Digiqole ad

Top 10 y’abakinnyi bakomeye babayeho mu mateka ya NBA

1.Michael Jordan: Umwami wa basketball, Jordan yarangije gukina atwaye ibikombe 6 bya shsampionat ya NBA, yashyizwe mw’ikipe ya NBA isohoka buri mwaka inshuro 10, yabaye MVP mu mikino yanyuma ya NBA (NBA Finals)  n’ibindi bigwi byinshi. Icyo yarushaga abandi ni uburyo yari yihariye mu gutsinda ibitego ndetse no kurwana kw’ikipe ye (Defense).

Michael Jordan yari azwiho Dunk zitangaje

2.Kareem Abdul Jabbar: Ntawumurusha ibitego muri NBA, Kareem afite n’indi mihigo (Records) itandukanye mu gutsinda amanota, gukingira inkangara y’ikipe ye (Blocks) no kuba MVP mu gihe cye. Nawe yatwaye ibikombe bigera kuri 6 bya Shampionat ya NBA, aza inshuro 19 muri All-star Games. Abdul Jabbar yigeze kandi kugaragara muri filimi ya action ya nyakwigendera Bruce Lee.

Abdul Jabbar nawe yari agatangaza mu gutsinda

3.Wilt Chamberlain: Afite umuhigo wo kuba yaratsinze amanota 4,000 muri season imwe wenyine, ntawundi uragerageza. Afite indi mihigo cyane cyane mu gutsinda ibitego no gufata imipira ivuye ku nkangara (Rebounds) imikinire ye iri mu yahinduye amategeko ya Basketball ya NBA.

Ku kirango cya NBA (Logo) ngo yaba ariwe ukiriho

4.Earvin “Magic” Johnson: yatwaye ibikombe 5 bya shampionat ya NBA, agaragara inshuro 12 muri All Star Games. Ari mu mateka yibihangange byabayeho muri Los Angels Lakers Yari afite umwihariko mu gutanga Pass zihuse, yiswe umukinnyi wimbere (Aillier) mwiza wibihe byose muri NBA.

Magic nawe ni karatunyuze ikomeye

5.Larry Bird: Bird uyu we azwiho kuba yarakinaga imyanya hafi ya yose muri Bolton Celtics mu myaka ya za 80, kandi akahakina byiza cyane. Umwihariko we ngo nuko yahushaga gake gutera mu nkangara, yari ahanganye cyane na Magic Johnson mu gihe Lakers yaziranaga bikomeye na Celtics. Yarangije carrier atwaye ibikombe 3 bya NBA Championship ari naho Magic yamusigiye.

Uyu mukambwe ngo yari akaze kuri 3points muri za 1980

6.Charles Barkley: Barkely we ngo yaba ariwe mukinnyi mwiza wa NBA wagaragaje ko azi Basketball koko, yakinnye imyanya yose mu kibuga kandi ngno yari mudahusha mu kunaga mu nkangara, ndetse agatanga Pass z’agahebuzo. Nubwo yari igitangaza cy’umukinnyi ikibabaje nuko yarangije Basketball nta gikombe atwaye na kimwe cya Shampionat ya NBA.

Barkley ubu yibereye umu commentataire wa Basket, ariko yarabicaga

7.Shaquille O’Neal: Umwe muri ba Pivot bakomeye babayeho muri NBA, akoresheje ibigango bye biruta ibyabandi bose muri NBA, ngo yashyiragamo ubwenge n’ubuhanga. Gusa ngo yari umuswa cyane mu gutera lance francs (Free throw shooting) gusa ntibyamubujije gutwara ibikombe 4 bya NBA championships, no guhamagarwa muri All-star Games inshuro 15, ndetse n’imidali 2 y’inzahabu ya Olimpiki. Aherutse gusezera muri uyu mukino mu kwezi gushize.

Shaq aramutsa umuraperi Lil Wayne, wakeka ko ari agahungnu ke

 

8.Kobe Bryant: Kobe ni umukinnyi mwiza n’ubu mu gutsinda no urinda inkangara ya lakers akinira. Yigeze gutsinda amanota 81 mu mukino umwe bituma aba uwakabiri kuri uru rutonde. Aracyakina kandi amaze gutwara ibikombe 5 bya shampionat ari kumwe na Lakers, inshuro 13 muri All Star Games nibindi bigwi byinshi yigwijeho.

Kobe we nubu aracyabica bigacika

9.David Robinson: uyu mukambwe ubu ngo mu gihe cye yari igitangaza mu kunyaruka no kugira imbaraga zituma akina umwanya munini adasimbuwe (Ntibisanzwe muri Basketball) afite ibikombe 2 bya NBA, yagiye muri All star games inshuro 10, yarangije carrier ye muri 2003 ari nabwo yatwaraga igikombe cye cya 2 muri NBA.

Robinson ngo yari akomeye cyane (Physically)

10.LeBron James: uyu yaratunguranye cyane kuko ku myaka yinjiriye muri NBA yagombaga kuba akiri muri College, ariko ubuhanga bwe mu gutsinda, gutera Dunk ndetse no kurinda inkangara byatumye afata agahimbano ka KING JAMES,  ku myaka 24 gusa. Amaze kuba MVP wa NBA inshuro 2, no kugaragara muri All Star Games inshuro 7, uburyo anyaruka n’ibiro afite n’uburyo akina ngo byatumye izina rye rimenyekana cyane muri USA ndetse byumwihariko muri leta ya Chicago aho yazamukiye muri Cleveland.

Lebron James n'inshuti ye Savannah Briston

Jean Paul Gashumba

Umuseke.com

5 Comments

  • jordan ni umwami kabisa muri uyu mukino.yagaragaje ubuhanga n’ibitendo byihariye.

  • habaho gukora amateka,aba bagabo bo barayakoze atazigera asibangana ku isi muri basketball.

  • Njyewe ndabona Allen IVERSON no 3 yaragombaga kuboneka muri iyiu top 10

  • Umuseke,
    Iyi nkuru ni nziza ariko nanone, Chicago ntabwo ari Leta ni umujyi, Cleveland nawo ni umujyi uba muri leta ya OHIO.

  • ni uwuhe se cyangwa ni kariya kabara k’umukara???????????

Comments are closed.

en_USEnglish