Digiqole ad

Amb. Masozera arasaba Twagiramungu gutegereza VISA yihanganye

Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’Ububiligi Robert Masozera aravuga ko Faustin Twagiramungu atigeze yimwa VISA yo kuza mu Rwanda ariko agomba gutegereza inzego zibishinzwe zikamuha igisubizo, na cyane ko ngo VISA atari uburenganzira kuyihabwa ahubwo ari ubushake kuyitanga.

Amb. Masozera arasaba Twagiramungu gutegereza VISA yihanganye
Amb. Masozera arasaba Twagiramungu gutegereza VISA yihanganye

Amb. Masozera avuga ko Twagiramungu aza kuri Ambasade kenshi akakirwa neza, ndetse ngo bakiriye ubusabe bwe yaka VISA kandi ngo barimo kubyigaho.

Ati “Turacyarimo gusuzuma ariko turatangazwa no kumva abwira abantu ngo azataha kandi atarayibona. Ubundi VISA ntabwo ari uburenganzira bw’uyisaba ahubwo biterwa n’ubushake bw’igihugu kiyitanga kimaze gusuzuma ko uyisaba yujuje ibisabwa byose.”

Ku ruhande rwa Faustin Twagiramungu ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’Ububiligi avuga ko yasabye VISA nk’Umubiligi ariko hashize ibyumweru bitatu atarasubizwa kandi amabwiriza y’Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi avuga ko uburenganzirabwe butarimo kubahirizwa kuko ngo ubundi umuturage w’Ububiligi ushaka VISA y’u Rwanda ategereza byibuze iminsi 21.

Yagize ati “Kubona VISA yo kujya mu Rwanda ni uburenganzira (Privilege). Ntabwo nzarwanira iyo privilege. Ahubwo nzaharanira uburenganzira bwanjye aho ndi hose kandi igihe cyose, sinabashyiraho igitutu, bazayimpa nibabishaka, gusa umuntu yabona ko ibyanjye byarenze igipimo!”

Akomeza avuga ko azi abantu basabye VISA nyuma ye bakaba barazibonye nyamara ngo we bikaba bigisaba kubanza kubaza i Kigali, gusa ngo azarindira kugeza igihe Leta izabishakira kabone n’ubwo aziko hari ubundi buryo yakwifashisha agata

Ikibazo cya Twagiramungu uvuga ko yimwe VISA riko hari abasanga arimo gushaka kuvugwa mu itangazamakuru gusa kuko ngo afite uburenganzira bwose bwo kujya mu Rwanda bidaciye mu gusaba VISA cyane ko ari Umunyarwanda ashobora kongera pasiporo ye yarangije igihe.

Icyemezo cyo gutaha kwa Twagiramungu kandi ngo cyababaje umuryango we harimo umugore n’abana be ndetse na muramu we, gusa we arabihakana akavuga ko nta kibazo afitanye n’umuryango we ahubwo ari abashaka kumusebya.
Twagiramungu Faustin bakunze kwita Rukokoma yagize ati, “Barabeshya, abo bose bazi ibya famille yanjye ni bande, kuki ngomba kuza nshorewe n’umuryango wanjye se?”

Faustin Twagiramungu, Umunyapolitike utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ndetse akaba n’umuyobozi w’ishyaka rikorera mu buhungiro RDI-Rwanda Nziza, akaba yarigeze no kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda mu matora yo mu mwaka wa 2003.

Izuba-rirashe

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ese hari ubwo uyu mugabo yigeze afungwaho ra, sha uziko ushobora kuza mu rwanda kuzasubirayo bikakugora cyangwa bikakunanira, uje gukora iki iyo ukomeza politike ya telecommande ko mbona ariyo mwese mushoboye, naho ayo magambo ugvugira mu bubiligi uzayasigeyo utazayazira mwana wa maman

  • Maoszera se aracyari ambassader?Manza asigaye ayobora RCAA(Rwanda Civil Aviation Authority)

    • Oya ,uwo uvuga ni DR Richard Masozera , umugabo wa Nyakwigendera Inyumba niwe uyobora RCAA

    • Ariko nawe uri fake waruzi se ko Masozera ari umwe gusa uwa RCAA arahari na ambassador arahari usibye abo kandi hari benci mu rwanda yewe n’iburundi yee.

  • ngayo mguko!! game + game= game

  • Uyu musaza nibamureke aze ntakwiye guhera mubuhungiro kandi Leta ivuga ko ntamunyarwanda ukumirwa mukugaruka murwamubyaye kandi ko u Rwanda atari gereza uwabishaka yajya no gutura ahandi ariko ari umunyarwanda. Akwiye kuzaza acishije make ntitugikeneye uwaza kutubuza amahoro twari twifitiye.Azaze yitonde asaze neza yirire ibye dore ko atari umutungo abuze.

  • Ubundi aho kugirango Rukokoma aze atuburize amahoro iwacu nitunamutangiriza rwa rukuta rw’amategeko abazungu bavuze iya bahanda, nibyiza ko twamuheza iburayi.

    • nagume iyari yagiye akuze. Amaraso y’abanyarwanda yamenetse nimessnhi di ntayandi

  • Rukokoma ni hatari, yaje se na passeport nk’abandi benegihugu!arashaka kuza ari umubirigi akine politiki mbi nafungwa leta y’iburuseri ituvuzeho induru. mzee umaze gusaza rero ubwo usigaye ugira ubwoba, ubundi twarakwemeraga ariko iyo mitwe ya viza izatuma tukuvaho. za urumunyarwanda kabisa!

  • Niba yarasabye visa nk umubiligi URwanda rugomba kubanza rukabyigaho rurebako yujuje ibisabwa kuko nabo iyo dusaba visa babanza kutwigaho ndetse kenshi bakanayitwima.Twagiramungu rero iyo ashaka ibyihuse mbona yari kuyisaba nk umunyarwanda et non nk umubiligi. Niyitonde rero azasubizwa.

  • IYO UVUGA NGO MUZZAMUHEZA HANZE WUMVA NTA SONI UFITE?MUTINYA RUKOKOMA BIGEZE AHO?NIBA UFITE AMAHORO WIBWIRA KO NTABAYABUZE?KO MUZI NEZAKO NIYO MWAMWIMA VISA AZANAZA MWAYIMUHAYE KUNEZA.

    • hari ikintu abanyarda mwibeshaho niko le de liberte iyo ihushe ntawuyitangira washira ho igikuta cyamategeko kirasenyuka washira ho burende irasha mushaka mwareka abana burda bakishira bakizana uko bangana kuko kubaheza hanze nugucukura kurutotozi rucukura icobo rukibagirwa ko ruzavamo

    • ariko mujye muvuga mumanje gusoma icyo amategeko ateganya.uRwanda nta obligation rufite rwo guha umunyamahanga Visa ngo aze mu Rwanda.ikosa rukokoma yakoze yideclaye nk’umubiligi kandi we avuga ko aje gukina politiki mu Rwanda.Ese none Umubiligi aza Gukina Politique mu Rwanda.naze nkumunyarwanda nibyo ashaka gukora abikore nk’Umunyarwanda.ndumva rero bamwimye VISA ntakosa ririmo kereka babandi baba bashaka byacitse gusa ariko ntibarebe aho twavuye aho turi n’aho dushaka kujya.Banyarwanda niba tutarabonye isomo twarasibye ariko murebe kure tudasubira mubyo twavuyemo.

  • IKIZWI CYO NUKO TWAGIRAMUNGU ATAZEMERERWA GUTAHA MU RWANDA AMATORA Y’ABADEPITE ATARABA! BARATINYA KO YAZAVUGA ABATURAGE BAKANGA KUYITABIRA KUKO N’UBUSANZWE NTA NYUNGU BAJYA BABONA MU MATORA Y’ABADEPITE CYANE CYANE KO BATORA AMASHYAKA AKISHYIRIRAHO ABADEPITE UKO ABYISHAKIYE!

  • twagiramungu ntwamubujije gutaha ahubwo agomba kugendera ku mategeko agenga abanyamahanga basaba visa yo kwinjira mu rwanda, iyo aza kuyisaba nk’umunyarwanda utahutse aho byari kumvikana ko ari uburenganzira bwe ariko ubu niyitonde kuko ibyo asaba ntago ari uburenganzira bwe ahubwo ni ubushake bw’uyimuha

  • nta muntu numwe ujya hejuru y’amategeko, bivuze ko rero twagiramungu nawe agomba kwitonda akagendera ku matageko nk’uko abisaba maze igihe cyazagera agataha nk’uko abandi bose bataha, yakabaye byibura avuga koyabujijwe gutaha nk’umunyarwanda maze ngo byumvikane.

  • Ubwo ga aratangiye akaduruvayo ke ataragera no mu Rda , yitonde amzi si yayandi aho yidegemya mu mafuti no mu magambo adasobanutse yiganjemo ubwiyemezi n’agasuzuguro!niyiyoroshye agabanye amagambo!

  • Hhahahhaa!1 Rukokoma ntajya abura ibyo avuga koko! ubwo ga aratangiye gusebanya no kwishongora!! wasaza nabi wasaza nabi wa mugabo we!1 Ese uzatuza ryari mu mutima wawe! ugume iyongiyo niba utangiye bya bigambo byawe bitamenshe!

  • politique ya rukokoma yo ntawe ishishikaje, kuva ataratengetse kungoma ya kinani,ntayin di ngoma azategekaho yikuye amata mukanwa kuri nge mbona atari ubutegetsio ashaka cg yashakaga ahubwo yashakaga kumenyekana nkumu politicien wigihangange,icyamamare ibyo rero yabigezeho kuko niwe wenyine uzwi kandi witwa cg wahawe ipeti rya gisivile ariryo(rukokoma)mu Rda no kwisi yose :ubwo abandi bavugaga ngo navaho(gisunzu)impundu zizavuga nizo ziri kuvugirizwa abanyarwanda bose nta robanura gusa birababaje naho ibya rukokoma ni tufi!!!!!

  • Yewe,
    Rukokoma, reka tumwime visa. Bityo turamenya neza gahunda yari afite. Biranadufasha kumenya n’abandi bamuri inyuma kuko ntibizatinda ngo basakuze ngo byacitse.
    Amategeko abereyho kubahirizwa: iminsi 21 yararangiye. Twakagombye kumuha igisubizo.
    Ariko , nta gahato karimo kuko nabo bazungu n’igisubiza bakiguha zahize.
    Ntitukabe nkabo! Tubereke ko imikorere yacu ingana uko tuyitaka. Ni tumusubize rero.

Comments are closed.

en_USEnglish