Digiqole ad

Bagitifu( Executif) bafashe abanyara ku muhanda muri Volcano Express

Kuri uyu wa kabiri ahagana mu masaa tatu z’ijoro mu modoka ya Volcano yerekezaga I Muhanga ivuye i Kigali ubwo yari igeze ahitwa GACURABWENGE umugenzi yasabye guhagarara ngo asigare, undi umugabo wari ukubwe nawe ahita yihina hirya gato ku muhanda ngo yihagarike, ibyago bye uwo mugenzi wasigaraga yari  Executive  w’umurenge wa GACURABWENGE, yahise amufata  amubaza impamvu yihagarika mubyatsi bita pasipalume bihateye urubanza ruba rurerure.

Kunyara ku muhanda si iby'inaha gusa

NKuko twabitangarijwe n’umwe mu bari muri iyi modoka wanze ko amazina ye atangazwa, ngo undi mugabo muri iyi modoka nawe wigeze guhura n’iki kibazo aho I Gacurabwenge, aba avuye mu modoka batangira kujya impaka na Executive rubura gica,  uwari wafashwe ababonye Executive ari guhamagara (Haketswe Police) nuko akizwa namaguru  imodoka irahaguruka imusanga imbere urugendo rurakomeza.

Umugabo twavuze haruguru nawe wigeze kwihagarika ku muhanda,  bageze imbere nawe arakubwa, ariko kubera ko yaramaze kubona ibibaye kuri mugenzi we byari bigiye gutuma afungwa (Agakizwa n’amaguru) we yahisemo kwimunyamunya arikomeza bageze ahitwa I MUSAMBIRA, umuntu asaba kuva mu modoka, undi nawe ati : « mureke nanjye nitunganye gato ubwo atari mu murenge wa Gacurabwenge w’uriya mugore wari udufunze » (Executif wa Gacurabwenge ni umugore) naho uwasohotse nawe yari Executif w’umurenge wa Musambira ariko ntawari umuzi,  nyuma yo kwitunganya ngo yacakiwe n’uyu wari usohotse asigaye (Executif wa Musambira) yaje kugaruka mu modoka nyuma y’intonganya no gusaba imbabazi uyu Executif.

Uyu mugabo bibayeho ku nshuro ebyiri mu modoka ngo yagiz  ati: “ubusanzwe ntawashyigikira kwihagarika ku muhanda ariko ntabundi buryo buhari bukemura ikabazo mu gihe ukubiwe ku muhanda,   bazubake ubwiherero rusange bwinshi ku muhanda barebeko tuzasubira” yongeraho ko ari nabyo yageragezaga gusobanurira ba Executif bombi yahuriye nabo muri iyi Volcano.

Twagerageje guhamagara Executif wa Gacurabwenge numero ye ntiyacamo kugera ubwo twandikaga iyi nkuru. Turakomeza kugerageza kuvugana nawe atubwire uburyo bateganya gukemura iki kibazo cyane ko abari mu modoka nta wishimiye ko abantnu banyara ku muhanda ariko kandi ntanuwishimira ko umuntu yarinda aturika uruhago ngo aha atangiza ibimukikije.

Abanyara ku mihanda muranywe bike mbere yo guhaguruka ba Executif ntibashaka ko mubanduriza imirenge.

Oscar Ntagimba

Umuseke.com

13 Comments

  • hhhhhaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!

  • Hahahahahaha!!!!!!!!Aka ni akumiro mba mbaroga!!!Uziko ari byendagusetsa!!nako birashekeje!!!Mbega ba gitifu ba Muhanga ukuntu ari serieux!!!!!

  • Yoyoyoyoyoyooooooooooooo! Iyi ni inkuru mba ndoga Kanyarwanda. Birasekeje kabisa, no comments!

  • Kandi wasanga uriya mugore yanga abanyara ku muhanda we akanyara ku buriri…Looool

  • Ahaaa,
    haragaramwe nako harahagazwe

  • Ndemera ko ataribyiza umuntu gutera isogi aho abonye hose ariko rero ubutaha nibiba kuri aba ba gitifu, tuzabafete natwe? Aho guseba nafatwa daa

  • aba ba executif ariko nk’abantu bayobora ahantu haca uyu muhanda bagakwiye kubaka ubwiherero ku muhanda kugirango bakemure iki kibazo,none se umuti batanga ni uwuhe?kandi ko ikibazo gihari?

  • Mba ndoga RWASAMIRERA iyi nkuru yagusetsa ntugire nakazi kabandi ukora .Njye uko mbona ari abihagarika kumuhanda nabagitifu batubaka ubwiherero kumihanda bose bari mumakosa.Iki kibazo kiri hose uretse mumajaruguru aho Rucagu akiri Gouverneur yari yaragerageje kugikemuraho gato.Pole sana kuri abo bagabo.

  • ba gitifu aba ni imburamukoro. None se hari imisarani bubatse ku mihanda ng’umuntu nakubwa abone aho yikinga? Mujye mwihagarika maze babafunge turebe. Abanyarwanda ntibakabya, ng’izo nyakatsi barashenye bataye abana hanze, ng’ayo ama sachets ngo uyakoresheje afungwe. Ko numva ngo i Burayi bahisemo kureka abaturage bagakoresha ama sachets ahubwo biga uburyo bwo gutandukanya amabi adasaza ntahurire mu kimpoteri n’indi myanda ibyara ifumbire, ubu mu Rwanda baradutunalika kubera iki? Harya ngo ni ukugira ngo abazungu badushime? Kuki se itoteza ridakorwa iwabo baza kurishyigikira iwacu? Turabyanze

  • Yewe nzaba mbarirwa koko. Wanga kunyara ku muhanda ukanyara mu buriri

  • aka si akarambaraye ra!!! mbega mase. ariko aba ba gitifu bari guhera mu kwigisha abaturage uburyo bakwifata igihe ukubiwe mu modoka.ntabwo ari ibikwiriye guhita wiyambaza gufunga umuntu utanamwumvishije ikosa yakoze.ibi mbiheruka hambere,aho wasuhuzaga umuntu,utavuga chef UGAKUBITWA IMIGERI IRENZE IYO MOTO IKUBITWA KU MUNSI.nta warubara wa mugani w’impala

  • nibi se biri mu mihigo.

  • NONE SE ABA BAGITIFU KO NUMVA ARI BO BAREBWA N’IKIBAZO KURUSHA ABAGENZI. ARIKO BA GITIFU NIKO BAKORA BAKUNDA BAKUBAZA N’IBYO BATAGUHAYE. NIBO BAGAKWIYE KUBAZWA IMPAMVU KUMIHANDA NTA MISARANE IHARI.

Comments are closed.

en_USEnglish