Digiqole ad

Amavubi yakaniye umukino uzayahuza na Ethiopia

Mu mpera z’iki cyumweru kuwa gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2013 kuri Stade Regional i Nyamirambo, hazabera umukino wo kwishyura mw’irushanwa ryo guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’amakipe y’ibihugu agizwe n’abakinnyi bakine imbere mu gihugu (CHAN) izabera muri Afrika y’Epfo mu mwaka 2014.

Ikipe y'u Rwanda y'umupira w'amaguru "Amavubi"
Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru “Amavubi”/Photo internet 

Umukino ugomba guhuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda (AMAVUBI) n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia (WALIA ANTELOPES).
Umukino ubanza Amavubi yatsinzwe igitego kimwe ku busa i Addis Abbeba.

Ikipe y’u Rwanda ubu irabarizwa mu Karere ka Rubavu, ariko igomba kumanuka mu Mujyi wa Kigali kuri uyu kane mu masaha ya nimugoroba, igakomereza imyiteguro kuri Stade Regional ari naho umukino uzabera.

Uyu mukino ukazasifurwa n’abasifuzi baturutse mu gihugu cya Somalia, naho umugenzuzi w’umukino akazaturuka mu gihugu cy’u Burundi.

Dore ibiciro by’amatike yo kwinjira kuri uwo mukino

VVIP: 10000 frw;

VIP: 2000 frw;

Ahadatwikiriye: 1000frw.

Amatike azacururizwa kuri Stade Regional i Nyamirambo guhera i saa sita (12h00), naho imiryango ya stade ikazafungurwa guhera i saa sita n’igice (12h30).

Source: FERWAFA
JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • amavubi turayashyigikiye ariko nayo ntiyirare kuko ethiopie ntago yoroshye habe namba

  • amavubi turayakunda ariko nayo azinyare mwisunzu atsinde iriya kipe

Comments are closed.

en_USEnglish