Nyanza: Umukecuru w’imyaka 75 yaturikanywe na Grenade ayihondesha imyumbati
Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Mukino, Akagari ka Nkomero, Umudugudu wa Ruhosha, umukecuru Mukansoro Esther w’imyaka 75 yaramaranye iminsi mu nzu ye Grenade kuri iki cyumweru yamuturikiyeho ari kuyihondesha imyumbati.
Hari ku gicamunsi ahagana saa kumi z’umugoroba, aho Mukansoro yari agiye kujya gushesha imyumbati ku cyuma gisya, maze mu gusatura imyumbati ye yifashisha akuma yitaga inyundo kuko yarakamaranye iminsi nkuko we abyivugira.
Ako kuma yitaga inyundo yakabonye ari abuzukuru be bakazanye mu rugo maze akajya akifashisha kenshi ashimangirainkomangiro yazirikishagaho amatungo ye magufi nk’ihene, buri gihe yagakoreshaga uko ajyiye kwimura ihene maze akagasubiza mu nzu iwe.
Ku bw’amahirwe atangaje n’uko iyi grenade Mukansoro yitaga akanyundo gato yaje guturika nta mwana n’undi muntu wese umuri iruhande ndetse by’umwihariko nawe akaba akirimo umwuka dore ko yacitse ikiganza ndetse n’ibishashi byayo bikamukomeretsa ku mubiri we cyane.
Abaturanyi ba hafi bagiye kumva bumva ikintu gituritse barebye aho giturikiye babona mu rugo kwa Mukansoro hari gucumba umwotsi mwinshi cyane bahuse gutabara basanga Mukecuru Esther ari gutaka cyane yakomeretse bikomeye.
Yahise ajyanwa kwa Muganga ku Bitaro bya Gitwe, akorerwa ubutabazi bushoboka bigera n’aho ku mugoroba ibitaro bya Gitwe bifata umwanzuro wo kumujyana mu bitaro bya Kaminuza i Butare aho kugeza ubu Mukansoro arwariye.
Murangwa Bosco umuyobozi w’Akagari ka Nkomero yatangarije UM– USEKE ko bakimara gutabara bahise bihutira kujyana uyu mukecuru kwa Muganga ndetse bakaba bari guhumuriza abaturage bo mu Nkomero.
Murangwa yagize ati “Turashimira cyane ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu uburyo buri kutuba hafi budufasha, kuva ku munsi w’ejo baradutabaye bishoboka ndetse twateguranye n’amanama yo gusobanurira abaturage ububi bw’ibisasu bakabusobanukirwa”.
Bamwe mu baturage bo muri aka gace twaganiriye bavuga ko batazi kandi batarabona igisasu nk’icyo kimeze nk’inyundo ku buryo nabo bishoboka ko nabo byababaho mu gihe batigeze bamenya iyo grenade uko imeze
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW
0 Comment
ARIKO SE KO BATAVUGA NIBA ABO BUZUKURU BE BAMUZANIYE GERENADE BARI ANABA CYANGWA BAKURU?! BIMEZE NKA BYABINDI BY’I RUSIZI NGO BAFASHE UMUCENGEZI YIKOREYE IKIBUNDA, IDOSIYE YE IKABA NTAHO IRAGARAGARA MU NKIKO….!
Uwo Mukecuru arware ubukira ariko rero Police ishakishe aho yaba yaravuye.
ntabwo bavuga “twateguranye n’amanama” bavuga “twateguranye inama”
jya ubugisha ikinyarwanda sha!
Hari n’abavuga ngo HASIGAYE “HARIHO UMUCO WO GUFATA KU NGUFU, KURYA RUSWA, N’IBINDI” AHO KUBA INGESO.
BAKITIRANYA INGESO N’UMUCO!
Unyibukije aho nasomye ngo “ubujura bwa ATM bumaze GUTERA IMBERE” ! Muri make ni “iterambere ry’ubujura” ?????????
Ko uvuga se utaragera hahandi haba handitse ngo dubafitiye amata meza!!! Iyo bimeze gutya baba bafite n’amata mabi kandi ntabaho. Amata ni amata. Ubundi ngo inshyushyu ikonje. Hahaha!!!!! Bavuga umubanji.
Mbega amahirwe yo kuba ntawe iki gisasu cyahitanye!uyu mukecuru aracyarurya n’umurame kbsa!
Ubu bwoko bwa grenade nanjye rwose sinari nyizi kandi ndashaje cyane. Uyu mukecuru kuba yarayitiranije n’inyundo nta gitangaje.
Jya ubigisha too! Nanjye ndakwemeye kbs;
bazatumire abaturage babereke uko intwaro zisa kugirango bazimenye
Comments are closed.