaciro ka miliyoni esheshatu z’amafaranga y’uRwanda.
Usibye uyu muhanda,izi mfungwa n’abagororwa bazubakira umukecuru utishoboye inzu ifite agaciro ka miliyoni ebyeri zisaga, iherereye mu mudugudu wa Karama mu murenge wa Shyogwe.
Bisengimana Eugene avuga ko abagororwa kuba bafunze bitabakuraho kwitwa abanyarwanda, ariyo mpamvu bifuza ko mu bikorwa biteza igihugu imbere imfungwa n’abagororwa babyibonamo,kubera ko ari abanyarwanda kimwe n’abandi.
Mu gutoranya abajya muri iyo mirimo hanze Bisengimana avuga ko bareba imyitwarire, igihe bamaze muri gereza ubushake n’ubushobozi umugororwa aba afite.
Ibi byose iyo babyujuje bituma basohoka gukora imirimo itandukanye iteza gereza imbere by’umwihariko n’igihugu muri rusange.
Muri iki cyumweru yabasabye kuzarangwa n’imyitwarire myiza y’ubunyangammugayo mu bo bazajya basanga hanze, kandi avuga ko na nyuma y’iki cyumweru cyahariwe urwego rw’amagereza ibikorwa by’iterambere muri gereza bizakomeza.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije,ushinzwe ubukungu,imali n’iterambere Uhagaze Francios, yavuze ko gusohora abafungwa n’abagororwa mu bikorwa by’iterambere byonyine bitanga ubutumwa kubabareba.
Uhagaze yavuze ko n’igihe bazaba bafunguye,bazishimira ibikorwa bagezeho kubera ko umuhanda bakoze unyurwamo n’abantu benshi.
Uhagaze ati:’’Uyu munsi wanditse mu mateka y’igihugu, n’igihe muzaba murangije igihano muzerekana ibyo mwagezeho mufunze ’’
Gereza nkuru ya Muhanga ifungiyemo abantu ibihumbi bitandatu birenga.
MUHIZI Elisée
UM– USEKE/Muhanga
0 Comment
Iki gikorwa ni kiza cyane. Uzajya usohoka azajya abona icyo yamaze igihe yari afunze. ni byiza rwose
Kuba bubaka ibya 6M bakabyubaka uko biboneye ejo bigasenyuka bitamaze kabiri njye nta gaciro mbiha,mujye mubaha kubyubaka nuna controle murebe, niba mugira ngo ndababeshya muzaze murebe KANOMBE kuri military umuhanda uhura na 15 utaramara n’amezi nku 8.anyway ntako baba batagize niko bimera gukoresha umuntu uri mugihano, avoma yanga nka wa mugani.
ikibazo sukubaka banga kandi nabyo birumvikana ikindi twakalebye nta nu mu specialiste ubereka aho uwo muhanda wagaciye!!
Comments are closed.