Da Rosa ngo ntiyicuza kuva mu Ubufaransa akaza gukora mu Rwanda
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Didier Gomes Da Rosa mu biruhuko arimo ikinyamakuru cy’iwabo mu Bufaransa cyaramwegereye kimubaza uko yasanze umupira mu Rwanda uhagaze, abajije niba aticuza kuba yarataye iki ya AS Cannes yakoragamo, avuga ko ikipe yagiye gutoza ikunzwe kandi yabashije kuyihesha igikombe cya Shapiyona abakunzi bayo bari bakumbuye.
Uko ikiganiro Gomes yagiranye n’urubuga Actufoot06.com giteye
Uwahoze ari umutoza w’ikipe y’abasimbura b’ikipe ya AS Cannes, Didier Gomes Da Rosa yakoze amahitamo ava mu Bufaransa ajya gutoza mu Rwanda.
Ashinjwa kuba yaratereranye ikipe ya AS Cannes. Ariko arisobanura impamvu impamvu yatumye ajya gutoza Rayon Sports.
Ikibazo: Didier, mbere ya byose, ni uwuhe musaruro wagize mu mwaka wa mbere wawe w’imikino na Rayon Sports ukaba n’uwa mbere mu Rwanda?
Gomes: Ikipe yasoje shampiyona ari iya mbere. Mpagera yarushwaga n’ikipe ya mbere amanota icyenda. Gutwara igikombe cya Shampiyona kandi byayihesheje no kuzitabira amarushanwa y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (African Orange Champions league) kandi twe twumva biduhagije. Kuko ibi tubigezeho nyuma y’uko yari imaze imyaka umunani nta gikombe itwara.
Ikibazo: Reka tugaruke ku kuntu wafashe umwanzuro wo kuva mu Bufaransa ugatereranye ikipe ya AS Cannes mu gihe yari igukeneye.
Gomes: Navuye muri AS Cannes nyuma y’imikino ibiri gusa kuko nari mbonye amahirwe muri Rayon Sports. Impamvu imwe rukumbi. Ikipe yari ifite ibyiza byinshi ariko nahisemo kujya mu Rwanda kuko cyari cyo gihe kiza n’ahantu heza kuri njye. Ntacyo nicuza rwose.
Ikibazo: Ni izihe ntego ufitiye umwaka w’imikino utaha?
Gomes: Twashyizeho intego nyinshi twifuza kugeraho kuva nahagera duteganyiriza imyaka itatu. Mu mwaka w’imikino utaha rero tuzagerageza kwitwara neza muri Champions League n’ubwo imikino itatu y’amajonjora tugomba kubanza kunyuramo (bivuze ko yifuza kugera mu matsinda).
Turashaka kandi kongera gutwara igikombe cya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro kandi tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tubigereho.
Ikibazo: Mwavuze ko mufite gahunda z’imyaka itatu mwashyizeho, izo gahunda ni izihe?
Gomes: Perezida w’ikipe (Murenzi Abadallah) nanjye twabashije kumvikana ku kuvugurura ikipe ikava ku myaka ibiri igashyirwa ku gihe tuzashaka. Ni muri urwo rwego dushaka guha Rayon Sports FC isura nshya nyayo. Isura irenze ku rwego rw’u Rwanda, ahubwo muri Afurika hose.
Kuko mu gihugu (Rwanda) ikipe ikunzwe n’abantu benshi cyane. Baravuga ngo “Iyo Rayon itsinze, u Rwanda rwose ruba ruri mu birori, iyo itsinzwe u Rwanda rwose rurarira.”
Ikibazo: Byahinduye iki ku buzima bwawe?
Gomes: Urebye ibintu byose biragenda neza. Kuva nagera mu ikipe ikunzwe cyane mu gihugu, nahasanze abakunzi b’ikipe batangaje, kandi bayikunda bakabigaragaza (ambiance chaleureuse).
Ni indi myumvire muri rusange. Nyuma y’amezi umunani mpamaze nakiriye ubusabe bwinshi bw’amakipe yo mu urasirazuba bwo hagati n’Afurika y’Iburasirazuba. Byose bishobora guhinduka vuba byihuse. Byibura aha mpafite ubuzima bwiza nifuzaga.
Ikibazo: Ntabwo wicuza kubwo gusiga u Bufaransa?
Gomes: Ndi mu Rwanda mpafite ibikorwa na gahunda nziza zigamije kuzamura impinduka. Ntabwo kuhamenyera byanyoroheye ariko ubu meze neza aho ndi. Kiriya gihugu gihura n’imyumvire yanjye neza neza.
JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ndebera ukuntu uyu munyamakuru yahinduye inkuru akayitesha ireme. please niba utazi igifaransa ntukabeshye abasomyi. extrait ya nyuma: Ne regrettez-vous pas la France ?
Je suis au Rwanda avec un formidable projet dans le but de relever un magnifique challenge. Je me suis adapté très facilement et je suis très bien où je suis. Ce pays correspond à ma mentalité.
None se ko utayihaye ireme uvuga ugahitamo kubishyira mu gifaransa. montre_nous ce dont tu peux au lieu de critiquers sans solution
ubuse uyu mutoza yiruhirije iki agaruka ko uyu mwaka azaririra mu myotsi! ko tugiye kumukkanda akazarangiza inyuma ye hari ikipe imwe!maze asebe nibimuyobera azaze tumuhe ako koza amasahani
reka kalisa we akeneye doctor akamukorera full check up kuko simuzima Gomez urukundo rwa gikundiro rwaramutwaye yibagirwa koyaje no guhaha yabonye ubuhamya bwabakunzi ba team sha ureke mwe mufana muhumye Gikundiro ni team sha ntawe urukundo rwayo rupfa kuvamo Gomez komera ku ntego uteze Gikundiro imbere nayo ntizagutenguha
kalisa we iyo uba uzi ibyo uvuga niho byambabaza
kalisa we ndabona ntazi ibigukoresha kuko ikipe ifite akazina nka gikundiro ubu natgo imeze nka kera isigaye ikomeye nk’urutare niba ujya ukurikira ibya Ruhago yo mu Rwanda wakabaye uzi aho ihagaze, ukamenya uri nde wowe uvuga ngo ”uyu mutoza yiruhirije iki agaruka ko uyu mwaka azaririra mu myotsi! ko tugiye kumukkanda akazarangiza inyuma ye hari ikipe imwe!maze asebe nibimuyobera azaze tumuhe ako koza amasahani”ahubwo wowe wiruhirije iki uvuga biriya ko ikipe ikunzwe nabantu benshi harimo n’abakinnyi bo mu makipe adversaire. aliko wihangane kuko uzatungurwa
KALISA WE, SPORT SI UGUKANDANA! AHUBWO BAKUJYANE I NDERA URAREMBYE. WATAYE CONTROL.
Comments are closed.