Africa y’epfo irashinjwa guha ubuhungiro Kayumba Nyamwasa
Amashyirahamwe ya Southern Africa Litigation Centre, Consortium for Refugees na Migrant Rights avuga ko leta y’Africa y’epfo yarenze ku mategeko yayo iha ubuhungiro Kayumba Faustin Nyamwasa.
Aya mashyirahamwe aharanira burenganzira bwa muntu avuga ko Faustin Nyamwasa atari akwiye guhabwa ubuhungiro muri Africa y’epfo mu gihe ashinjwa ibyaba byo guhohotera ikiremwa muntu mu Rwanda nkuko tubikesha BBC.
Nyamwasa akaba yarahuze u Rwanda mu kwezi kwa 2 umwaka ushize, we avuga ko yahunze ubutegetsi bwashakaga kumwivugana, naho leta y’u Rwanda ikamushinja gukoresha nabi ububasha yari afite, kunyereza umutungo w’igisirikare, iterabwoba no kubangamira umudendezo w’u Rwanda amaze kugera muri Africa y’epfo.
Bivugwako Kayumba ubu akorana n’imitwe y’abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda ikorera mu urasirazuba bwa Congo.
Umuseke.com/BBC
24 Comments
guhunga ubutabera ugahabwa ubuhunzi witwaje politiki ntibyunvikana,afurika yepfo yari ikwiye kumukurikirana cyangwa ikamushyikiriza urwanda.
Kim, ibi birasanzwe, bene aya mashyirayamwe aba agomba kuvuza induru kugira ngo abayaha imfashanyo babone ko akora. Naho Kayumba we kumuha u Rwanda biri kure nk’ukwezi, ahubwo azajya Span maze ibyahishwe bijye ahagaragara.
politiki ntikuraho amakosa umuntu aba yarakoze,bibaye ibyo politiki yaba ibaye uruhungiro rw’abanyamafuti
none se KIM,ibyo ayo mashyirahmwe arege Kayumba ko numva bisa nibyo barega bamwe mu basirikare bacu bakuru ndetse na nyakubahwa perezida wacu Kagame akaba abiregwa,ubwo icyokifuzo cyawe cyuko bamuzana kirashoboka?kumufata byose ntibyatera kwibaza icyo batafatiye abandi bahanyuze cyangwa bakihanyura?
Uretse se no kuba Kayumba yahabwa ubuhungiro na Sout Africa, ubwo wowe koko abugusabye wabumuha kandi ubona afite imigambi mibisha yo guhingabanya umudendezo w’abanyarwanda? Erega bose amahanga azageraho abone ko bayateza ibibazo ubundi babohereze mu Rwanda!
ayiwe,ak’uriya mugabo karashobotse…bamuzane mu rwanda ahubwo abwire abanyarwanda ukuntu agambanira igihugu…asobanurire igisirikari cy’ urwanda ukuntu yagitorotse..asobanurire abanyarwanda ukuntu atera grenade…KAKUBAYEHO Kayumba we..ndi wowe nakwiyahura.
kayumba amaze kubona ubuhunzi ntiyitwaye nk’impunzi,kuko yakomeje gukora ibikorwa bishyira abantu mu kaga nko gutera amagrenades mu mugi wa kigali,gufatanya na GDLR mu kwica abanyekongo no kubafata ku ngufu.ubundi uhunga urengana akaba ariyo mpanvu baguha ubuhunzi,ariko we yahunze ari uko arenganya abandi,ndetse aranabikomeza.
Kim ntugapfe kwemera ibyo bakubwiye byose. Wowe wakwicara SA africa ugatera grenedi i Kigali koko? Mumuhe amahoro ntabwo yishe kurusha afandi.
kayumba yikinze inyuma y’ubuhunzi bwa politiki ubundi akora ubuhemu burimo gufata abagore ku ngufu muri kongo no kwica inzirakarengane bikorwa na FDLR kandi ni abafatanya bikorwa.ibyo rero mbona bimwambura uburenganzira bwo kwitwa impunzi.
ibitera ubuhunzi biratandukanye,niyo mpanvu gusuzuma icyateye kayumba guhunga kigomba gusobanurirwa abayobozi ba africa y’epfo niba batakizi,kuko kayumba yahunze ubutabera bwari bumukurikiranyeho ubugizi bwa nabi ndetse no gusahura rubanda.nko mu gishwati yahibye inka z’abaturage yitwaje icyo aricyo,mu burasirazuba yari yarikatiye mu cyanya cy’akagera ahantu hanini cyane yaragiraga inka ze mu gihe rubanda bari barabuze n’aho bagondagonda inzu.ibyo byose yarabibajijwe,ati ngahunga kubera ubwibone yagiraga yibwira ko ari hejuru y’amategeko.
Carlos reka kubeshya nta muturage wagiraga inka Gishwati. Ibyo kwikatira amasambu na PC yatwaye menshi kandi ntimubimubaza.
Abuze byose nk’ingata imennye daa!!! Azahungira hehe noneho, ko ibye byasubiwemo? azajya se mu mwobo? azasanga se ibindi byihebe? nkuko bakoranaga na drogue dealers bo muri Africa? cg azemera icyaha yitrabe urukiko? tubiteze amaso natwe nta cyo twishyura ngo tubirebe.!
urwanda nirwo rwemerewe kumushyira imbere y’ubutabera bwarwo,kuko ibindi birego uriya munya espanye yatangiye mandat d’arret nta gaciro zifite.bazamwohereze mu rwanda akore igihano yakatiwe n’ubutabera.
Shantagahora gahanze ibyanyubyose byaramekanye igihemwiciye abantu impande zose muricongo murikenya ibugande iburundi tanzania ariko hamwenibyo byose know longer ate easy ahokongo muvugase sihomwari mwese muyobewe ibyomwakozeyo mutsemba imbaga rero ibyomwibwira mwebwe nabo bi
bwira ibindi basha ubwose kayumba general muzima mwahushije kubera ubwicanyi bwanyu none mutangiye ububeshyi bwanyu yesu yaravuzengo ukomushaka kobabagira abarikomugira abandi ntabanga kurubu byose isi irabizi ibyo mwabeshye muyobya uburari finish no way
Nashakaga gusubiza uwavuze ngo kuko batamututse akiri amassador In India: Nagirango nkubwire ko iy Leta abagenda bakosa ariko igiye ibahanira ho, ntawaba agisigaye muri yo ariko byose icyo bishaka kwerekana ni uko ntako leta itamugize wenda ngo irebe ko yakwikosora ariko ntibyabayeho kandi guhora ikosora umuntu utumva nabyo nkeka byageraho bikarambirana!So sinivbaza impamvu mwumva ko yagakwiye kuba yarattwe akiri umuyobozi! usibye ko ntanashyigikiye abamutuka ariko nanone uwigize agatebo ayora ivu mu kinyarwanda niko bavuga! kandi dusubirirwamo kenshi ko agaciro tugomba kukiha kugirango nabandi bakaguhe buriya nabo wasanga hari ibiba byabarenze bakagera naho batukana! Gusa buriya nawe twamusaba kwiha agaciro kugirango nabandi bakamuhe!
kayumba yatumye aka bourse kaboneka nubwo arigahoro
ariko mwaranyobeye koko kayumba se niwe SFAR ?
bayikuragaho tutarayitsindiye?nimpuhwe se kubigira uko biri ubu ntabayibuze barikuburara?
Cyangwa mutekereza ko twe bayatse tudafite uburenganzira kugihugu cyacu
Ariko imigambi mibisha ya Kayumba ni iyihe!!Ahubwo ni we ufitiwe imigambi mibisha kuko yarusimbutse!Njye ndamwikundira ariko simbivuga nta gatuza k’imigeri ngira!
ubwose agatuza k’imigeri ukaburiye he kandi mbona wariyise jet li wagiye kwiyita jet li nta gatuza cg imigeri wiyigezeyemo da!?
njye ndi Kayumba, nazinga ngataha ….nkaza ngasaba imbabazi. wenda niyo yahabwa igifungo bagera aho bakamudohorera,
ahatse yaza mu rwanda akaza agasaba imbabazi abanyarwanda, ntago bakwanga kumubabarira aho kwirirwa yandavura mu mahanga.
aza kumariki,haricyawe yatwaye?
Comments are closed.