Rusizi:abacuruzi bamuwe ku mupaka bugarijwe n’igihombo
Bamwe mu bacuruzi bakorereraga ibikorwa by’ ubucuruzi mu karere ka Rusizi mu murenge wa Mururu ku mupaka wa Rusizi ya kabiri ,baratangazako kuba barakuwe hafi y’ umupaka aho bacururizaga byabateje igihombo gikomeye.
Gusa ubuyobozi bwo bukavuga ko guhomba kw’ aba bacuruzi bitaturutse ku kwimurwa ahubwo ngo byaturutse ku kuba hari bamwe muri abo bacuruzi bahisemo gukorera ibikorwa by’ ubucuruzi mu gihugu cya Kongo ibi akaba aribyo batangarije Umuseke.com ubwo wabasuraga.
Ku mupaka wa Rusizi ya 2 ni nko muri metero 500 uvuye ku mupaka, aho bamwe mubacuruzi bimuriwe bitewe n’uko ngo ubuyobozi bw’uwo murenge wa Mururu ngo bwa bonaga ko hari bimwe mu bikorwa by aba abacuruzi byatezaga umutekano muke n‘isuku nke hafi y’uwo umupaka. Mu minota 30 umunyamakuru w ‘umuseke.com yahamaze nta mukiriya yahabonye .Nyamara aba bacuruzi n’ abakarani batwara imizigo bo bavuga ko kwimurwa hafi y’umupaka byabateje igihombo gikomeye.
Mukangabo Thancille ni umwe muri aba bacuruzi wimuwe yagize ati :’’ ni ukuri twe turashonje niba tuzaba ba mayibobo n ‘abana bacu simbizi, Aha badushyize ni kure y’ umupaka umukongomani yaranyarukaga akazana ubufu mu Rwanda none aha ni kure’’. Twarahombye bikomeye’’.
Mbarushimna Fiacre ni umwe muri abo bacuruzi ,yagize ati “reba ukuntu niriwe nicaye hano ariko mpasanze abasoresha, ubuse kuko mu minota uhamaze hari umukiriya uhabonye?ubuse koko twasora iki”.turasora iki nta mafaranga dufite”
Umuyobozi nshingwabikorwa w ‘umurenge wa Mururu madamu Uwambaje aimée Sandrine avugako kwimurwa hafi y’umupaka kw’ aba bacuruzi kwaturutse kuri bimwe mu bikorwa byabo byahungabanyaga umutekano wo hafi y’umupaka, naho ngo guhomba kwabo ko kukaba gufitane isano n’uko abahacururizaga babaye benshi noneho bamwe batangira kujya bakorera ubucuruzi bwabo muri Repubilika iharanira Demokarasi ya Kongo aho bamwe muri bo ngo bashyira Abakongomani muri Kongo ibicuruzwa bakeneye.
Yagize ati: “aha bari hari mu mbago hafi y‘umupaka hagati y’ u Rwanda na RDC, hafi y ikiyaga , ikindi hari mu gikorwa cyo gushyira igishushanyo mbonera cy’akarere ka Rusizi cyari kirimo gutegurwa kugirango gishyirwe mu ngiro, ikindi kandi hari hamaze kuba indiri y’abanywarumogi na forode .
Mahawenimana Jonas
Umuseke .com Rusizi
1 Comment
aba bacuruzi ni ukwiga ubundi buryo bushyashya bwo gukora ubucuruzi bwabo.kuko akajagari gateza ibindi bibazo biruta igihombo bagira mu gihe gito.