Ishoramari muri Servisi rizageza u Rwanda aheza – Dr Sithanem
Dr Rama Sithanem ni umugabo yabaye Ministre Ministre w’Imari mu birwa bya Maurices biherereye mu nyanja y’ubuhinde, mu nama y’iminsi ibiri ku isharamari muri servisi iri kubera muri Serena Hotel Dr Rama yavuze ko isharamari rishingiye ku gutanga serivisi u Rwanda ubu rushyize imbere nirikomeza igihugu kizatera imbere birenze uko abantu babitekereza.
Dr Rama wahawe izina rya GCSK (Order of the Star and Key in the Indian Ocean) kubera ubuhanga bwe mu bukungu, yavuze ko umurongo u Rwanda rurimo ari mwiza cyane mu bijyanye na business ishingiye ku itangwa rya serivisi.
Muri iyi nama yateguwe na RDB iteranyirijehamwe ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye n’ishoramari muri serivisi uyu mugabo yavuze ko ishoramari rishingiye kuri serivisi ariryo ryatumye igihugu cye cya Mauritius kizamuka cyane mu bukungu.
Avuga ku u Rwanda, yavuze ko agereranyije n’imyaka 19 ishize u Rwanda ruvuye hasi cyane, ubu rugeze ku ntambwe ishimishije.
Ati « Ibi bigaragaza ubushake igihugu gifite mu kuzana iterambere ryihuse, niba u Rwanda rukomeje gushingira ku ishoramari no gutanga serivisi nta kabuza ko mu myaka iri imbere itari myinshi tuzaba tuvuga igihugu gito gikomeye cyane muri Africa. »
Dr Rama Sithanem inzobere mu bukungu yo muri Kaminuza ya London School of Economics, ni umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya RDB akaba n’umujyanama mu byerekeye iterambere, yabaye kandi vice Ministre w’intebe mu gihugu cye kugeza mu 2010.
Muri iyi nama Clare Akamanzi umuyobozi wa RDB yavuze ko u Rwanda rwahagurukiye guteza imbere ishoramari rishingiye ku gutanga serivisi ariyo mpamvu bateranya abahanga n’abakora business mu nama nk’izi ngo bahurize hamwe ubumenyi n’ubunararibonye bagire icyo bahurizaho.
Muri iyi nama, Amb. Gatete Claver yibukije ko u Rwanda ruri mu bihugu byorohereza gushora imari mu gihugu hagamijwe kugera ku iterambere, ndetse ariko ngo no gukangurira abanyarwanda gukangukira gukora business ishingiye ku gutanga serivisi.
Muri iyi nama, abashoramari b’abanyarwanda n’abanyamahanga muri serivisi zitandukanye baganiriye ku ngingo nyinshi zigamije kunoza ibyo bakora no kuba Leta yakomeza kubafasha mu kazi kabo.
Bamwe muri aba bashoramari batanze ubuhamya ku buryo mu Rwanda ari ahantu heza ubu bari gukorera Business bagereranyije n’ahandi bayikoreraga.
Ikindi cyagarutsweho ni gahunda y’imbaturabukungu EDPRS ya 2 ndetse n’ikerekezo 2020 u Rwanda rwihaye dore ko hari gukangurirwa inzego bireba ko hashyirwamo ingufu kugira ngo intego zihawe zagerwaho.
Iyi nama irakomeza kuri uyu wa kabiri ari nabwo isoza imirimo yayo.
Photos/PMuzogeye
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
0 Comment
Kuki muvugako ishoramari muri services ari ryiza mwarangiza mugafunga DIAMOND HOLIDAY TRAVEL kandi nayo yari yaraje gufasha abanyarwanda guterimbere? ibyo muvuga bijye bigaragarira mu bikorwa byanyu. mu bindi bihugu duturanye irakora kandi imaze gutezimbere abayirimo none mwebwe abanyarwanda mwabavukije ayo mahirwe. transparency ni ngombwa muri byose ntabwo byumvikana ukuntu BNR ivuga ko police ikora iperereza hakaba harenze amezi 2 nta mwanzuro kandi ijya gutangira yari yahawe ibyangombwa byo gukora.either muyifunge officially cyangwa muyifungure ikore apana kuyisiragiza.
Comments are closed.