Digiqole ad

Virunga Mist, Inzoga nshya y’abakora Skol yageze ku isoko

Virunga Mist, ni inzoga nshya yamuritswe n’uruganda rwa BMC (Braselie de Milles Colines) isanzwe yenga inzoga za Skol kuri uyu wa 24 Nyakanga 2013, umwihariko w’iki kinyobwa gisembuye ni uko ngo n’abarwayi ba Diabete bisomeraho nta ngorane.

Inzoga ya Virunga Mist ubu iri ku isoko mu Rwanda
Inzoga ya Virunga Mist ubu iri ku isoko mu Rwanda

De Smet-Van Damme, umuyobozi uhagarariye uruganda BMC (Braselie de Milles Colines) yavuze ko Virunga Mist ari inzoga ikoze mu buryo uyisomyeho yumva ari umwimerere kandi itandukanye cyane n’izindi.

Yagize ati”nkigera  mu Rwanda nasanze  inzoga zifite ibara ryijimye zikunzwe cyane mu Rwanda, Twararebye dusanga dushobora gukora ikinyobwa kimeze nk’iyo, niho twahise dukora iyi nzoga ifite ubukana bwa 6.5%vol  ku buryo iyo unyweye ihagije uba umeze nk’uri mu gihu cyo mu birunga, niyompamvu twahisemo kuyita Virunga, turifuza kubwira abanyarwanda ko iyi nzoga ari iyabo bose

Iyi nzoga iri mu icupa rya 33cl uyikeneye arayigura amafaranga 600 gusa.

Kagabo Thomas umwe mu bakunda gusoma ku gahiye  yavuze ko nyuma yo gusoma kuri Virunga Mist yumvise ari inzoga izanye ubundi buryohe budasanzwe mu nzoga zimenyerewe n’abanyarwanda.

Skol imaze gusa imyaka ibiri itangiye gukorera mu Rwanda, ariko abayobozi bayo bavuga ko isoko ry’u Rwanda bamaze kurigeraho no kurihaza uko ribyifuza.

Bavuga ko babikesha kuba inzoga yabo ya Skol nta masukari abamo, kandi aryohera cyane abayanywaho. Iyi nzoga ikaba yatangiye kugera aho musanzwe munywera agasembuye ka Skol.

2
Inzoga ya Virunga Mist ifite ibara ryirabura
1
Aha ni mu muhango wo kuyerekana hamwe n’igicupa kinini cyo kuyimurika
awe arasogongera
Umwe mu bayobozi muri BMCarayisoma
4
Ati ‘Vurunga Mist ikaze mu buzima bwacu’
Abari aho bari mubyishimo byiki kinyobwa gishya
Abari aho bari mubyishimo byiki kinyobwa gishya
Ibinyobwa bisanzwe bya Skol nabyo ngo birakomeza bibagereho
Ibinyobwa bisanzwe bya Skol nabyo ngo birakomeza bibagereho

 

Ati "nsanzwe nkunda Skol ariko aka ka Virunga gashya kari sawa cyane pe"
Ati “nsanzwe nkunda Skol ariko aka ka Virunga gashya kari sawa cyane pe”
7
Aba baraceza umuziki bishimira inzoga nshya ya Virunga Mist
Aba bakobwa bishimiye nabo Virunga 5
Aba bakobwa bishimiye nabo Virunga Mist

Photos/PMuzogeye

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Abakobwa beza pe u Rwanda rufite abakobwa pe ! Muri beza cyane .

  • Haaaaaaaaa iyi nayo ije kuyadukuramo! Reka tuze tuyisome cyane

  • Virunga bwana! nize tuyihe umunwa sha

  • ndashaka kubabanza cyiriya nicyibunto

    uriya mungore amfite our what? ??

    • Nage nibajije Kiriya kibuno nihatari ???

  • Iki kibuno cy’uyu mugore se ni skol irimo cg ni ibifufu yambaye

    • sha menya aribintu
      yashyizemo kuko bi
      baye aricyibuno
      gunsa yaba amfite
      uburwayi?? abazi
      kurebaneza
      mwambwira??

  • iki kibuno ni danger ,gusa aba bavubyi babyinaga kand’amazi ,
    gusa nayo nize tuyikande nayo idukande .

  • Kiriya kibuno cyo muri Skol gitaha i NYAMIRAMBO uwumva ashaka kwihera Ijisho yakandika kuri [email protected] ukaza witaje ibikuranga mu koffi.

    • kiriya si ikibuno wallah rwanyonga!!!!!!!!!!!buriya ni uko utazi ama….i avamo rero!!!

  • mbega ikibuno!!! ni “kirimumuziki” kabisa abandi barababeshyera!!!

  • Aya mabuno uwayaturuka inyuma yaba agowe!Keretse wongeyeho n’insimburangingo!

  • natwe turi mubanwa agasembuye kuki mutinda kuyitugeza

    iwacu irwinkwavu kwamuteteri

  • hmmmmmmmmmmmm, utari umu para commando kiriya kibuno ntiwagipanda, buriya umuntu wize mu bigogwe yapima?cyangwa ni uwigiye i kotakoli?

  • NAKUNDAGA MITSING ARIKO NYIKUBISINKONI KUBERA VIRUNGA MAN KD NDAZANA NA BA BOYS TUWUSOME HARIMO JD,JL,I RUBAVU

  • Mpfa kuyibanza kuri promotion gusa kdi kakaba gahiye ubundi tugasezerera icyaka nkuko twasezereye nyakatsi, naho umudiho wo ntawe utawucinya mugihe atarangwa ho icyaka wangu,muravuga amavodo ,cyereka kadasembuye gusa kdi nta murokore ungana kuriya.

  • uriya mugore ndamuzi yitwa Jeanne kabisa

Comments are closed.

en_USEnglish