Digiqole ad

Itangazamakuru na cinema mu Rwanda birimo ubumenyi bucye-Munanura/RDB

Kuri uyu wa kane tariki ya 25 Nyakanga, ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere (RDB) cyahuguye ibigo, abikorera ndetse n’amatsinda afite aho ahuriye n’itangazamakuru, abakina, abayobora n’abakora za filimi mu Rwanda ku buryo bwo kunoza umwuga wabo kuko ngo bigaragara ko abakora muri ibyo byiciro bayoborwa n’umurava n’ishyaka gusa ariko ubumenyi bukiri bucye .

Mugisha Emmanuel umuyobozi wa Media high Council (i bumoso) ndetse na Apollo Munanura wari uhagarariye RDB
Mugisha Emmanuel umuyobozi wa Media high Council (i bumoso) ndetse na Apollo Munanura wari uhagarariye RDB

Ni muri gahunda yitwa SSC (Sector skills council) RDB yasabwe n’inama y’igihugu y’umushyikirano iheruka yo guhuriza hamwe ibikorwa bitandukanye by’abikorera ku giti cyabo mu rwego rwo kubahugura no kubaha ubumenyi buhagije kugira ngo banoze ibyo bakora.

Apollo Munanura, umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubumenyi bwa muntu ndetse no kububyaza umusaruro muri RDB we avuga ko bari kugenda bahuza ibikorwa bitandukanye kandi ngo babona hari umusaruro ugenda ubonekamo.

Agira ati “Uko iminsi izashira abantu bazagenda babyumva kandi muri izo nzego zizaba zihuriye mu itsinda zizahabwa ingufu ku buryo no gukemura ibibazo bizajya biba byoroshye. Ubu usanga abakora ibyo bikorwa baba bafite ubushake ariko mu by’ukuri abenshi nta bumenyi bwimbitse baba babifitemo.”

Emmanuel Mugisha uyobora ikigo cy’u Rwanda gishinzwe itangazamakuru (Media High Council) nawe wari witabiriye aya mahugurwa yavuze ko asanga itangazamakuru ririmo gutera imbere ariko bizaba byiza ari uko abantu babikoze bafatanyije, kuko aribyo bizatuma hamenyekanishwa ababikora babifitiye ubushobozi ndetse  bikaba byanabagirira akamaro.

Bizimana Theo, umuyobozi w’inzu itunganya amafilimi mu Rwanda izwi nka Silva Film Production, nawe wari witabiriye aya mahugurwa yatangarije Umuseke ko ibyo babwiwe muri rusange bishyizwe mu bikorwa umwuga wabo watera imbere.

Ati “Turakiyubaka  ariko dukeneye ubushobozi ndetse n’ubumenyi, bibonetse twaba tugana mu ntera nziza ariko kimwe mu bintu bituma tudatera imbere n’ugukora ibihangano abandi bagasarura(piratage).”

Ubusanzwe ngo RDB bahuzwaga no kwandikisha ibikorwa byabo no kwaka ibyangombwa byo gufata amashusho gusa none yinjiye no mu kubahugura.

Muri iyi nama kandi hanatowe inama izayobora uru rwunge rw’inzego zitandukanye zarimo amashuri makuru na za Kaminuza byigisha itangazamakuru nka UCK, School of Journalism and Communication (NUR), Mount Kenya University, ibitangazamakuru byose ndetse n’ibikorwa byose bifite aho bihuriye na Cinema.

Mazimpaka Jones Kennedy watorewe kuyobora uru rwunge avuga ko azagerageza kujyana amajwi n’ibibazo bigaragara mu mwuga bakora muri Leta kandi bizagenda bitanga umusaruro.

Samusure(wambaye umupira) nawe yari yabukereye
Samusure(wambaye umupira) nawe yari yabukereye
Mazimpaka Jones Kennedy watorewe kuyobora uru rwegoati "Tuzazamura ijwi ry'abatugiriye ikizere"
Mazimpaka Jones Kennedy watorewe kuyobora uru rwegoati “Tuzazamura ijwi ry’abatugiriye ikizere”
Bizimana Theo umuyobozi wa Silva Film production
Bizimana Theo umuyobozi wa Silva Film production
Amatora yabaye mu bwisanzure
Amatora yabaye mu bwisanzure
Aba nibamwe mu bagize Komite igiye guhangana n'ibibazo bitandukanye harimo n'ubumenyi bucye muri izi nzego
Aba nibamwe mu bagize Komite igiye guhangana n’ibibazo bitandukanye harimo n’ubumenyi bucye muri izi nzego

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish