DRC: Padiri yitabye Imana kuri Altari mu misa
Kalumbi Faustin, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Karambi i Rutchuru yitabye Imana ku cyumweru aguye kuri Altari imbere y’ikoraniro yariho asomera misa.
Mugenzi we Padiri Walume yabwiye Echo-grandlacs ko yituye hasi hagati mu misa maze bakagerageza kumwihutana ku bitaro bibegereye ariko bakahagera yamaze guca.
Musenyeri Louis Nzabanita wa Diyosezi ya Goma avuga ko nyakwigendera urupfu ruherutse kumugera amajanja mu byumweru bibiri bishize.
Iki gihe ngo yari mu muhanda ugana Goma ageze ahitwa Katale abagizi ba nabi bitwaje intwaro bafata imodoka ye baramucyucyura ariko ntibamwica ku bw’amahirwe.
Urupfu rwe ubu ntibiratangazwa icyo yaba yazize. Musenyeri Nzabanita avuga ko abaganga bonyine aribo bazatangaza icyamuhitanye.
Padiri Walume we avuga ko nubwo babuze mugenzi wabo bakundaga ariko ari byiza ko aguye mu murimo mwiza yari yariyeguriye, akavuga ko ari byiza kurushaho kuko yari amaze kwiyeza mu ntangiriro z’igitambo cya misa nkuko bagenza.
Padiri Walume ati “ ijambo ry’Imana riravuga ngo duhore turi maso kuko tutazi umunsi n’isaha.”
JD NSENGIYUMVA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ubuse bamupfukiye iki mu maso uziko namwe nta byanyu. Mureke abantu bamurebe bamenye uwo ariwe maze banamusengere kugera mu ijuru.
Buriya ifoto bashyizeho zi iye.
Ubundi gushyira ifoto y’umuntu mu itangazamakuru, nta ruhushya yabiguhereye, cyangwa umuryango we ngo ubyemere… nabyo si byo! Si ndi umunyamakuru ariko nemera ko bishoboka. Ikindi bashobora kuba basohoye inkuru badafite ifoto nyayo y’urwo rupfu bagashyiraho ifoto isanzwe padiri (uwariwe wese) asoma misa. Kandi wowe usaba kumusengera ubanje kumumenya, ndumva ayo masengesho yawe nta ngufu afite ku mana!
Uwineza we uratubeshye koko kuba bamupfutse mumaso byo warikubabwira ngo sibyiza kuko wifuzaga kureba niba wamumenya ariko kuvuga ngo bamurebe bamusengere kugera mwijuru,sibyo nukutubeshya peee.ijambo ry’Imana riravuga ngo iyo umuntu apfuye ibye biba birangiye kumusengera no kutamusengera ntacyo we ubwe byamumarira kuko ntibyamugeza mw’Ijuru kuko ibyiza umuntu abiharanira akiri muzima.
Lionnel, reka rwose Uwineza avuge ibihuje n’imyemerere ye. Uno si umwanya wo gushoza impaka mu gihe tubabajwe n’uwigendeye.Gira amahoro
Oh wamugani kuki bamupfutse mu maso, ko ntaperereza agikorerwa ibye byarangiye wenda twari kumumenya cyane nkabavukiye hariya, nihafi ya paroisse yaho navukiye St Aloise Buturande. Imana imwakire.
Nyagasani amwakire mu be!
Naho abibwira ko tutemerewe gusabira abapfuye bazasome ibyo Yezu yakoreye abantu bahuye babajwe n’uwo bari bagiye guhamba;ibyo yakoreye abo yasanze bamaze 4 days bahambye cg mu gitabo cy’abamakabe cya 2 chapter 12
Imana Imwakire mu ntore zayo Igirire ko yakoraga umurimo yatorewe maze Imuhe Ingororano imukwiye
Njye mbabajwe n’ibyuriya Mupadiri kuko yari agikenewe ku bw’umurimo yakoraga. Gusa Imana ishimwe ubwo atapfuye ari kwiba cyangw acuragura ahubwo akaba yaguye ku rutambiro.RIP.
Comments are closed.