WFM yateguye igiterane kigamije gukomeza ubumwe bw'abagore
Women Foundation Ministries yateguye ku nshuro ya gatatu igiterane ngaruka mwaka cyitwa “All Women together” bisobanuye mumagambo y’ikinyarwanda ngo “Abagore twese hamwe” gihuza abari n’abategarugori benshi baturutse mu Ntara zose z’u Rwanda ndetse no mu mahanga.
Nk’uko twabitangarijwe n’ubuyobozi bwa Women Foundation Ministries (WFM) na Noble Family Church (NFC), igiterane “All women together” cy’uyu mwaka wa 2013, gifite insanganyamatsiko igira iti “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi”.
Iyi nsanganyamatsiko ishimangirwa n’ijambo riri muri Bibiliya mu gitabo cya Zaburi 68:12, ngo “Umwami Imana yatanze itegeko abagore bamamaza inkuru baba benshi”.
Iyi miryango yombi irimo gutegura iki giterane kandi ivuga ko iki giterane kigamije kwigisha no kongerera imbaraga abari n’abategarugori kugira ngo babone ubushobozi n’ubutunzi bafite muri Yesu Kristo, bibafashe kubaho mu buzima bwiza kandi bwuzuye.
Iki giterane kizatangira kuri uyu wa kabiri taliki ya 30 Nyakanga 2013, kizamare iminsi ine, kizajya gitangira saa cyenda z’igicamunsi kugeza saa tatu z’ijoro, ku cyicaro cya Women Foundation Ministries ku Kimihurura .
Ubwo twaganiraga na Lydie Ndoba umwe mu bari gutegura kino giterane yadutangarije ko uyu mwaka wa 2013, hazaba hari abakozi b’Imana basizwe bazwiho ubuhanga n’imbaraga zo kwigisha ijambo ry’Imana kandi bafite ubunararibonye mu kuyobora abagore.
Muri bo harimo Apostles Alice Mignonne Umunezero Kabera, Umuyobozi mukuru wa WFM na NFC; Pr. Pasiteri Jessica Kayanja, Pasitori Margret Musungu na Apostle Charles Tumwime bose bazaturuka mu gihugu cya Uganda ndetse na Hon. Bishop Magraret Wanjiru na Minister Hallenah Kisuku w’umuhanzi nabo bazaturuka muri Kenya.
Iki giterana cyabanjirijwe n’ibindi bikorwa birimo “Holy Pool Party” yateguwe n’itsinda ryitwa Girl Impact ribarizwa muri WFM, igikorwa cyo gusabana no kunezerwa no muri Kristo bakanashyigikira iki giterane mu mafaranga byabaye kuwa gatandatu tariki ya 13 Nyakanga 2013, n’ibindi bikorwa byinshi byabaye mu rwego rwo kugitegura.
Ibi bikorwa bikazaca Live kuri www.familytv.com.
UM– USEKE.RW