Digiqole ad

Bugesera-Umwanda w’umuntu bawufumbiza imyaka

Muri uku kwezi kwahariwe kubungabunga ibidukikije, kuri uyu wa kabiri mu karere ka Bugesera hatashywe uburyo bushya bwo bwo kubona ifumbire hakoresheje imyanda y’abantu.

Iyo ni WC ifata amazirantoki n'inkari bifatwa ukibirekura/Photo Daddy

 

Nkuko umuseke.com wabitangarijwe n’abakoze ubu buryo bwo gufata imyanda y’abantu (Inkari n’amazirantoki) bavuga ko iyi myanda ari ifumbire ikomeye ku bihingwa bitandukanye, ikindi kandi bakishimira ko iyi fumbire nshya iboneka buri munsi.

Ingenieur Coletta Ruhamya, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi mu gutangiza iki gikorwa yagize ati : « tugomba gukoresha uburyo bwose bwadufasha kuzamura ubukungu no kongera umusaruro ntacyo tujugunye ngo cyangize ibidukikije »

Ku bigo bitatu mu Bugesera aribyo Nyamata High School, ishuri ribanza rya Juru n’ishuri rikuru rya Ecole Secondaire Rilima APEBU, hatashywe ndetse uburyo bwo gufata, kuyungurura (hifashishijwe ibumba) no gukoresha amazi y’imvura yashyizwe mu bigega. Aya mazi ngo azajya abikwa anifashishwe mu gihe cy’impeshyi.

Hatashwe kandi Biogas, nayo ituruka ku mwanda uba watawe n’abanyeshuri, iyo Biogas ikafasha mu kubatekera, kubacanira umuriro w’amashanyarazi n’ibindi.

Ibyo bikorwa byatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 98, yatanzwe na Mininfra, World Vision ibikoresho byibanze bitangwa n’ibigo by’amashuri.

Amazirantoki ahita ajya aha
Aho inkari zijya ni aha, hanyuma bigatunganywa bikanywa mu murima
Ruhamya afungura iriba

Daddy Sadiki RUBANGURA

umuseke.com

6 Comments

  • ndabona ibyari umwanda bigiye guhinduka imari ishyushye!ubundi wajyaga mu musarane ahantu bakakwishyuza,none ubu bagiye kuzajya bakwishyura bitewe n’ifumbire ubasigiye,nibashyireho n’ibiciro rero;nko ku nusu 20,gutyo gutyo…

  • umuseke noneho murandangije, imibyindi ko batazayibura ra! Bahere muri za gereza n’abasirikare nibo bannya ku biro

  • Ariko noneho ndumiwe!Ubwo se ibiribwa ntibizajya biba birimo amabyi!!!!

  • IRI TERAMBERE rirakaze rwose bitaniyehe nokurya umwanda koko??? ibyo umuntu azi

  • iri koranabuhanga mu bindi bihugu ryabajyejeje ku musaruro mwinshi,kandi iyi ni ifumbire itagira ingaruka ku butaka.

  • Komera RWANDA!! iri terambere rirashimishije cyane!!

Comments are closed.

en_USEnglish