Nyarugenge: Umugore arafunzwe nyuma yo gufatanwa ibiro 20 by’urumogi
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge ifunze umugore witwa Uwamahoro Fatuma wafatanywe ibiro 20 by’urumogi, ubwo yari akiva mu modoka muri gare ya Nyabugogo.
Polisi ivuga ko gufata uwo mugore byaturutse ku makuru yari yahawe n’abaturage ko uwo mugore basanzwe bakeka ko acuruza urumogi, ihita itangira kumukoraho iperereza.
Ntibyatinze kuko ku itariki ya 13 uku kwezi akimara gufatirwa i Nyabugogo, Uwamahoro Fatuma yiyemereye ko gucuruza urumogi yabyigishijwe n’umugabo witwa Shyaka bari basanzwe baziranye utuye ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge, ngo akaba yari yaramubwiye ko gucuruza urumogi aribwo buryo bwo gukira vuba.
Cyakora kandi uyu mugore yivugira ko ubwo yafatwaga, uwamuhaye urwo rumogi bahuriye mu Karere ka Muhanga aruvanye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC).
Uyu mugore kugeza ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo aho arimo gukorerwa dosiye kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Senior Superintendent Urbain Mwiseneza arashima ubufatanye busanzwe buri hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano, akaba ari nabwo butuma muri iki gihe habaho gukumira no gufata abanyabyaha.
Cyakora nanone, arasaba abantu kutijandika mu bikorwa bigayitse nk’ibyo byo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge ngo kuko nta kindi bibazanira uretse kubahombya no gufungwa mu gihe bafashwe.
Urukiko niruhamya Uwamahoro Fatuma ibyaha byo kunywa no gukwirakwiza ibiyobyabwe(urumogi) ashobora kuzahanishwa gufungwa kugera ku myaka itatu nk’uko bikubiye mu ngingo ya 594 yo mu gitabo mpanabyaha cya Repubulika y’u Rwanda.
Source: Police.gov.rw
UM– USEKE.RW
0 Comment
birababaje cyane kubona ibobya bwenge bigeze no mu bategarugore kugeza aho basigaye banabifanwa, ibi bivuze ko byateye indi ntamwe ikomeye kandi hakenewe ingufu nyinshi kugirango birandurwe, ese ubu bikomeje gutya twazarererwa na bande? dusabe abari n’abategarugori bo mu rwanda kugirango bagire umutima wo kurerera u rwanda aho kugirango bajye mu biyobya bwenge cyangwa ubundi bwomanzi runaka.
Police ikomeze ibakurikirane, niba byageze no mu bagore, ibintu biri kugenda bikomera.
Urumojyi rugiye gutuma abana cyane cyane urubyiruko rw’uRwanda, bashira kubera ibiyobyabwenge bibica ubwonko. Police nikomeze ishakishe n’abandi benshi kuko birakomeye.
Ubuse niba nta mugabo agira akaba afite abana, abo bana bazasigara he?? Aho sibo bazavamo za mayibobo nabo bakarunwa?? Amategeko ateganya iki kuri izo cases??
mana ufashe nabadamu bajya mubiyobyambwenge aho guha uburere abana babo.
ewe ibintu byageze iwandabaga kubona abategarugore basigaye bishora mubiyobya bwenge!!!!
Ariko muge mugaragaza isuraye nabandi bumubone
Comments are closed.