Ubuhinzi mu Rwanda bugiye kugira umusaruro uhagije ku buso buto bushoboka
Mu Rwanda, kuri uyu wa kane tariki ya 25 Nyakanga hafunguwe gahunda y’ubushakashatsi (Humidtropics) buzatuma ubuhinzi bubona umusaruro ku buso buto bushoboka ndetse n’inyungu ziva kuri uwo musaruro zirusheho kugira uruhare rukomeye mumibereho myiza y’abaturage.
Umuyobozi mukuru w’ ikigo kigihugu cy’ubunzi(RAB) Prof.Jean Jacques Mbonigaba Muhinda niwe wafunguye bwambere mu Rwanda iyo gahunda y’ubushakashatsi( Humidtropics) ihuriweho n’ibihugu bitandukanye biri muri Afrika y’uburasirazuba niyohagati, Asiya yo hagati n’ibihugu by’amerika yo mumajyepfo.
Iyi gahunda ngo yashyizweho kubufatanye bw’ibigo by’ubushakashatsi bitandukanye muri ibyo bihugu birimo nka CGIAR.
Prof.Jean Jacques Mbonigaba Muhinda afungura iyi gahunda ndetse n’inama y’iminsi ibiri ihuje bamwe mubashakashatsi bo mu Rwanda ndetse n’abo hanze ariko bakabukora bishingiye ku buhinzi n’ubworozi yavuze ko izafasha ibikorwa by’ubushakashatsi bigamije ibintu bibiri.
Ibyo ni ukongera umusaruro kubuso buto bushoboka no kongera inyungu ziva kumusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi bityo ngo bikazongera imibereho myiza bigabanya ubukene cyane cyane kubahinzi n’aborozi bo mu cyaro.
Iyi gahunda y’ubu bushakashatsi (Humidtropics )ikaba aho igomba gukorera hose ku isi hari ubuso bungana na hegitari zigera kuri miliyari eshatu zituyeho abagera kuri miliyari 2.9 bose bakora umwuga w’ubuhinzi , umwuga usanga ukorwa n’abanyarwanda benshi.
Ubu hamwe na hamwe iyo gahunda ikaba yaratangiye nkuko no mu Rwanda yatangiye bikaba biteganyijwe ko nibura mu myaka 15 irimbere umusaruro uva kubuhinzi n’ubworozi waba wiyongereye kukigero cya 60% aho gahunda igomba gukorera.
Iyi gahunda izafasha mukuzamura umusaruro aho ibyo bihugu bigomba gusangira ibyo gukoresha ikoranabuhanga rihanahanwe muri byo kubyerekeranye n’ ifumbire y’imborera n’imvaruganda , gukoresha imbuto nziza, gufata neza umutungo kamere urimo ubutaka , amazi, kurwanya isuri no gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuko ngo ibyo byose hari aho byagiye bigira umusaruro kandi ibyo bizahanwahanwa hagati y’ibihugu ubwo bushakashatsi bugomba gukorerwamo kugirango umusaruro ube wazamuka bityo ngo abaturage bave mubukene.
Iyi gahunda ngo izanafasha kwigisha abaturage kugirango birinde imirire mibi dore ko hari nabo usanga barya nabi ndetse kandi bakagerwaho n’ingaruka zimirire mibi kandi barejeje byinshi, ibyo byose ngo biterwa n’imyumvire mike ikwiye guhinduka maze buri wese akumva ko ari inshingano ye yo kurya indyo yuzuye.
Iyi gahunda ngo izafasha guhangana nibibazo byiburumbuke bw’ubutaka aho ubu hari henshi hagaragara ubusharire bw’ubutaka bityo bigatera umusaruro muke kuri hegitari imwe(ha).
Iiyi gahunda izafasha gukomeza gukora ubushakashatsi ndetse no gukomeza kwigisha abaturage gukoresha inyongera musaruro zifasha kubona umusaruro mwiza kuri ubwo butaka bushaririye, iyi gahunda ntizareba ubuhinzi gusa ahubwo izanafasha no kungera umusaruro w’ubworozi hakorwa ubushakashatsi kumirire y’amatungo nibindi.
Emmanuel TUYISENGE
UM– USEKE.RW
0 Comment
Iyi nkuru ni nziza ariko ikwiye kuba more detailed. Ese umuntu yabona he information ihagije kuri bene ubu buhonzi (reference book, studies done, …)?
Wapi, muravuga ngo :”Iyi gahunda izafasha, izazamura, etc…. Ariko ntimujya muri technique ngo mutange n’urugero?
Mutwereke ukuntu wongera umusaruro ho 60% . Ubigeraho ute? Ese birafatika, buri wese yabikora? Bihenze gute?
Naho uko byanditse, ntabwo ubisoma bimukurura ngo abona koko neza iyo gahunda uburyo nawe yayishyira ,cyanga yazayishyira mu bikorwa.
Comments are closed.