Digiqole ad

Amagambo na Raporo kuri Congo birahagije ni umwanya w’amahoro – Mushikiwabo

25/07/2013 – Mu gitondo cy’i New York ku kicaro cy’Umuryango w’abibumbye (hari ahagana saa kumi n’imwe mu Rwanda) inama y’uyu muryango yateranye ngo yige ku kibazo cy’umutekano mu karere. DRCongo niyo yari izingiro ry’iyi nama ya none. Hon Mushikiwabo wari uahgarariye u Rwanda ahawe ijambo yashimangiye ubushake bw’u Rwanda mu gushakira amahoro igihugu gituranyi, yavuze ko amagambo (speeches) n’amaraporo byinshi byavuzwe kuri iki kibazo, ubu ari umwanya wo kugera ku mahoro arambye.

Louise Mushikiwabo i New York kuri uyu wa 25 Nyakanga
Louise Mushikiwabo i New York kuri uyu wa 25 Nyakanga

Umunyamabanga wa Leta z’Unze ubumwe za Amerika John Kelly niwe wari uyoboye iyi nama yihariye ku karere k’ibiyaga bigari.

Yavuze ko ibizo biri muri Congo bishingiye cyane cyane ku miyoborere mibi, avuga ko nk’umuryango w’abibumbye bose hamwe bakeneye kugira icyo bakora kugirango Congo iramutswe amahoro.

Mu ijambo rye yashimiye abagira uruhare mu kugerageza kugarura amahoro muri Congo, yavuzemo Ban Ki-moon , Dr Jim Yong Kim Perezida wa banki y’Isi ndetse na Marry Robnson intumwa ya UN mu karere k’ibiyaga bigari.

Yavuze ko USA ishyigikiye umutwe woherejwe guhashya imitwe yitwaje intwaro (Force Intervention Brigade, FIB) mu butumwa bwayo bwo kwambura intwaro imitwe iri mu burasirazuba bwa Congo.

Ban Ki-moon we yagize ati “ Ndasaba ko bidatinze impanze zombi, Leta ya Congo ndetse n’abarwanyi ba M23 gusubira mu biganiro i Kampala bagashakira igisisubizo cy’intambara mu nzira za Politiki.”

Yibukije ko Banki y’Isi yatanze miliyari y’amadorali ku bihugu byo mu karere ngo iyo nkunga igende ihindure imibereho y’abatuye akarere k’ibiyaga bigali, ariko ngo iyo nkunga ikwiye gukoreshwa mu gihe cy’amahoro.

Mu ijambo ry’intumwa yihariye ya Ban Ki-moon mu karere, Mary Robinson yavuze ko niba havugwa ko hari ibihugu bifasha imitwe yitwaje intwaro muri Congo, umutwe ushinzwe kwambura intwaro iyo mitwe (FIB) ari uburyo bwa nyabwo bwo kuvanaho iyo mitwe no kuvanaho urwo rwikekwe.

Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa we yatangaje ko ibiganiro by’i Kampala hagati ya M23 na Kinshasa aribyo byatanga umusaruro mu gukemura amahoro, we avuga ko kuva mu Ukuboza umwaka ushize hari icyo byagezeho nubwo bitakomeje kubera impamvu ngo Guverinoma ye itagizemo uruhare.

Sam Kutesa Ministre w'ububanyi n'amahanga wa Uganda yicaranye na Mary Robinson inyumwa yihariye ya Ban Ki moon mu karere
Sam Kutesa Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Uganda yicaranye na Mary Robinson inyumwa yihariye ya Ban Ki moon mu karere

Ministre Kutesa avuga ko Umuryango w’Abibumbye niba ushakira amahoro akarere ukwiye gufasha ibikorwa bya ICGL (The International Conference on the Great Lakes Region) nk’ingabo zihuriwe zashyizweho mu kugenzura  imipaka (Joint Verification Mechanism) ndetse no gutanga ibikenerwa ngo imishyikirano ya Kampala ikomeze.

Raymond Tchibanda Ministre w’Ububanyi n’amahanga wa Congo we mu ijambo rye akaba yareze M23 kugaba ibitero ku ngabo za FADRC no kubeshyera izo ngabo zo zarashe ku baturage.

Tchibanda yahakanye cyane ko hari ubufatanye n’abarwanyi ba FDLR n’ingabo za Leta ye, yemeza ko kimwe mu bitera abaturage ba Congo amage barimo harimo n’aba barwanyi ba FDLR. Bityo ko badashobora gukorana na rimwe.

Raymond Tchibanda Ministre w'ububanyi n'amahanga wa Congo yahakanye ubufatanye bwa FARDC na FDLR
Raymond Tchibanda Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Congo yahakanye ubufatanye bwa FARDC na FDLR

Ministre Louise Mushikiwabo wavuze, nyuma ya Tchibanda, mu izina ry’u Rwanda, yavuze ko u Rwanda rushyigikiye inzira z’amahoro mu gukemura ikibazo cya Congo harimo n’ibiganiro bya Kampala.

Hon Mushikiwabo avuga ku bushake bw’u Rwanda mu gushakira amahoro Congo, yasabye ko Umuryango w’abibumbye ugena iby’ingabo za M23 zigera ku magana zahungiye imirwano mu Rwanda, avuga ko u Rwanda rucumbikiye impunzi z’abanyecongo zigera ku 7 000 zahunze intambara muri Congo mu myaka 13 ishize, avuga ko u Rwanda rwafashije umuryango mpuzamahanga mu gushyikiriza Gen Bosco Ntaganda ubutabera bwamushakaga ubwo yahungiraga mu Rwanda.

Avuga kandi ko u Rwanda rwashyigikiye ubushake bwose bwo kugarura amahoro muri Congo biciye mu biganiro n’ubwumvikane.

Aha Mushikiwabo akaba yashimangiye ko u Rwanda rugifite ubushake bwo kugarura amahoro arambye ku muturanyi wabo.

Ubufatanye bwa FARDC na FDLR

Min Mushikiwabo wahawe ijambo nyuma y’abandi barebwa ku buryo butaziguye n’inama y’uyu munsi, aha yavuze ko ubu bufatanye  u Rwanda rubifata nk’ikintu gikomeye, ntiyashatse gusubira mu ibaruwa ndende yandikiwe Ban Ki-moon.

Hon Mushikiwabo yagaye imyitwarire (ikubiye mu ibaruwa yandikiwe Umunyamabanga wa UN n’akanama k’Umutekano ka UN) y’ingabo zatumwe n’Umuryango w’Abibumbye muri Congo.

Avuga ko amagambo ku kibazo cya Congo yavuzwe na za raporo zanditswe bihagije, ko abantu bamwe babonye ikibazo cya Congo nk’ikintu cyo kwamamaza, ko igihe kigeze ngo ingabo zatumwe na UN zikore akazi kazijyanye kandi inzira z’amahoro zubahirizwe.

Nyuma ya Louise Mushikiwabo, abandi bavuze barimo uhagarariye Guatemala, France, Togo, Azerbaijan, Ubushinwa, Pakistan, UK, Russia, Maroc n’abandi bose bagiye bavuga ko bikwiye ko ibihugu byo mu karere, na cyane cyane Congo ubwayo aribyo bikwiye gutera intambwe nini mu kwishakira amahoro. Aba bose bakaba bavugaga ingingo zabo John Kelly wari uyoboye iyi nama yagiye, agasiga umuhagararira.

John Kelly wari uyoboye iyi nama akaza kugenda nyuma y'amagambo y'intumwa z'ibihugu birebwa cyane n'ikibazo cyo mu karere
John Kelly wari uyoboye iyi nama, yaje  kugenda nyuma y’amagambo y’intumwa z’ibihugu birebwa cyane n’ikibazo cyo mu karere
Mary Robinson intumwa yihariye ya Ban Ki-moon mu karere
Mary Robinson intumwa yihariye ya Ban Ki-moon mu karere
Ban Ki moon yari yicaranye na John Kelly wari uyoboye inama
Ban Ki moon yari yicaranye na John Kelly wari uyoboye inama

JP GASHUMBA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Murebe Kuri BBC gahuzamiryango igitero cya Un 3000 NGO giteye impugenge umuryango wa Un .

  • Abasirikare 3000 bagiye kugaba igitero vuba gihangayikije Un murebe BBC gahuzamiryango niho hariayo makuru .

    • Mukunda kogeza intambara, uwababwira ko bazakigaba ku Rwanda ho ngirango mwasakirwa….Banyarwanda twihane urwango, ishyari, dukunde kandi twubahe umuntu uturi iruhande.
      Ngiyo inzira yo kubohoka,

      • Ntamuntu n’umwe wanga amahoro arayabura cg akayabuzwa n’abandi.Ubundi se ubu tuzavuga ko ari abazungu baduteranya ko nabo barushye?Ushenye urwe umutiza umuhoro nicyo amahanga akora, ubundi akatureka ukicana ejo akabona ikiraka cyo gusana.Ubu koko niki kitubuza guhana amahoro muri aka gace? Ese iyo wishe mugenzi wawe uba wumva wowe udafite amaraso?Aho ugereye mugenzi wawe jya wibuka ko nawe ejo ariho uzagererwa, kandi ko ugira neza cg nabi ukabisanga imbere.

        • @rukundo gerageza ujye usoma politic mpuzamahanga nibwo uzamenya ko iriya ari politic yabazungu ninabwo uzamenya inyungu babifitemo. nta bikoresho byintamabara africa ikora kandi ababikora barashaka amafaranga!!!! za ONG zabo nazo zikeneye akazi ko gutabara urumva ko bagomba gutabara aho baremye intambara zabo kandi babona ko hari umutungo kamere!!

  • mwemere mureke guteza umutekano muke

  • Ariko aba bantu baradushaka ho iki koko? Ubu koko sukugusuzugura? Ntabwo twabemerera ko batwambura AGACIRO kacu. Tugomba kubihagurukira kuko ejo M23 niramuka yongeye kubyutsa umutwe batazagumya kutubeshyera ngo nitwe.

  • ibikorwa byaratangiye!!!! ndi Kibumba mumbaze!!!umuriro watse

    • tubwire neza ibyaho tureke amacenga sha

  • Hari ibintu tugomba kuvamo tukajya kwishakiramo i bisubizo uretse kubishakira mu bandi banyamahanga turicana barebera,tukaryana bareba ibihugu bizajya biba umuyonga tureba nyuma abazungu baze ngo baje gusana ibyangiritse ese bazazura nabamfuye?
    Congo, Uganda,Rwanda, Burundi,Kenya na Tanzaniya twemere turebane mu maso dukemure ibiturena nkuko abanyamahanga bivuze mu nama yaraye ibaye New York, kandi Kabila nakoza kwinangira ashakirwe inzira isobanutse.

  • La societe qui ne tolere pas le critique evolue vers la perversion. Iyo Leta yimitse ikinyoma ikabeshya abaturage bagaceceka kuko baba bafitr ubwoba igeraho ikibwira ko yabeshya n’amahanga. Koko mukihandagaza mukabeshya amahanga yateranye nta soni mugira? Iyo mivumo mukururira u Rwanda Tuzayikizwa n’iki?

  • ABANYAPOLITIKE NKA MUSHIKIWACU NTAGO BAGEZWEHO, BARABESHYA AMAHANGA BWACYA BAKIVUGURUZA, NIYO MPAMVU ABAZUNGU BABA BADUCIYE AMAZI, REBA NK’IGIHE ATUBESHYA NGO NTAGANDA ALIAS TERMINATOR NTARI MU RWANDA, BWACYA BAKAVUGA KO ARI MURI AMBASSADE Y’AMERIKA I KIGALI!!! NONE SE IBYO NI IBIKI? DUKENEYE ABAMINISITIRI BAVUGISHA UKURI APANA BARIYA.

Comments are closed.

en_USEnglish