Digiqole ad

Bernard Munyagishari yagajejwe i Kigali kubazwa Jenoside

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 24/7/2013 nibwo Bernard Munyagishari agejejwe i Kigali ku kibuga cy’indege mpuzamahanga. Yoherejwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha  rukorera muri Tanzaniya ngo aze abazwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ashinjwa.

Ubwo yari asohowe mu kibuga cy'indege
Ubwo yari asohowe mu kibuga cy’indege

Agejejwe ku kibuga cy’indege yashyikirijwe abashinzwe ubutabera na Polisi y’u Rwanda.

Bernard Munyagishari yafashwe kuwa 25/5/2011 muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ahita ashikirishwa urukiko rwa Arusha(ICTR).

Mukiganiro yahaye abanyamakuru umuvgizi w’ubushinjaha bw’u Rwanda Alain Mukurarinda yavuze ko kuba urukiko rw’Arusha rwohereje Munyagishari mu Rwanda byerekana icyizere bafitiye ubutabera bw’u Rwanda.

Yagize ati” Ubu agiye kuba ashikirishijwe inzego z’apolisi  mu gihe cy’iminsi itanu amenyeshwe ibyaha aregwa hanyuma abone gushikirizwa ubutabera.

Alain Mukurarinda yavuze ko  urubanza rwa Munyagishari ruzatangira mu kwezi kwa cyenda uyu muwaka.

Roland Kouassi G. Amoussouga yavuze ko hari amadosiye y’abantu batarafatwa nka Charles Sikubwabo, Ladislas Ntaganzwa, Aloys Ndimbati,  Ryandikayo Fulgence Kayishema, Phenias Munyarugarama, aba ngo nibamara gufatwa bazahita boherezwa kuburanishwa mu Rwanda badaciye mu rukiko rwa Arusha.

Yagize ati “ Ariko hari n’abandi bakihishe nka Kabuga Felicien, Bizimana Augustin, Protais Mpiranyi aba nibafatwa bazabanza bashyikirizwe urukiko rwa Arusha kuko ikibazo cyabo kiraremereye cyane

Munyagishari wabonaga yibaza ibiri kumubaho
Munyagishari wabonaga yibaza ibiri kumubaho

Roland Amoussuga umuvugizi w’urukiko rwa Arusha yakomeje avuga ko  impamvu Bernard Munyagishari yatinze kohorezwa mu Rwanda ni uko yari yarakatiwe hanyuma aza kujurira.

Munyagishari Bernard ari mu bashinjwa ubufatanyacyaha muri Jenoside n’umugambi wayo, kwica no gufata ku ngufu n’ibindi byaha byibasiye ikiremwa muntu yaba yarakoze muri Jenoside.

Azwiho kuba yarashizeho umutwe w’interahamwe w’itwa  “Intarumikwa”. Ibyaha bimwe ashinjwa birimo abatutsi benshi baguye muri Kiliziya Gatolika ya paruwasi ya Nyundo ku Gisenyi.

Umugambi wo kwica abatutsi ku Gisenyi ashinjwa kuba yarawucuranye n’abakuru muri guverinoma nka Colonel Anatol Nsengiyumva, Augustin Ngirabatware,  Joseph Nzirorera, abo bose bakaba baraciriwe imanza mu rukiko rwa Arusha (ICTR).

Munyagishari yavukiye mu cyahoze ari commune ya Rubavu , muri perefegitura ya Gisenyi mu 1959, mugihe yakoraga ibyaha aregwa yari umwe mu bayobozi b’ishyaka rya MRND muri Gisenyi no ku rwego rwa Perefegitura.

Munyagishari akurikiye Jean Bosco Uwinkindi nawe woherejwe n’uru rukiko rwa Arusha mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Bamusohora ku kibuga cy'indege
Bamusohora ku kibuga cy’indege
Alain Mukurarinda avugana n'itangazamakuru
Alain Mukurarinda avugana n’itangazamakuru
Roland Kouassi G.Amoussug umuvugizi wa ICTR
Roland Kouassi G.Amoussug umuvugizi wa ICTR

Photos/DS Rubangura

 

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ubutabera nibutabazana Isi n’iminsi bizabazana

  • Dore uko areba yeeeee

  • ESE ALAIN MUKU ASIGAYE ANAKORERA TIGO?

    • hha, nanjye byancanze

  • ubutabera nibwubahirizwa n’ubwiyunge bw’abene gihugu buzagera kukigero kizima

  • yewe abagome bansa nabandi ndumiwe umuntu ugirubugome burisha ubwishira ndumiwe ndumiwe ahaa,

    • WAKWITONZE KO NAWE UTARI SHYASHYA RA!

      • Uwageza ah’uyu uvugira yaba ari uwo KUJUGUNYWA. Niba ari n’umubyeyi wawe, pole sana! Umukunde ariko ntumushyigikire mu mafuti hato hatazagira n’udni ukwigana!

  • abanyabaha bagomba guhanwa

  • abanyabaha bagomba guhanwa [email protected]

  • Haha Alain Muku se nta kuzi muri Tigo iyo baje wayikuye he??

    • Iriya ni badge yo kwinjira mu kibuga, iri sponsored by tigo. urebe na polisi irazambaye

  • erega ningombwa kuko ntago wakica umuntu imana yiremeye imukunze ngo ugire amahoro bajye birirwa bazerera imahanga ariko bibuke ko amaherezo y’inzira nimunzu kd iminsi iba myishi igahimwa numwe.

    • Ni sale,uvuze ukuli iminsi ibamyinshi igahimwa numwe.Kandi ntiwibagire harumugani uvugako nusanga bogasha umuntu,witegure kogosha uwawe.sha abarebwa nikikibazo cyubwicanyi bwakorewe abanyarwanda nibenshi.aliko nkuko wabivuze INKONO IHIRA IGIHE.

  • erega imana ihora ibereye maso abayo kandi niyo iburanira abayo nabatiri aba izabazana baryozwe ibyo bangije

  • mbega umujinya yoyoyoyo ahaaa nzabambarirwa ayo namarira yinzirakarengane z’Inyundo yageze kuwiteka wikirakaza. abatazi amaraso mujye muyafata.

  • yewe n’ahamwa n’icyaha azahanwe byintangarugero nk’abandi bagome bose ntabwo igihe yirirwaga yiruka kunzirakarengane zabuze aho zihisha ubgome bwabo bw’ingengakame5e yario azi ko hari igihe kizagera agasubiza ibyo nyakoze nibimuhama azahanwe yo kaburinka mu rwanda

  • Ahaaaaaa! Naze arebe urwanda nabanyarwanda, baturanye badatemana! Ark buriya kubwanjye numva bajya bamutembereza urwanda akareba ukuntu ntabapfira gushira kd akanareba yankongi yumuriro ko itagize icyo itwara urwanda erega ndabona afite ubwoba! Niyumveko umubiri arinkundi, aribuka induruyabo ngo nguwo, nguwo,,,,,,,,,,,, reka mureke atankomeretsa

  • ok iyo uregwa ataremezwa icyaha aba ari umwere africa we?imyumvire,ubutabera nako ubucamanza no gufana birakabije ok azaburane natatsindwa ahanwe ko mwamukatiye mbere that is issue in africa judgement,ko na mugesera aburana sinarwumvise one day ?muzi amategeko ?haburana ibimenyetso abazungu badushora mu makuba bakadukoreraho akazi ngo Human right muzi uruhare rwa amahanga muri jenocide simushyigikiye azahanwe pe buriya abanyagisenyi bazi ibye neza nkuko nanjye nzi amabi yabanyagikongoro nka Bukibaruta,Nteziryayo,Abdoul,nabandi ntabwo naca urubanza ryabanyagisenyi

  • urareba ukuntu polic yacakiye iriya nkoramarasa bamukanire urumukwiye

    • NAWE HARI IGIHE BAZARUGUKANIRA SHA UMUGABO MBWA ASEKA IMBOHE

      • @DEDE, guseka ububwa n’ubugome bw’uyu muntu wawe si ukuba umugabo mbwa, ahubwo kutamukwena nibyo bubwa kuko ibyo yakoze nta muntu muzima wabikora. Iyabaga n’insoresore ze zabonekaga nka ba Kiguru, Moubarak,Cyrille, Michel… maze bagasobanura ibya Commune Rouge yabo na ya modoka yabo bari barise Pas de Retour Pas de Pardon.

  • Alin rwose yabaye umuvugizi w urukiko nibyiza gukorera igihugu ndamwibuka we na ba Mbatezi mur Kenya

Comments are closed.

en_USEnglish