Digiqole ad

Ese abashakanye bagira uruhare mu kubyara igitsina bifuza?

Kugira ngo abashakanye babyare umwana w’igitsina runaka, umuhungu cyangwa se umukobwa nta ruhare babigiramo, nubwo hari ibivugwa bishobora gukorwa kugira ngo umuntu abyare igitsina ashaka, ariko ugasanga bifite amahirwe make yo kubaho.

Uruhinja rutoya (Photo Internet)
Uruhinja rutoya (Photo Internet)

Ubusanzwe kugira ngo urusoro (igi rizavamo umwana) rikorwe ni uko intanga ngabo ihura n’intanga ngore.

Umugabo agira ubwoko bubiri bw’ituremangingo tubiri dutandukanye (cromosomes) X na Y, mu gihe umugore agira uturemangingo tw’ubwoko bumwe XX.

Ni ukuvuga ko kugira ngo umugore n’umugabo babyare umwana w’umuhungu  cyangwa umukobwa biterwa n’intanga y’umugabo yabashije guhura n’iy’umugore, mu gihe intanga ngabo X ari yo yahuye n’intanga ngore  X, havuka umukobwa.

Umwana w’umuhungu avuka iyo intanga ngabo Y ari yo yahuye na X y’umugore.

Ibintu mushobora gukora kugira ngo mubyare umwana w’igitsina mwifuza

Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Internet magicmaman.com, abahanga mu by’ubuvuzi babonye ko  intanga ngabo zirimo uturemengingo X zigenda gahoro kandi zikamara igihe kirekire mu myanya myibarukiro y’umugore.

Intanga ngabo zifite uturemengingo Y zirihuta kandi zigapfa vuba mu gihe zamaze kugera mu myanya myibarukiro  y’umugore.

Bakomeza bavuga ko umugore ufite ukwezi kudahindagurika kw’iminsi 28, akoze imibonano mbere y‘iminsi icumi (10) avuye mu mihango ashobora kubyara umwana w‘umukobwa, ahanini bitewe n’uko za ntanga ngabo X, z’umugabo ziba zikiri nzima bityo zahura n’iy’umugore X bakaba babyara umwana w’umukobwa.

Mu gihe abashakanye babashije kwifata iminsi 10 nyuma  y‘imihango, mu gakora imibonano irekurwa ry’intanga ngore (ovulation) riri hafi, ibi biha amahirwe menshi intanga ngabo Y yo kuba ari zo zahura n’intanga ngore X, bityo mukaba mwabyara umwana w‘umuhungu.

Douche vaginale, abahanga bavuga ko intanga ngabo X, zimara igihe kinini ahantu hari acidité (ubusharire) nyinshi, mu gihe intanga ngabo Y zo zimara igihe kinini muri milieu basique.

Ni yo mpamvu gukaraba mu gitsina ku mugore akoresheje litiro y’amazi  afite ubusharire (acidité) mbere y’uko akora imibonano mpuzabitsina  ngo byaba bimuha amahirwe menshi yo kubyara umukobwa.

Mu gihe amazi ari basique, urugero bashyizemo ibinini bya “Hydrogenocarbonate de sodium” bitanga amahirwe yo kubyara umuhungu.

Imirire (regime alimentaire), ibiryo cyangwa se imirire umugore ashobora kurya kugira ngo bimwongerere amahirwe yo kubyara igitsina yifuza byaba bihari nubwo nta wabyemeza ijana ku ijana.

Dore ibiryo abifuza kubyara umukobwa  bagomba kwibandaho:

Kurya ibiryo birimo imyunyu ngugu ya Calicium na magnesium kandi bitarimo umunyu dusanzwe dukoresha wo mu gikoni. Kurya byibuze  gm 130 z’inyama buri munsi,  Ibinyampeke, nk ‘ibigori, ingano, imigati, n’ibindi, amata, amazi (eau minerale).

Naho abifuza kubyara umuhungu bo bagomba ku mafunguro akurikira:

Muri rusange bo bagomba kurya ibiryo birimo umunyu ndetse bakirinda kunywa amata.

 Roger Marc rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • sha ibi umugani wanyu nta mahirwe yabyo ahari

  • murakoze kubwi yinkuru ,,,,ariko harimo ibtaribyo….nyuma yi imihango imisi 10 wabyara umuhungu ute kandi ovulation iba hagati 14 cyangwa 13? ikindi kandi umugabo ukunda kurya intoryi ngo byogera umugabo mahairwe yo kubyara umuhungu ?

  • yewe sha ibi ni bahaula yo muri biali tu

  • Sha mujye muvuga ibyo mwasomye rwose ntiturinjiji, kandi ikindi hari nkumuntu ushobora gusoma iyinkuru akemera ibyo muvhze nkukuri, rero mujye mwandika ukuri kugira ngo turusheho kubagirira icyizere!gusa ntiwakora imibonano mbere yiminsi icumi hvuye mumihango ngo maze utwite, ntibishoboka! Mujye musobanura neza.

    • unva re! none ni wowe twemera!!wowe rero ufite ikibazo cyo gusoma ngo wunve neza ibyanditswe ahubwo ukunva ibyo ushaka kunva!

      yego ukoze sexe 10 jour nyuma ya regle ntabwo watwita! ariko wibuke ko bavuze ko igi rivamo umukobwa rishobora kumara igihe muri vagin. Bivuze ko rishobora kuhagera umugore atari muri ovilation noneho umugore yajya muri ovulation, iryo gi rikaba rikiri rizzima!!kuburyo umwana ashobora guhita yi forma

  • musobanure neza NGO MBERE Y’IMINSI 10 UMUGORE AVUYE MU MIHANGO nikuvuga se guhera kumunsi wa mbere ayi vuyemo ukageza kuwa cyenda?mutubwire hanyuma ngo umuhungu ngo bigenda gute?ntago uburyo mwandikamo inkuru byoroherera abasomyi gusonukirwa ba boss mwe MURAKOZE!!

  • Abantu barasoma ntibategere;mwavuze inyigisho ikomeye kandi nukuri jye ibyo mwatubwiye nabitahuye;ahabagoye gutahura nukumenya ko intanga ngabo Y ipfa vuba X nayo igashika kumusi wa 14 wa ovulation itarapfa hakavuka umukobwa kuko ari XX.

Comments are closed.

en_USEnglish