Abarokotse barasaba ubushinjacyaha kujuririra imyanzuro y’urukiko kuri Mungwarere
Nyuma y’uko kuwa gatanu w’icyumweru dusoje, umucamanza w’i Ontario agiriye umwere Jacques Mungwarere wakekwagaho ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu yaba yarakoreye mucyahoze ari perefegitura ya Kibuye, Ibuka iravuga ko imyanzuro y’uyu mucamanza ikwiye kujuririrwa.
Umucamanza Michel Charbonneau agira Mungwarere umwere yavuze ko ubushinjacyaha n’abatangabuhamya babwo batabashije gutanga ibimenyetso bihagije ndetse hakabamo no kudahuza no guhuzagurika kubatangabuhamya.
Avugana na The Newtimes dukesha iyi nkuru yavuze ko Dr Jean Pierre Dusingizemungu, umuyobozi wa Ibuka ivugira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi we asanga iri rekurwa rya Mungwarere rishobora kuba ryaratewe n’uburyo Ubushinjacyaha bwatanze idosiye.
Agira ati “Dukwiye kongeramo ingufu cyane cyane ku ruhande rwacu (Rwanda), n’abarokotse tukajya dutanga amakuru nyayo kandi ajyanye n’ibirego. By’umwihariko kuri iki kibazo twizeye ko ubushinjacyaha buzajurira kandi dukeneye ko bujurira kandi dukeneye ibihamya bihagije byo gushyigikira ubushinjacyaha.”
Ku ruhande rw’ubutabera bw’u Rwanda, Alain Mukuralinda umuvugizi w’ubushinjacyaha bwa Repubulika we avuga ko batashimishijwe n’imyanzuro y’umucamanzaya yarekuye Mungwarere.
Ati “Ariko kandi tugomba kubaha imyanzuro y’urukiko. Kubwacu ubu ntiturasoma neza imyanzuro y’urukiko, nyuma yo kuyisoma neza tuzabamenyesha icyo tubitekerezaho.”
Mungwarere wahoze yigisha muri ESPANA mucyahoze ari perefegitura ya Kibuye ubu habaye mu Ntara y’Iburengerazuba, yashinjwaga kugira uruhare mu iyicwa ry’abatutsi bari bagiye kwihisha mu bitaro byo ku Mugonero, abari bagiye kwihisha mu rusengero rw’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi rwa Murambi na Bisesero.
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ikibazo harya iyo umuntu arezwe icyaha cya Jeonoside inkiko zikamugira umwere, kuki buri gihe hari abatera hejuru ngo ,,,zaciwe nabi…ese iki cyo si ikibazo. Sinshyigikiye ko hagira urenganywa cg ngo agirwe umwere kandi yarahemutse…ariko bintera impungenge iyo imanza zaibaye ziagakora umurimo wazo,,,ntawe uragirwa umwere ngo abantu bavuge bati UBUTABERA BURAKABAHO,,,TWIBAZE
Comments are closed.