Umuntu wari ukuze mu bwongereza yitabye Imana ku myaka 115
Sant Kaur Bajwa yavutse ku itariki ya mbere mutarama 1898 i Pakistan ariko aza kwimukira mu Ubwongereza mu myaka ya 1960, uyu mukecuru akaba yaratambutse mu binyejana bitatu ndetse akaba yaranabonye intambara ebyiri z’isi yose uko zakabaye.
Sant Kaur Bajwa akaba yari uwa kabiri mu bantu bacyuye igihe ku isi yose ndetse akaba ari nawe muntu wari ufite imyaka myinshi mu gihugu cy‘Ubwongereza, akaba yavuyemo umwuka kuri uyu wa 23 Nyakanga kubera iza bukuru, asize abuzukuru 12 ndetse n’abuzukuruza 28.
Igihe umukobwa we yitabaga Imana mu mwaka wa 1972, Bajwa yari afite imyaka 74, yaje gukurikirana abana uyu mukobwa we yarasize.
Abuzukuru be Jim na Bob Rai ubu bafite imyaka 47 bishyize hamwe bagira icyo bavuga ku rupfu rwa nyirakuru.
Bavuga ko nyirakuru bakomokaho yari intangarugero, ko yari azi kurera abana dore ko batsindagira ko yarushije n’ababyeyi babo kubitaho.
Madamu Bajwa yavukiye ahitwa Sialkote i Punjab mu gihugu cya Pakistan, yaje kubura ababyeyi be akiri muto aza kurerwa na mukuru we wari imfura iwabo.
Ku myaka 16 yaje kurushingana n’umuhinzi babyarana abana bane ariko mu myaka itandatu umufasha we Munsha Singh yaje kwitaba Imana.
Benshi bakaba bakomeje kwemeza ko kubera kwizera cyane byamurangaga aribyo byatumye aramba igihe kingana gutya.
Hari umuntu uzi urengeje imyaka 100 mu Rwanda ? Turangire uko twamugeraho.
Twandikire kuri [email protected]
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
0 Comment
Arahari,
Atuye mu murenge wa Gatenga, Akagari ka Nyanza, Umudugudu wa Nyanza aho bita mu banyamakuru.
Mwabaza umusaza bita Muvunyi, mperuka ambwira ko afite 107.
Mu karere ka NGOMA umurenge wa Remara aho bita I kabare Har’umusaza nzi witwa KINYAMUSHYASHYA Afite imyaka 109 kandi n’umuntu ugikomeye pe
Mu karere ka NGOMA umurenge wa Remera aho bita I kabare Har’umusaza nzi witwa KINYAMUSHYASHYA Afite imyaka 109 kandi n’umuntu ugikomeye pe
Nyogokuru wanjye ubyara maman arayirengeje kuko maman ni bucura bwe atuye mu karere ka Nyagatare, Umurenge wa Mimuli akagari ka Mahoro ni ku ga centre ka Cyabwana neza.
hari usabye ko bamurangira ino mu rwanda umukecuru waba ufite imyaka ijana.Mubugesera arahari ukeneye izina rye uzabwire nzarishakisha hamaze nigihe baramugiriye anniversaire.
mwiriwe hari uwonzi utuye byumba-gatuna uviramo kuri stasiyo yaho iri kabura yitwa bateterwa,
Comments are closed.