Hari ahakiri imirire mibi kandi hatarabuze umusaruro – Dr Mbonigaba
Nubwo ubuhinzi mu Rwanda bukomeje kugenda butera imbere kandi bukagira n’uruhare mu bukungu bw’igihugu doreko abanyarwanda benshi ari abahinzi, Dr Jean Jacques Mbonigaba Muhinda umuyobozi mukuru w’ikigo k’igihugu cy’ubuhinzi (RAB) avuga ko hari hamwe mu turere usanga hari umusaruro uhagije ariko ntibibuze ko haboneka imirire mibi mugihe nyamara ahubwo itagakwiye kuharangwa.
Dr Mbonigaba avuga ko ibi bigomba guhinduka hakabaho imyumvire yo kumenya gutegura indyo yuzuye kuko aricyo kibazo kuruta uko ari ikibazo cy’umusaruro mucye.
Dr Mbonigaba Muhinda ubwo kuri uyu wa kane yari ari mu nama y’iminsi ibiri ihuje abashakashatsi batandukanye kurwego rw’ubuhunzi n’ubworozi yagize ati “ Kwihaza mu biribwa ntibisobanuye ko hatakiri imirire mibi kuko hari uduce usanga turimo imirire mibi iterwa n’imyumvire yo kutamenya guteka indyo yuzuye.
Usanga ibyo guteka bihari ariko ugasanga hari ahakiri abana bato bari munsi y’imyaka itanu ndetse n’abagore batwite bafite ibibazo bw’imirire mibi bitewe n’indyo bafata.”
Yavuze ko hari hamwe na hamwe usanga hari umusaruro uhagije wenda bejeje nk’ibishyimbo byinshi n’indi myaka ariko ugasanga baririra ibishyimbo gusa icyumweru kigashira.
Iri funguro ngo ntabwo umuturage aba aziko ritujuje ibya ngombwa gusa we ngo apfa kumva igifu cyuzuye.
Dr Mbonigaba uyobora RAB, asaba buri munut ujijutse mu Rwanda kugira uruhare rufatika mu kwigisha abataramenya ko indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibirinda indwara ndetse n’ibitera imbaraga.
Ibi ngo kubimenya ntabwo bisaba amashuri ahanitse icya ngombwa ni ukumenya ko kurya byinshi atari cyo cyangombwa ahubwo kurya ibyuzuye bitandukanye aricyo cy’ingenzi niyo byaba bicye.
Uyu mugabo avuga ko mu Rwanda usange henshi hari umusaruro ufatika w’ibinyampeke, ibinyamafufu n’ibindi ugasanga abantu nibyo bibandaho mu kurya gusa bibagiwe ko imboga n’imbuto biri munsi y’urugo bikenewe cyane n’imibiri yabo ngo imere neza.
Yibukije ko ibibazo by’imirire mibi byibasira cyane cyane abana bari munsi y’imyaka itanu akaba ngo ariyo mpamvu bagomba kwitabwaho ku buryo bw’umwihariko mu mirire yabo.
Dr Mbonigaba avuga ko ikigo ayoboye kizakomeza kwihatira gushishikariza abahinzi borzoi kuzamura umusaruro wabo kugirango hatabaho kubura kw’ibiribwa kuko aribwo ibintu byaba bimeze nabi.
Emmanuel TUYISENGE
UM– USEKE.RW