Digiqole ad

“MONUSCO ntiyigeze ikorana na FDLR” – Brig Gen Makibolwa

25/07/2013 – Mu kiganiro kuri cctvnewsafrica Brig Gen James Makibolwa ukuriye ingabo zihariye zoherejwe kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro muri Congo avuga ko ubu aho bari kumwe n’ingabo za MONUSCO i Goma no mu nkengero batigeze babonana na FDLR nkuko babirezwe.

Brig Gen James Mwakibolwa (ibumoso) yakira ingabo za FIB/Photo-MONUSCO.
Brig Gen James Mwakibolwa (ibumoso) yakira ingabo za FIB/Photo-MONUSCO.

Uyu mugabo yavuze ko kugeza ubu ingabo zihariye zoherejwe kwambura intwaro imitwe izitwaje muri Congo zimaze kugera muri Congo ku kigero cya 70%.

Ati “Abasirikare ba Tanzania n’aba South Africa bose bamaze kuhagera, dutegereje ingabo za Malawi kandi ‘advance party’ yabo igeze Sake (muri Sud Kivu) iri kuzamuka iza hano.”

Avuga ko kuba izi ngabo (Force Intervention Brigade, FIB) zaramaze kuhagera ku kigero cya 70% ziticaye ubusa kuko ngo zikorana na MONUSCO bahasanze mu kugenzura umujyi (Goma) n’inkengero zawo.

Avuga ku mikoranire ya MONUSCO na FDLR yavuzwe mu mpera z’icyumweru gishize, Brig Gen Makiborwa  yavuze ko bakorana cyane na MONUSCO ariko we atazi iyo mikoranire na FDLR irwanya Leta y’u Rwanda.

Yagize ati “ Kuva nagera aha sindabona n’umurwanyi n’umwe wa M23 cyangwa FDLR n’amaso yanjye. Ntabwo MONUSCO yigeze ikorana na FDLR, iyo mitwe irabizi ko igerageje kwegera FIB nta kindi yaba ije kwamburwa intwaro kuko nicyo cyatuzanye.”

Uyu musirikare wa Tanzania yasobanuye ko ibikoresho n’intwaro bazakoresha mu murimo wabo byose bitarabageraho ariko ko baramutse bahawe amabwiriza bahita batangira akazi (mandate) kabo.

Goma ntizongera gufatwa

Ni ibyemejwe n’uyu musirikare wa Tanzania wavuze ko ubu MONUSCO ifite mu nshingano zayo no kurengera umujyi wa Goma, avuga ko nabo bahari ibi bidashoboka ko Goma yakongera gufatwa n’uwariwe wese.

Usibye uko gufatwa k’umujyi wa Goma uyu musirikare yahakanye ko nta mugenzi we wigeze ufatwa n’abarwanyi ba M23 nk’uko byagaragajwe n’abo barwanyi ko bafashe umusirikare wa Tanania ndetse bakagaragaza ibyangombwa bye.

Uyu mugabo akaba yavuze ko bategereje gusa amabwiriza ya nyuma maze bagatangira kurwanya n’imitwe yitwaje intwaro muri Congo bagamije kuyaka intwaro nk’ishingano zabo.

Ingabo z’umuryango w’Abibumbye zigera ku 17 000 ziri mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, ziherutse kuregwa na Leta y’u Rwanda imikoranire n’abarwanyi ba FDLR barwanya Leta y’u Rwanda.

U Rwanda ndetse ruvuga ko ibisasu biherutse kuraswa mu Rwanda byarasiwe hafi y’izi ngabo za MONUSCO kandi zibizi neza.

Mubyo u Rwanda rwareze MONUSCO na FDLR harimo kugirana amanama y’ubufatanye. U Rwanda rukaba rwaragaye ubu bufatanye n’umutwe wa FDLR mu gihe izi ngabo za UN ubundi zifite inshingano zo kurengera abaturage b’inzirakarengane mu burasirazuba bwa DRCongo.

JP GASHUMBA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • uyu mugeneral arabihakana kandi amakuru abyemeza ahari, arahakana FDLR Soki yariki ko bahuye birenze inshuro 3. umuseke mwibuke inkuru mwakoze y umufdlr wafatiwe Tanzania mukwezi gushize yari agiyehe ko amakuru yemeza ko yaragiye kuvugana na Tanzania. uretse nibyo FARDC ikorana na monusco kandi FDLR zirenga 500 ziri rusayo, Col Didier wakoresheje BM 21 yarashe Busasamana, lt Col ruhinda ayobora crap Nyiragongo yari murugamba kuwambere nabasirikare 375. indege za monusco nizo zarasaga ubufatanye burenze ubwo ni ubuhe. aya amakuru yimpamo

    • So what???? Nimwbwe mugen’abagomba gukorana nabagomba gudakorana se?

      • natwe ntago twabangiye icyo dukeneye nukuemera ko bakora reka iterwoba nababyemere

    • Mujye mushishoza ntimugapfa kwemera ibyo bababeshya byose. Bahura na ba FDLR se ngo babamarire iki cg babahe iki? Mushyigikire amahoro nta bimaze gukurura intambara ku bandi nk’aho twe gukoze mu byuma.

  • Nizereko bamaze kubambura byibuze nkububunda nkijana kuko bigaragara ko bari muri Operation nabo

  • Ariko se niba Loni yemera ko ifasha FARDC kandi muri FARDC hakaba harimo FDLR babaha ikiraka cyo kujya kurwana na M23 (Ibi byemezwa ndetse n’aba FDLR bafatirwa kurugamba), ubwo se indi mikoranire bahakana ni iyihe?

    Ahubwo Umenya UN yo itabona ko mu mitwe yo kurwanya na FDLR irimo!

  • Mwihangane abarwanira ukuri naho abarwanira inyungu mubareke bazataha iwabo ntibazemera guta cash bahembwa ngo bararwanya ibyihebe bya M23 bishaka gucyura imiryango yabyo gusa nibakure mu majwi u Rwanda barwanire iwabo

  • ahubwo mbona bagiye gutuma abavuga ururimi rwikinyarwanda bari hariya muribiriya bice bya m23 bahinduka ibyihebe kuko isi iyo yaguteraniyeho ntakindi ukora uretse kuba ikihebe ref somalia, na barabu nikuriya byatangiye. muzabwira!

    • Mujye mureka kubeshya no kwibeshya. Nanjye mvug’ikinyarwanda kandi ndi Rumangabo kwisura no mumyitwarire ndi m23, ariko muri realite tuyang’urunuka. ahubwo dutegereje ko
      bayisunika bakayigeza hano Rumanagabo ubundi natwe abayirimo tugatangira kwivun’umwanzi(m23)duher’mwimbere. turamuzi neza ntacy’azatubeshya.

      • uri ikigarasha

      • ejobundi uzaba ikigarasha gicitse!

  • mureke ducunge imbibi zacu dukore amarondo dutange amakuru…nivuba hagati yabarwana nabarwanywa umugabo na nyakabwana bazaboneka ,naho.ibindi,mwivangamo ni 0000000000

  • jye uyu Brig Gen ndamuziafite indaya nyishi IGOMA akunda kungwera kuli Hotel
    Ihusi akunda agatsina kandi akunda kubaza ngo bamwereke uko abatutsi basa kuki abibaza

  • m 23

Comments are closed.

en_USEnglish