Abamotari barahakana agasuzuguro bashinjwa na Polisi
Cyane cyane mu mujyi wa Kigali, usanga abamotari bamwe na bamwe bahora bakwepa polisi, polisi ahanini kuko iba ibashinja cyangwa ibakekaho amakosa atandukanye. Ibi byagarutsweho n’umuyobozi mukuru wa Polisi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 23 wavuze ko abamotari badakwiye kuba basuzugura abapolisi.
IGP Emmanuel Gasana yavuze ko impanuka zihitana abantu benshi zituruka ku kwica amategeko kw’abamotari zidakwiye kureberwa.
Yavuze ko aba bamotari ngo harimo abasuzugura abapolisi bakiruka mu gihe bahagaritswe ibi nabyo bikaba byateza impanuka.
Amwe mu makosa abamotari baregwa harimo kutagira permis, kutagira assurance, umuvuduko ukabije, guhagarara nabi, kutambara umwambaro ubaranga n’andi makosa menshi. Hejuru y’ibi hiyongeraho ako gasuzuguro baregwa ko kwanga guhagarara mu gihe babisabwe.
Nyuma y’iki kiganiro n’umuyobozi wa Police, Umuseke wegereye bamwe mu bamotari mu mujyi wa Kigali, bo bavuga ko bimwe mu byo baregwa babyemeranywaho na Police ariko hari n’ibyo batemera.
Umwe mu bamotari wanze ko dutangaza amazina ye yagize ati “ Ntabwo navuga ko nta makosa abamotari tugira, kimwe n’abandi bose batwara ibinyabiziga natwe turayagira. Ariko abapolisi usanga twe baba bayadushakaho ku buryo bukabije, niyo mpamvu uzabona rero hari uwo bahagarika agahunga kuko aziko baba bagiye no kumuhimbira ikosa. Bigatuma rero bamwe bahitamo guhunga mu gihe bahagaritswe mu muhanda”
Uyu mumotari avuga ko bitumvikana uko umupolisi agushinja umuvuduko mu gihe nta cyuma gifatika cyerekana ko wirukaga koko.
IGP Gasana Emmanuel avuga ko ubuhagiye kunozwa imikorere y’abamotari, bakaba ngo bagiye kwandikisha moto zabo bushya n’aho bakorera hazwi.
IGP Gasana Emmanuel ati “Nta modoka twari twahagarika ngo yange guhagarara keretse bakeya cyane. Ariko moto zo turazihagarika zikanga guhagarara kenshi, zikanyura mu byatsi, ni agasuzuguro kabi. Kandi ziba zishyira mu bibazo abo zitwaye.”
Umuyobozi wa polisi we yemeza ko kudahagarara ari ukuba baba biyiziho ko bafite amakosa. Kuko abadafite amakosa ntabwo banga guhagarara.
IGP Emmanuel Gasana avuga ko moto zishobora kugenda mu mihanda kandi ntiziteze impanuka.
Yagize ati “ Nasuye igihugu cya Vietnam aha hantu hari moto zigera kuri miliyoni 36 ariko ntabwo ziteza impanuka ugereranyije n’uwo mubare wazo, impamvu ni uko abazitwara bubahiriza amategeko yashyizweho. Aha rero natwe nibyo dusaba abamotari.”
Mu mujyi wa Kigali ngo hagiye gushyirwaho ahantu 700 hagomba kubarizwa moto zigera ku bihumbi 7000 ziri mu mujyi wa Kigali.
Moto zakunze kugarukwaho ko zica abantu benshi kuko mu mpanuka ziba mu muhanda mu Rwanda, moto ziharira 15%, mu gihe izi mpanuka zisasira abantu barenga 300 mu mwaka.
Impanuka muri rusange mu mwaka wa 2013 kugeza ubu zagabanutseho 13% kuko zavuye ku 5081 muri 2012 zikaba 4417 muri 2013 kugeza ubu nkuko bitangazwa na IGP Emmanuel Gasana.
Photos/DS Rubangura
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
0 Comment
abamotari nibisubireho,ariko na polisi imenyeko gucunga umutekano atari ugushaka icyubahiro gusa.nonese niki gituma bahunga polisi?kandi ariyo bakagombye guhungiraho? mbona polisi yakamenye igituma abamotari bayihunga maze igacyemura ikibazo mu butabera no mu mahoro.
Ngo polisi yakamenye igituma abamotari bayihunga?Igisubizo kiroroshye:1.Ni ukubera amakosa bishinja arimo kutagira permis 2.Ni uburere buke n’ikinyabupfura gike, kuko abatwara imodoka iyo bahagaritswe na polisi barahagarara n’iyo bazi ko bafite amakosa bagahanwa cg bakigishwa.Umumotari yankoresheje impanuka arangije aranantuka kandi yanyinjiranye ava mu muhanda w’igitaka ndi muri kaburimbo.Nawe rero ngo uravuze.
Ibyo abamotari byo bagira ngo banywa ibiyobyabwenge uzi iyo agutambutseho yarangiza agakata ajya guparika ngo barwanira abagenzi abagenzi bo bararenganye ntibagira nubavugira
ivugire…
Comments are closed.