Digiqole ad

« Gukina n’u Rwanda ni ikigeragezo » John Peacock umutoza w’abongereza U17

“Kubaka izina si imikino!” umuhanzi nyarwanda we yabibonye kare; ni n’uko abasore ba Richard Tardy babishimangira, nyuma yo kwitwara neza mu gikombe cy’Afurika, ndetse ikizamini cyabo kikaba ari ukwigarika ikipe y’ubwongereza mu mukino ubimburira iyindi mu gikombe cy’isi, i saa cyenda ku i saha y’ i Pachuca ku itariki 19 Kamena.

John Peacock umutoza w'ubwongereza U17

Umutoza mukuru John Peacock w’abongereza ntashidikanya ko ari mu itsinda rivunanye; ati :” Mu buto bwacu ntago tujya dukina n’amakipe nyafurika; gukina n’u Rwanda, ku nshuro ya mbere ruje mu gikombe cy’isi, n’imbogamizi…ni n’ikigeragezo!” Akanemeza ko ariko bimeze kuri Uruguay ituruka ku mugabane w’Amerika y’epfo. Canada niyo yonyine yatangaho inkuru kuko basanzwe baziranye mu mikino ya Commonwealth.

Umutoza umwungirije Kenny Swain, nawe impungenge arazibona k’ubutumburuke buhanitse (high altitude) usanga i MEXICO; ati:” Uroye ubushyuhe burangwa hano si imbogamizi (27-28), ahubwo ikibazo nyacyo ni ubutumburuke n’ubwo ari ntawe byatungura, twe abatoza by’umwihariko abakinnyi, tuzi neza ko ari ubwa mbere ikipe yacu igiye gukinira kuri ubu butumburuke.” Aho abongereza bacumbitse bakaba bamaze gukinda n’ingimbi za Pumas (yatwaye igikombe cya shampiyona ya Mexico) ndetse na Ivory Cost mu rwego rwo kwimenyereza.

Umunyarwanda ufana U17 wakumva akoba karangwa mu magambo yaba batoza, yatangira kwitera akanyabugabo! Nyamara n’uwabitinyuka, yasubiza amerwe mu isaho akubise ijisho imyiteguro y’iyi kipe y’abongereza. Mu kwezi kwa 5 k’uyu mwaka, amakipe y’ibigugu y’i burayi yerekeje muri Serbia mu gikombe cy’uburayi kubatarengeje imyaka 17; Ubwongereza bwakuwemo muri 1/2 n’Ubuholandi (0-1) ndetse ubuholandi bwaje gutwara icyo gikombe bukina umukino wa nyuma n’abadage (5-2)

Ubuholandi kandi bwatwaye icyo gikombe budatsinzwe igitego na kimwe mu mikino yose bwakinnye. Iyi mikino yatumye iyi kipe y’imenyereza bisobanutse:( England 2-2 France; England 0-2 Denmark, England 3-0 Serbia, ndetse na England 0-1 Netherlanls). Reka kandi dusubize amaso inyuma mu ntangiriro z’ukwezi kwa 1 muri uyu mwaka ahabaye imikino itandukanye twashingiraho turebye gusa iy’imena:

(England 1-3 Germany; England 2-2 Portugal)

Ibi bikaba bivuga ko mu yandi makipe 5 ahagarariye uburayi Ubwongereza bwakinnyemo n’amakipe 4 kabone n’ubwo butigeze butsinda iyo mikino.

Tunyuze ijisho mu rutonde rw’abongereza kuko narwo ruhishe ibanga:

Rutahizamu Hallem Hope kugeza ku mukino wa 13 yari amaze kwinjiza ibitego 10; uyu musore w’imyaka 17 akaba yarakuriye mu ikipe ya Manchester City aho yaje kuva yerekeza muri Everton mu mwaka 2005 akaba agaragara nk’umutungo wagaciro iyi kipe yongeye kwibikaho nyuma y’umukinnyi Wayne Rooney kuri ubu ukinira Manchester United ; akaba ari no ku isonga ry’abatsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’uburayi giheruka.

Hallam Hope azagora cyane amavubi U17

Mugenzi we myugariro Nathaniel Chalobah Kapiteni w’iyi kipe, niwe wenyine muri iyi kipe wakinnye igikombe cy’uburayi giheruka mu mwaka wa 2010;  kabone nubwo yari muto muri bose ntibyamubujije kubarwa muri 11 babanza ndetse mu mutima wa w’urugo (deffence) akaba yarari kumwe na Andre Wisdom (reserve Liverpool) ubwo iyi kipe yatwaraga igikombe cy’uburayi 2009-2010. Inararibonye muri ruhago bemeza ko nyuma ya Rio Ferdinad uyu musore ariwe uzakora amateka y’urugo rw’abongereza.

Richard Tardy umutoza mukuru w’amavubi U17, iyo umwitegereje mu maso usanga atuje ndetse ukaba wagira impungenge ko iby’iyi kipe y’abongereza ntacyo bimubwiye! Nyamara kandi mu makuru dukesha inzego zizewe ni uko ikipe yayihinduye isura. Kubakurikiranye imikino y’igikombe cy’afurika bazi neza ukuntu intebe y’abasimbura yari yambaye ubusa.

Umurimo wambere wari uwo kuzuza neza urutonde ndetse abasimbura bakaba abari kurwego rwiza. Muri ba myugariro hakaba hariyongeyemo umusore Jean Marie RUSINGIZANDEKWE usanzwe akinira ikipe ya Malinois yo mu Bubiligi, muri ba rutahizamu naho hajemo umusore Alfred MUGABO ku myaka 16 akaba akinira ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, ndetse na Farouk RUHINDA ukina mu gihugu cy’abaturanyi cy’abaganda mu ikipe ya Expess.

Nyuma rero yo kubumba neza urutonde rwe yafashe umuhanda yerekeza mu Bufaransa, Ubwongereza, Ubudage, USA ubu akaba ari mu birindiro bye i MEXICO. Muri urwo rugendo yagiye ahitana udukipe utamenya, ndetse benshi bakaba bari batangiye kwibaza niba koko ihinguranya akareba amakipe amutegerereje i Mexico; imikino ibiri niyo washingiraho uvuga iby’u Rwanda, cyane ko ayo ariyo makipe yonyine azagaragara mu gikombe cy’isi: (Rwanda 0-5 France; Rwanda 1-1 Panama).

Richard Tardy n'abahungu be ni umuryango ufite urugamba rukomeye

Ushaka gusobanukirwa n’imyitegurire y’AMAVUBI U17 wabanza ukibaza intego yayo: ” icyo duharanira njye n’abasore banjye ni ukurenga amatsinda” uwo ni umutoza Richard Tardy. Ibi akaba abivuga mu gihe benshi mu banyarwanda bagaragaza umururumba wo kongera kubyina itsinzi. Nyamara itsinzi itegerejwe si menyerewe yo gutwara igikombe, kugera k’umukino wanyuma cyangwa gukatisha itike y’irushanwa runaka nkuko bimenyerewe ku babyinnyi b’itsinzi.

Aha birantera kwibaza niba koko abanyarwanda biteze itsinzi iri mu ntumbero y’umutoza! Ku rundi ruhande isi yoseitegereje kubona ubwongereza uko butangira umukino warwo wa mbere; Tary akaba yaranagaragaje ko gahunda ye kugirango ijye mu bikorwa, ari ukwitwara neza mu mikino ye 2 ya mbere, byumwihariko umukino uzamuhuza n’Ubwongereza; kunganya n’abasore ba John Peacock bishobora guhindura ibintu i Pachuca, ndetse bigatera urujijo n’igikuba ku makipe azaba ari mu nzira y’u Rwanda kugeza ubu rugaragara nk’insina ngufi muri ririya tsinda rya gatatu u Rwanda rusangiye n’Ubwongereza,Uruguay na Canada.

Emery Bayisenge asezera ku banyarwanda muri Serena yavuze ko bazakora ibishoboka

MBABANE Thierry-Francis

umuseke.com

11 Comments

  • aba bana ibyoba bakoze nibyo gushimwa cyane kuko kera bazaba bakina neza, ariko icyo nakwibaza nukuntu abatoza bahisemo amakipe yo kwipima, kuko usanga amakipe yose bakinnye ari hasi cyane ugereranyije namavubi ayitwa ngo ari murwego rwabo ni abafaransa banyagiye amavubi5 zero,na panama banganyije, icyo nge nibaza ese aba bana bazahangana nariya makipe ari kurwego rumwe nayo? ese ntibazajya batsindwa byinshi? aha nukubitega amaso nubwo batsindwa ndunva bitabajyaho kuko ikosa ryaba ryarakozwe na ferwafa numutoza aho batashatse amakipe yibihugu bagahitamo gushaka amakipe ya faux; jye niko mbibona

    • Uvuze ukuri msore nanjye ntyo

  • MBABANE Thierry urumuntu wumugabo rwose iyi Analyze ukoze ndayemeye niba nabandi banyamakuru bajyaga bakora nkawe cyane cyane abandika kucyinyamakuru Ruhagoyacu@com ewana harinkuru bandika wayisoma ukunva ntajyana ukibaza niba arabanyamakuru bumwuga cyangwa ari barupigapiga sawa big up man and god bless u

    • ariko sha rukara wabaye ute ? Ruhagoyacu.com wiyisebya sha iduha amakuru nyayo ndabizi ubazira ko bavuga APR nabi nako bavuga ibyayo hahahaha . Umuseke , Ruhagoyacu , n’ibindi binyamakuru mukomereze aho kabisa.

  • analyse nyayo!!!!hita wibara mu banyamakuru b’umwuga

  • mubyukuri ababana nabo gushyigikirwa
    kubyo bamaze gukora
    ahasigaye ababyeyi tubafatire iryiburyo
    babandanye bakore amateka

  • Umuntu wakoze iyi nkuru n umuntu w’umugabo cyane . Nashaka yigurire agacupa.
    Nyamara bariya bana bazabikora!!!!!!!!!!! Ahhhhaaaaaaaaaaa muzaba mwiyumvira.

  • courage sha muri abagabo tubari imyuma

  • Turi inyuma yabo bana kandi twizeye ko tuzabyitwara mo neza

  • Jye aba bana mbona ari intwari z’u Rwanda!! hariya bageze nubwambere mu mateka u Rwanda ruvugwa ku isi mubijyanye numukino w’umupira w’amaguru.

    Kuba barageze hariya ntabwo byizanye, mutegereze murebe ukuntu bandika amateka amakipe akomeye ku isi agatangira kubarambagiza!! Mbasabiye umugisha wo gutsinda ukomoka ku mana! Kandi bazatsinda, na Sewnegal yatsinze abafaransa mu gikombe cy’isi turatangara, natwe rero birashoboka.

  • mugiturage iwacu abantu birirwa bambaza: ugire ibinotabingana kuriya ntujye gukomereza kaminuza muri USA cg UK? ahubwo nkiga ino, ndetse aho nkoresha 300 frs kugirango mpagere; none se iryo kosa banshinja warishyira kuri nde? simply nuko igihugu nta moyen zihagije kiba gifite kugirango ibintu bikorwe nkuko abandi babikora.amavubi yacu azatsindacg se azakora ibishoboka….

Comments are closed.

en_USEnglish