BRD yahawe umuyobozi mushya
Banki y’iterambere mu Rwanda (BRD) ifite umuyobozi mukuru mushya. Uwo ni Alex Kanyankole wasimbuye Jack Kayonga wari uyoboye iyi banki kuva mu 2009.
Kanyankore yari umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi, NAEB, akaba yemejwe n’inama y’ubuyobozi ya BRD mu mpera z’icyumweru gishize.
Mu itangazo ryasohowe na BRD rivuga ko Kayonga (umuyobozi ucyuye igihe) bamushimira umurimo ukomeye yakoze muri BRD wo kuyihindura imwe muri Banki zitanga serivisi kuri benshi.
Mu gihe cye iyi banki yashyizwe ku mwanya wa gatatu muri banki z’iterambere 73 muri Africa ziyobowe neza nkuko bivugwa muri iri tangazo.
Iyi banki ikaba kandi yarahawe ikigereranyo gishimishije (A+) mu bijyanye no guha amanota banki n’izindi nzego z’imari zagaragaje kugendera ku bipimo mpuzamahanga no gukora neza yaba mu miyoborere, ndetse no gutanga serivisi.
Kanyankore, umuyobozi mushya wa RDB, yabaye umuyobozi mukuru wa OCIR-CAFÉ na OCIRTHE mbere yo kuyobora NAEB.
Mu cyumweru gishize Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) yasinye inguzanyo ya Miliyoni 10 z’amadorali y’Amerika yagurijwe na Banki y’iterambere y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EADB) hagamijwe kuzamura imishinga itandukanye yo guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse.
Ubwanditsi
UM– USEKE
0 Comment
Alexi Kanyanko,felicitation kumwanya wo kuyobora bank nka BRD Imana izakubehafi,cgs
Kabisa,Kanyankore A., gerayo nawe ushyireho akawe! ariko witondee! hariya hantu ntihoroshye,ni mumafaranga, kandi igihugu cyose kiba kiherekeje amaso, uzahasanga abagufasha akazi n’abakunaniza,uzahasanga ibyiza n’ibibi, ariko niba usenga uzahagirira imigisha!Imana ibigufashemo
Ariko Imana ishimwe koko!ahuiii,Kayonga Jack yazamuye iyi banki, kandi koko zari inshingano ze! ariko aho byari bigeze, yari atangiye kubivanga!nibyizako yagenda ataraseba.Pasitori Rutayisire A. yagize ati”Duharanire kugira iherezo ryiza”Kanyankore we tumuziho ubushishozi,ntihazagire umuvangira, azaduhe kubyo aduhishiye!
Big up Mr. Alexi! Sorry for Jack Kayonga,it’s a perfect change! Kinazi cassava plant should be one of the major issues behind this change!!
Comments are closed.