Amakosa icumi ugomba kwirinda gukora mu buzima
Hari amakosa mu buzima umuntu akora asa n’aho ayita mato ariko akamugeza kure, akaba yamuteranya n’incuti cyangwa bikagira ingaruka mbi kubuzima bwe kandi iyo abitekerezaho kare bitari kuba.
Dore icumi muri yo:
1.Umuntu ntazigere agushuka ngo fata icyo kurya cyangwa icyo kunywa ndaje nishyure uziko ntacyo ufite wishyura nta n’ikintu kinganya agaciro n’ibyo wafashe ku buryo wakigwatiriza aramutse ataje.
Ibi bishobora kuguteranya n’uwabikubwiye nyamara nawe wabigizemo uruhare kuko ashobora kubikubwira ariko agahura n’ibibazo atarakugeraho.
2.Ntuzigere uratira ubwiza bw’uwo mwashakanye umuntu uziko yabuze uwo barushinga kuko ushobora gutuma agucikaho cyangwa akamukwambura (yamuroga cyangwa akamwica).
Ikindi kandi ntuzigere uratira umuntu wabuze urubyaro ubwiza bw’umwana wawe kuko ushobora gutuma agucikaho cyangwa akamukwambura (yamuroga cyangwa akamwica).
3.Umuntu nakugirira neza akakubwira ngo “Ngwino ube iwanjye”, ntuzakore ikosa ryo kumara amezi abiri atatu utaranatahana n’isabune y’ijana mu rugo, Kuko bishobora gutuma igihe mutandukanye ugenda nta n’urwara rwo kwishima cyangwa akakwirukana nabi.
4.Umuntu ntakakubwire ngo fata moto cyangwa taxi voiture uransanga aha n’aha nyishyure ngo nawe uhite ubikora ntayawe witwaje wakwishyura mu gihe bibaye ngombwa ko utahamusanga.
5.Ntuziraze i Nyanza, igihe umuntu akubwiye ngo “Ngwino nkwishyure”, jya uhagarika ibindi urimo kuko iyo utaje abona ko utayashakaga bityo kuzayabona ikindi gihe bikakugora.
6.Ntuzibeshye umuntu akubwiye ngo ndaje nkwishyure, ngo utangire gufata imyenda, uvuga ngo urishyura mukanya, kuko bashobora kuyamwiba cyangwa hakavuka izindi mpamvu zituma aba atakije.
7.Ntugakore ikosa ryo gusura umuntu uziko uturutse kure kandi uriburare utabimumenyesheje mbere kabone n’iyo yaba ari umuvandimwe wawe cyangwa iwanyu mu rugo kuko ushobora gusanga nawe yafashe urundi rugendo.
8.Umunyarwanda nakubwira ngo nakwica, ntugakomeze kumurega agatuza imbere kuko abenshi bahitanye benshi, imbere ye nturi n’umutamiro yahita akwirenza.
9.Hari amadeni akunze gutangwa ku mushahara bamwe bita purusa, icyate n’ibindi, ntuzakore ikosa ryo kurenza umushahara uhembwa cyangwa umusaruro uteganya kubona, Kuko ushobora kugira umutima mubi wo guhemuka kuko ibibazo bidashira.
10.Abizera Imana mwirinde kuyibwira ibyo mutazashobora cyangwa kuyisaba ibyo mutazabasha gucunga.
Ibi byose bihuza na Bibiliya igira iti “Uwizera umwana w’umuntu avumwe.”
Ariko kandi mujye muzirikana ko umuntu ari umuntu.
Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW
0 Comment
Muri abantu b’abagabo pe. Izi nama zose ndazemeye.
ayo mpanuro ndayishimiye cyane ahubwo imana izamufashe mubyo akora kandi azajye ahora aduha ibitekerezo byiza murakoze
hahahahahaha!!!!! harimo n’udusekeje
ebana ingingo ya 9 n iya 10 ninjye gusa mwavugaga.
Ndabemera
nshuti mufatanyije n’Imana kuduha impamba nziza izatuma tugera kuri yo twararushijeho kwihana muri byose nimwongererwe imigisha murakoze kuduhugura.
Amahugurwa yanyu ni ingirakamaro.
Mwibagiwe kuvuga kurya avance mutarasinya murenge
ku ngingo ya 7, ongeraho ko uwo ugiye gusura ashobora kuba afite abandi bashyitsi kandi bitamukundira kubacumbikira mwese! Aha na ho uba umuteje ibibazo kuko ntamenya uwo acumbikira n’uwo asubiza inyuma
Murakoze, ariko musubire mu nganzo kuko harindi mpanuro zisigaye
nibyo pe! ntihazagire ugushuka ngufatikintu nta cash wibitsehubwawe kuko ntawokwizerwa kurikigihe.
Allah akongerere,ndanakwitumiriye ku ilaidii kuko uranshimishije.
Ibyibintu muvuze n’ukuri pe ariko njye ndibanda kumwanzuro kandi nanabashimira kubwinama muduha murikigihe ibintu byarazambye ntamuntu ukibwira mugenziwe ukuri ahubwo ikiriho ubu n’ukuryaryana uretse Imana yonyine ishobora byose niyo yadutabara. MURAKOZE
IbyObintu muvuze n’ukuri pe ariko njye ndibanda kumwanzuro kandi nanabashimira kubwinama muduha murikigihe ibintu byarazambye ntamuntu ukibwira mugenziwe ukuri ahubwo ikiriho ubu n’ukuryaryana uretse Imana yonyine ishobora byose niyo yadutabara. MURAKOZE
Najye ndemeye kuko ibyinshi nahuye nabyo.I Kigali bibayo cyane
icya 10 ninjewe Mana umbabarire,ibindi kabisa menya ntabyo nkora mbishatse ahari byangwirira,naho icya 10, nkunda Imana maze suguhiga ariko guhigura wapi!!!!!manawe ndagukunda umbarire kudahigura umuhigo nahize.Amen
Muraho izinama ninziza pee warakoze kuko hari abayakora benshi bisubireho komereza aho so amabakobwa bitonde
Comments are closed.