Volleyball: Misiri yasubiriye u Rwanda ku mukino wa kabiri
Update: Ku mukino wo kuri uyu wa 26 Nyakanga, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball yongeye gutsindwa na Mirisiri amaseti atatu noneho kuri imwe. Amavubi yabashije gutsinda iseti ya mbere (25 – 21), izindi azitsindwa kuri (21 – 25, 23 – 25 na 18 – 25 ya Misiri). Misiri niyo izahagararira akarere ka Gatanu mu mikino nyafrica.
Kigali – Mu irushanwa ryo mu karere ka gatanu (Zone V) ryatangiye none rihuza Misiri n’u Rwanda gusa, iyi kipe yo mu majyaruguru ya Africa yatsinze u Rwanda ku buryo bwabaye nk’ubutunguranye, ku bari bahari, amaseti atatu ku busa.
Ntibitangaje kumva ko Misiri yatsinze u Rwanda muri Volleyball, ariko ku wari kuri stade nto i Remera mukanya gashize, yatangajwe no kubona abasore b’u Rwanda batsindwa nyamara babaga babanje kuganza Misiri kuri buri seti.
Iseti ya mbere abasore b’u Rwanda bayitangiranye amashagaga n’ishyaka ryinshi, Amavubi yegeze ku manota 17 Misiri ifite 14, amahirwe yari ku Rwanda.
Abahungu barebare ba Misiri ntibemeye kuko bigaranzuye Seti ya mbere irangira ari amanora 25 kuri 23 y’u Rwanda, ibintu byatunguye abafana benshi cyane bari buzuye stade.
Iseti ya kabiri byagaragaraga ko u Rwanda rutongeye gukora udukosa duto duto rwayishyura nta kabuza.
Abasore nkaba Yakana Laurence, Mukunzi (Giba) na Libero wabo Mutabazi Bosco bakoze iyo bwabaga bageza ku manota 23 kuri 18 ya Misiri, seti ya kabiri bamwe bari bayibaze. Ku bazi ibya Volley ariko biba bitararangira.
Abahungu bitwa Hossam Youssef na Hassan Omar babereye u Rwanda ibamba ku biro bikomeye, banga ko bageza kuri bale (24) babashyiramo amanota ane batabonyemo na rimwe maze abahungu b’u Rwanda bata umutwe.
Bakomeje guhanyanyaza kuri aba banyamisiri bari babasumbirije ariko biranga iyi seti nayo bayitakaza ku manota 28 ya Misiri kuri 26 y’u Rwanda maze stade yose igwa mu kantu kubera akumiro.
Ako mu mikino ariko bamwe bakavuga bati ‘u Rwanda ruratsinda iya gatatu bakine Seoul’ basubira mu kibuga ngo bakine iya gatatu.
Iyi seti yageze ku manota 17 y’u Rwanda Misiri ifite gusa 11, abantu bati ni ‘Seoul’ baza gukina byanga byakunda.
Aya mavubi yaje kugeza kuri sous-bale (23) ariko kurangiza seti birananirana, abarabu barasara, barazamuka barabashyikira, urugamba rurakomera umwe atsinda undi atsinda rubura gica.
Babiri baburana rero ntihabura utsindwa, seti ya nyuma yarangiye Misiri y’abasore b’inararibonye itangaje batsinze amanota 31 kuri 29 y’u Rwanda abantu barikubura barataha bati ‘Misiri nubwo iri mu ntambara ya Morsi, iraturusha ubunararibonye Volley yo ntiturusha cyane’
Kuri uyu mukino wariho imbaga y’abantu, hari abanyacyubahiro bazwiho gukunda no gukina umukino wa Volleyball nka Dr Ryambabaje Alexandre (ibiro bye ngo byamenaga imipira mu Byimana), Byabagamba Robert nawe wabaye umukinnyi ukomeye hambere, ndetse na Senateri Bernard Makuza waba nawe yikundira cyane Volleyball.
Umutoza w’u Rwanda Paul Bitok nyuma y’umukino yemeje ko Misiri imurusha utuntu duke atabashije kudomaho urutoki, ati “ reka turebe icyo twakora mbere y’undi mukino uri ejo, tuzigaranzure birashoboka.”
Ejo kuwa 26 Nyakanga saa kumi n’ebyiri aya makipe yongeye kwesurana i Remera, Misiri yongera kugaragaza ubukuru kuri seti eshatu kuri imwe.
Ayandi makipe y’ibihugu yo muri Zone V (Ethiopie, Sudan) ntizigeze zitabira.
Photos/JD Nsengiyumva
JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
Umuseke namwe babareke muri serieux
aba bahungu b’umuseke barahatubera vraiement
Bundi buhe se u Rwanda rwatsinze Misiri ryari yaba no muri football?!
Uyu mukenya utoza u Rwanda niwe ubizambya! ko nta bahashyi barimo (usibye Yakana Laurence) ubundi dutozwa n’umunyamahanga gute muri Volley babirekeye FERWAFA ko ariyo ibarana nabo icya 10
Ubwo se nkawe uvuze iki?
Ahubwo Bigoga niwe uvuze ikintu, nonse umunyaKenya atoza u Rwanda ate ubundi? ko abatoza ba Volley bahari kandi babizi (ba Nyirimana n’abandi) uyu BITOKI Paul atoza abahungu, agatoza abakobwa, agatoza za Junior umenya atoza n’iz’uturere! kubera iki se?
Ahubwo aho bukera nabo turaza kubakeka ko abaha 10% kuri salaires ze aho hose!
Ariko abanyarwanda inzango zo kwanga abanyamahanga muzihembera kubera iki?
Abamuhisemo ngo atoze se bakubwiye ko ari ruswa yabahaye ngo akunde aze?
Ba nyirimana se ubundi bushobozi bafite butari uko bageze mu kibuga ni ubuhe?
Tujye tuvana amarangamutima aho.
UM– USEKE ndabemera abandi ubu nahejo bose! mwe muturaje kuri habari zenyewe
UZIKO BURYA NUBWO MU MISIRI HARIYO AKAVUYO BATOROSHYE ???
UBWO NTACYO TUZARWARIZA KU MAZI YA RWA RUZI (NTAVUZE)….
Courage basore naho ababaca intege mubihorere nuko batari bahari ngobarebe uko mwakoze
Nta gitangaza gutsindwa na Egypte.
Ariko rero abo basore nimubagurire inkweto ndetse n’amasogisi
Iyi nkuru yanyu yandikanye ubuhanga. Big up umuseke, ni uku mwahoze ni uko mujya muvangirwa gake ariko
Comments are closed.