Digiqole ad

Muhanga: Harerimana arakekwaho gusambanya umwana yibyariye

Umugabo witwa Harerimana Martin utuye mu Kagari ka Nyaruhora mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga  ari mu maboko ya Polisi sitasiyo ya Nyamabuye akekwaho gufata umukobwa yibyariye ku ngufu  mu gitondo cyo kuwa 23 Nyakanga 2013.

Hareriamana Martin aremera gusambanya umukobwa we ngo asuzuma ko ari isugi
Hareriamana Martin aremera gusambanya umukobwa we ngo asuzuma ko ari isugi

Harerimana ufite imyaka  51 y’amavuko, avuga  ko yafashe ku ngufu umukobwa we ufite imyaka 15 wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

Avuga ko yabikoze ashaka kugirango amenye neza niba nta musore bararyamana kuberako yari amaze iminsi myinshi ababonanye.

Nkuko yabitangarije Umuseke, Harerimana yagize ati“ Nashatse kugirango musambanye mbe ariho ncungira niba nta musore wamwangije nsanga akiri isugi ndamureka aragenda.

Harerimana avuga ko nyuma yo kugerageza agasanga umwana we agifunze nk’uko abivuga  aricyo cyamwemeje ko atasambanye.

Harerimana akomeza avuga ko yajyanye uwo mwana ku buriri bwe n’umugore aba ariho  abikorera    abanje kumutera ubwoba  bituma adatabaza nk’uko abivuga.

Avuga ko icyo gihe umugore we yari yagiye kwahira  ubwatsi bw’inyana ahagana saa mbiri za mu gitondo.

We ubwe yemeza ko abayobozi  bamufashe byarangiye ari uko  umwana we agiye kumurega.

Cyakora avuga ko nta yandi makimbirane yari afitanye  n’umugore we ndetse n’abaturanyi ku buryo haba hari uwamugambaniye.

Harerimana yemera ko yakoze ikosa ndetse ngo aramutse ahuye n’abana be yabasaba imbabazi ko yahemukiye umuvandimwe wabo.

Harerimana Maritin  abana n’umugore we kuva mu 1992 ubu bakaba bafitanye abana batanu abahungu babiri n’abakobwa batatu.

Umukobwa we avuga ko yasanze ari isugi  yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

Polisi  y’igihugu mu Karere ka Muhanga, ivuga ko Harerimana koko adahakana icyaha akekwaho. Polisi ivuga ko  itegereje impapuro za muganga wasuzumye uwo mwana ngo bamukorere dosiye  yo gushyikiriza  ubushinjacyaha.

Polisi y’ igihugu mu Karere ka Muhanga kandi ivuga ko icyaha nikiramuka kimuhamye azahanishwa imwe mu ngingo ebyiri zihana icyaha cyo gusambanya umwana.

Ingingo ya 192 y’ iri tegeko ivuga ko iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe n’umubyeyi we cyangwa ushinzwe kumurera, uhagarariye ubutegetsi, uhagarariye idini, ushinzwe umutekano, ukora umwuga w’ubuvuzi, ukora umwuga w’uburezi, uwitoza umwuga n’abandi bose bishingikirije umwuga bakora cyangwa ububasha bafite ku mwana, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Ingingo ya 193 yo ivuga ko iyo gusambanya umwana bikamuviramo urupfu cyangwa bikamutera indwara idakira, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000). y’amafaranga y’uRwanda.

MUHIZI   Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

0 Comment

  • Iki kigabo ni cya rubya pe

  • njewe ntabwo mpamya ko abantu nkaba ari abanyarwanda,umenye ari ibimanuka bishaka gusebya umuco n’uburere nyarwanda.Ahubwo harasaba iperereza ryimbitse kuri iki cyorezo ycadutse mu RDA birakabije ubu intero mugihugu cyacu ni:umubyeyi yasambanije umwana we,cg yasambanijwe n’umwana we,abica ba nyina kubera kubaca inyuma etc…….namahano atarigeze abaho mugihe cyashize ingoma ya rujindiri izanye byinshi nzabandora ni umwana w’umunyarwanda

  • Aba bagabo ibitsina byabo byarabasumbye rwose! urongeye umugore we ntahage akadukira umwana we koko! iyi satani iri kuganza Isi mba mbaroga

  • Mana weeeeee dutabare ibi bitsina byacu ubigabanyirize ubushyuhe

  • Imb*** z’abagabo nk’aba kereka uwazica gusa

  • Abagabo barongora abana babo baba Atari bazima mu mutwe akenshi baba bahanzweho n’amashitani.Ni muze dusenge rwose naho ubundi isii inaniye abantu.Uwiteka adufashe.

  • ndumiwee kubaho bimaze iki? Ufite igisubizo ambwire murako

  • ntamahano yarakoze muzamubabarire byonyone icyimwaro ntacyo nigihano azasaba amanzi hehe cyagwa azajedananade jewe kubwaje bona ntamu barira gufuga bamwe babigize kibisazwe jewe sinafuga namugumisha haze maze akabana ntabaturage

    • Ese ubwo nimba atari ibanga ufite amashuri abanza angahe? urabona ukuntu wandika?

      • mumbarize rwose!

  • birareze ibyuo uomgabo ntacyo navuga biradeze kuva bayeho nibwo nakuva umuntu nkuyo

  • Aaaah, Birababaje kubona umuntu w’umugabo atinyuka akiyemerera ngo yasambanyije umwana we yibyariye. Njye rero nkibaza nti: Iyo asanga atakiri isugi yari kumugira ate?
    None se igitsina cye ni test ya Vierge?
    Satani uranze wigabije u Rwanda koko????

    Ni ugusenga dushyizeho umwete naho ubundi birakomeye koko!!!!

  • Ego mwana wa Rwabuzisoni! Iki kigabo cyemeje wa mugani ngo ugikunda arakibyarira pe! Ngo koko ururimi ntirubura icyo ruvuga: maze se iyo ushaka kumenya ko umwana wawe akiri isugi ubipimisha iyo nkenya yawe ko umujyana kwa muganga ubishinzwe? Amanyanga gusa!

  • IBI TUBABUZA MUKANGA MUKABIKORESH-INO, UMUNSI UMWE BIZABATESH-UMUGISH-INO.

    Umuntu ufite umugore we bakaba bari kumwe biriranwa bakararana ijoro ryose koko ni gute agira imbaduko imuganisha gufata umwana we yibyariye!!!!! Rugamba ati ” Isi irarwayeee, cyo nimube maso….”

    • Ariko se, bakubwiye ko uru rubuga ari urw’ABASHUMBA kweli? Ubupfura,umuco n’ukwiyubaha barakenewe muri bene kanyarwanda…!

  • Ariko mwa bigabo mwe by’imbo**zitagira discipline mwadusanze twe bagore batagira abagabo,mukareka kwangiza abana b’igihugu n’Imana!

    • Inzobere se ko mutaba mwabahaye addresses yanyu urumva utabarenganya!

  • Icyo kiginga kiradusebeje gusa. Ubwo se uwo musenzi yari yabuze indaya aryamana nayo nita atarahazwaga n’umugore we. Bamukanire urumukwiye ni inkunguzi uwo si umubyeyi ni bihehe.

  • Ibi bintu sindabyumva!Mana fasha abantu bamwe Satani yagendereye.Ariko se n’uwabikora ubwo hari sentiments agira koko?

  • Leta nihe akazi aba professional social workers bayifashe ireke kwunva ko ibibazo socio-psychologique byakemurwa na police n’inkiko ahandi ho akari inyuma karahinda,ibi bibazo kimwe n’ibindi bitigeze kubaho mu muco nyarwanda bizakomeza byiyongere uko u Rwanda ruzajya ruterimbere kandi ntago bizigera bikemurwa na police,inkiko,amasengesho cg abantu batarabyigiye kuko bifite imizi kure.ok thanks

  • KWAMAMAZA INKURU ZIMEZE GUTYA BIMARA IKI?

  • Ubwose ko yarebaga ko ari isugi azongera kubibwirwa niki ko byarangiye hapanutse.
    ahubwo murebeko atari yasaze mukaba mutabizi

  • ariko noneho jye ndabona abana babakobwa arukubahungisha base murumva icyo kigabo koko yumvaga se namusuzuma aribukomeze akaba isugi nkuko yabyifuzaga ubujiji buragwira byonyine gushyukirwa umwana wawe namahano bamukatire urumukwiye cg numwana umugorewe yahatahanye?

  • uyu muntu mumusengere kuko nawe ndabona yatewe ni abadayimoni

  • ubusugibwumwana wawe se nikokumusambanya cga se wakekaga utali se? uli igicucu, kandi ubugome bubi utanga ibisobanuro bidakwiye umubyeyi nkawe

Comments are closed.

en_USEnglish