Ikibazo gikomeye cy’amazi i Nyamirambo
Hashize imyaka ibiri uko impeshyi ije abatuye mu murenge wa Nyamirambo cyane cyane ahagana mu Kivugiza, Rwampala, Rugarama ndetse cyane n’ahazwi ku izina rya Rwarutabura amazi aba ingorabahizi. Iyi mpeshyi aha igeze ubu hari ubwo ijerikani y’amazi meza ihagarara 500Frw.
UM– USEKE wanyarukiye ahitwa Rwarutabura iki kibazo gikomereye cyane, abaturage baha bavuga ko akabi katamenyerwa kuko ubu nabwo bongeye kugorwa cyane no kubura amazi mu gihe cy’ivumbi, umukungungu n’umwuma nk’iki.
Aha Rwarutabura ni nko mu metero nka 300 uvuye ku biro by’akagari ka Rugarama hari Ruhurura ndende iri gusanwa, aha niho abaturage bamaze igihe kinini bavoma.
Niyonshuti Yannick utuye Rwarutabura, twamusanze kuri iyo ruhurura yaje gushakamo amazi, yemeza ko bashobora kumara ibyumweru bibiri batarabona amazi ya EWSA.
Ati “urabizi ko amazi aricyo kintu cy’ingenzi mu buzima, ariko kugirango ubone ko yabuze hano ngaho nawe reba abantu baje kuvoma muri ruhurura, amazi atari na meza.
Ubu ni bacye musanze, no mu gihe amazi aba yitwa ngo yabonetse ijerikani usanga igura magana abiri. Ubu twe twibaza niba dutuye mu mujyi byaratuyoboye, mu gihe twumva mu byaro ho ngo amazi barayabonye.”
Nyirakariwabo Antoinette utuye mu mudugudu Itetero hafi y’umuhanda ujya kuri sitasiyo ya SP (ahazwi nka LP) nawe yemeza ko bafite ikibazo gikomeye cyane cy’amazi.
Ati “ Na hariya muri ruhurura ni ukurwana n’abasore, kandi n’aya mazi yo muri ruhurura twumva ngo bagiye kuyazamura. Ariko ubundi ni ikibazo gikomeye cyane.”
Nkurunziza Alexis umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyamirambo nawe yemeza ko ikibazo cy’amazi gihari kandi kitari aho Rwarutabura, Rwampala na Rugarama gusa.
Nkurunziza avuga ko nk’Umurenge nta kinini bagikoraho kuko EWSA arirwo rwego rugomba gukemura icyo kibazo.
Rutagungira Method umuyobozi muri EWSA ufite amazi mu nshingano avuga ko kuri iki kibazo cy’i Nyamirambo mubyo bari kugikoraho vuba bari gukusanya amasooko yose ari hafi hariya ngo bakore ivomero mu Rwampala.
Ibi ariko Rutagungira yemeza ko bizagendana n’ikorwa rya ruhurura (iriya bavomamo) iri gutunganywa gusa ngo si igikorwa kizafata igihe gito.
Photos/PMuzogeye
BIRORI ERIC
UM– USEKE.RW
0 Comment
EWASA na Mininfra rwose murebe uburyo ki mwatabara bano baturage ba nyamirambo kuko biragaragara ko ubuzima bwo kubaho nta mazi bafite butaboroheye habe namba, ubwo rero mwakora iyo bwabaga mugatabara bariya bavandimwe
Nta kidashoboka ubuyobozi bwabihagurukiye Ba Nyamirambo mwihangane mushonje muhishiwe!
Calme vous mes freres ca va aller le Gvt est la pour vous!
Muhumure bizaza ntabwo byakemukira rimwe..gusa uyu muntu urimo uvoma hano nawe umenya yaremgereye!! ese reelement ni uko yari yabuze ukundi kuntu cyangwa ubundi buryo bwo kujya gushaka amazi aruse aya? natwe mureke dutegereze twihanganye!
reka sha ubwo se urashaka kuvuga ko yavomye ariya afite ukundi yabigenza? nibaijerekani igura 500 akaba nta n’urwara rwo kwishima agira uragira ngo agire ate? muge mureka gushinyagura
Birababaje cyane nabo gusengerwa Imana ibafashe.
Ko mbona mumujyi bimeze bityo icyabereka bugesera kuri mbyo ho birarenze Leta nigukangura EWASA naho abaturage turamarwa n’umwuma mudukorere ubuvugizi kandi mwibukeko amazi ari isoko y’ubuzima.
Mbega ibintu bibabaje. Burya hari abantu mu murwa mukuru w’u Rwanda bavoma amazi y’indeka??? Twarangiza ngo twateye imbere mu isuku. Ibi ntabyo pe. EWASA NA MINFRA bakwiye kugawa rwose. Kuki iki kibazo cy’amazi kitabonerwa umuti urambye? Kdi ikibabaje ni uko hari henshi muri Kigali bimeze gutya. Nk’ikanombe ahitwa mu busanza amazi aza 1 mu kwzi ubwo se wambwira ko ari ibiki? Umuseke mukomeze mukorere ubuvugizi izi ndushyi z’abaturage bakomeje kuzira uburangare bwa bamwe mu bafite amazi mu nshingano.
Ngurwo u Rwanda rwa Paradizo batubwira !!!
ariko uwaba avuga ko ari paradizo we yaba akabya, gusa sinatekerezaga ko imihigo ihora ihigwa haba hari abahembwa kandi badahigira guca aka kaga? ibindi byo twagabanya amataji (imiturirwa) ndetse n’ama V8 ( byo ariko byaje turanabyishimira) tugakemura iki kibazo naho byaba ari ukurata irembo ryiza ariko igikari ari icukiro
Si i nyamirambo gusa, no mu Karere ka Bugesera n’uko cyane cyane cyane mu Murenge wa Mayange-Karambo-Gakamba-Nkanika
Gutura habi we! Mwaje mugatura i Gacuriro cg Nyarutama ukareba ko hari aho uzahurira n’ibyo bibazo by’amazi?
Mutabare turashize kndi tumeze nabi
No muri Nyakabanda ya Kigali amazi yabaye ikibazo, ahitwa Kamenge batwoherereza amazi 1 gusa mu kwezi buri bucye baje kureleva.
EWASA nidutabare.
turabashimiye kungufu nu rukundo mukorana akazi kanyu ariko nanone bizajya biba byiza ni mukora na feedback mukanatubwira uburyo ikibazo cyakemutse ururubuga rufite abanyamakuru bari proffession mukomereze aho
muzajye muri nyaruguru mu murenge wa Ngera mu kagari ka Bitare ho amazi arahari ariko ntabwo afungurwa ngo akoreshwe ntawe uzi impamvu abaturage batayabona kandi aribo yashyiriwemo
Comments are closed.