Digiqole ad

Polisi yatangije amahugurwa nyafurika ku kurwanya ihohoterwa rikorera abagore n’abakobwa

Kuri uyu wa mbere tariki 8/7/2013 mu kigo cya Polisi ku Kacyiru, abakuru ba ba polisi bahagarariye ibihugu byabo bigeze umugabane wa Afurika batangiye amahugurwa y’iminsi itanu yo gukumira icyaha cy’ihohoterwa rikorera abagore n’abana b’abakobwa.

ifoto y'u rwibutso
Ifoto ya bamwe mu bitabiriye iyi nama.

Ku Isi henshi iri hohoterwa ahanini rishingiye ku gitsina, aho usanga abakobwa cyangwa abagore bafatwa ku ngufu ndetse rimwe na rimwe bakanicwa.

Iri hohoterwa ahanini ngo rikorwa n’abagabo cyangwa abasore, usanga kandi mu ngaruka risiga harimo ihungabana rikomeye nk’uko byasobanuwe mu itangizwa ku mugaragaro ry’aya mahugurwa y’abayobozi ba Polisi mu bihugu bitandukanye bya Afurika bateraniye ku Kacyiru.

CP Jean Bosco Kabera uhagarariye aya mahugurwa yavuze ko kurwanya bene iri hohoterwa ari inzira ndende kuko urikora n’urikorerwa usanga ahanini baba batuye ahantu hamwe, ikindi kandi ngo ni uko hakiri byinshi bisabwa mu gutabara uwarikorewe kugira ngo avurwe neza.

CP Kabera avuga ko aya mahugurwa agamije kandi gusangira ubumenyi n’abaje bahagarariye ibihugu byabo ku buryo gukumira ihohoterwa bikorwa mu bihugu bitandukanye.

CP Kabera ati “ Hano mu Rwanda dufite ibigo bya ‘One stop Center’ byita ku bahohotewe bikabaha ubuvuzi ndetse bagakurikiranwa ku buryo n’uwabikoze ahafatwa agashyikirizwa amategeko. Gusa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubwo ryagabanutse ariko ntabwo ryacitse, kimwe n’uko n’ahandi hose ku Isi ibihugu bigihanganye naryo.”

Commissaire wa Polisi muri Benin , Bocovo  Ghislaine  yatangarije UM– USEKE ko bizeye ko hari byinshi bazavana muri aya mahugurwa cyane cyane ko ngo mu Rwanda bazwiho kuba bateye imbere mu bijyanye no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Bocovo  Ghislaine   avuga ko iwabo imbogamizi ikomeye ihari ari uguceceka. Uwahohotewe ngo ntabwo avuga kubera gutinya kwicwa n’uwabikoze. Avuga ko urwego ubu bo bariho ari ugushishikariza abagore n’abakobwa gutinyuka kuvuga ibyabakorewe bishingikirije amategeko yashyizweho abarengera.

Bocovo  Ghislaine yagize ati “Umubyeyi ashobora gufata umwana we ku ngufu, umugore yabimenya ntabivuge mu nzego z’umutekano. Ibi rero nibyo turi kugerageza kurwana nabyo.”

Aya maghugurwa yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu 36, bazibanda ku masomo ajyanye no gukumira ihohoterwa ndetse bakore n’imyitozo izakorwa kuva tariki 11 kugeza ku itariki 12 Nyakanga 2013 ari nabwo bazasohoza.

aba ni bamwe mu bayobozi baje bahagarariye ibihugu bitandukanye muri iyi nama
Aba ni bamwe mu bayobozi baje bahagarariye ibihugu bitandukanye muri iyi nama.
aba ni bamwe mu bayobozi baje gutangiza amahugurwa
Bamwe mu bayobozi baje gutangiza amahugurwa.
CG EMMANUEL GASANA Inspector General of Police (ku ruhande rw'ibumoso) n'abandi banyacyubahiro bari bitabiriye ifungurwa ku mugaragaro ry'aya mahugurwa
CG Emmanuel Gasana Inspector General of Police (ku ruhande rw’ibumoso) n’abandi banyacyubahiro bitabiriye ifungurwa ku mugaragaro ry’aya mahugurwa.
Abayobozi bakuru ba gisirikare na polisi mu gutangiza inama ku mugaragaro
Abayobozi bakuru ba gisirikare aba polisi n’ab’amagereza mu gutangiza inama ku mugaragaro.
Bamwe mu bitabiriye amahugurwa
Mary Gahonzire, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ni umwe mu bitabiriye amahugurwa.
Commissaire Bocovo avugana n'abanyamakuru
Commissaire Bocovo avugana n’abanyamakuru.
Commissaire BOCOVO wo muri Benin asobanura uburyo barwanya  ihohoterwa rikorera abana n'abagore mu gihugu cyabo
Commissaire Bocovo wo muri Benin asobanura uburyo barwanya ihohoterwa rikorera abana n’abagore mu gihugu cyabo.
Commissaire wa polisi jean Bosco kabera avugana n'itangaza makuru
Commissaire wa polisi Jean Bosco Kabera avugana n’itangazamakuru.
Gen. Patrick Nyamvumba umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda na Inspetor of police  CG Emmanuel Gasana
Gen. Patrick Nyamvumba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda na Inspetor General of police  Emmanuel Gasana.
Gen.Patrick Nyamvumba  yavuze ko iyinama igaragaza ubushake bwo kurwanya ihohoterwa rikorera abagore n'abana
Gen.Patrick Nyamvumba yavuze ko iyi nama igaragaza ubushake bwo kurwanya ihohoterwa rikorera abagore n’abana
ifoto y' urwibutso
Ifoto y’ urwibutso.
Abo mu nzego z'amagereza nabo ntibasigaye inyuma
Abo mu nzego z’amagereza nabo ntibasigaye inyuma.
Abo baturutse mu bihugu bya Lesotho , Botswana na Afurika y'epfo
Abo baturutse mu bihugu bya Lesotho , Botswana na Afurika y’Epfo.
 Inspetor of police  CG Emmanuel Gasana atangiza aya mahugurwa
Inspetor General of Police CG Emmanuel Gasana atangiza aya mahugurwa.
Aba baturutse mu bihugu bya Namibia, Ghana na Nigeria
Aba baturutse mu bihugu bya Namibia, Ghana na Nigeria.
umuyobozi mu ngabo z'u rwanda nawe asobanurira mugenzi we waturutse muri Comoro uburyo  rwanda ru rwanya ihohoterwa rikorera abana n'abagore
Umuyobozi mu ngabo z’u Rwanda asobanurira mugenzi we waturutse muri Comoros uburyo  u Rwanda rurwanya ihohoterwa rikorera abana n’abagore.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW 

0 Comment

  • ARiko mumeze mute ngo rikorwa n’abagabo cyangwa abasore .abagore se bo ntibarikora

  • N’abagabo bararikorerwa mwa bantu mwe, kandi bavuga ihohoterwa RIKORERWA ntabwo ari (rikorera)abana n’abagore. Ni byiza kuba u Rwanda rwarageze kuri byinshi k’ubufatanye bw’inzego zose z’umutekano. Big up RNP,RDF&RCS.

  • umugabo cg umusore sibo bahohotera gusa.ese bo ntibahohoterwa? kuko hariningero nyinshi zikunze kugaragara aho igitsina gabo gihohoterwa n’igitsina gore.eg:umugore uherutse gufatanya numukobwa we bagatwika igitsina cy’umugabo we.ihohoterwa rirenze iryo nirihe?turirwanye tutagize aho tubogamiye.thx

Comments are closed.

en_USEnglish