Digiqole ad

Gutwika imirambo byaba igisubizo ko gushyingura bisigaye bikosha?

Muri iki gihe, mu nko mu mujyi wa Kigali gushyingura bisigaye bihenze cyane, nibura gushyingura umurambo ku buryo buciriritse bishobora guhagarara amafaranga ari hagati y’ibihumbi Magana (500,000Frw) na miliyoni n’igice (1,500,00Frw) ibi wabibaza abaheruka gushyingura uwabo. Itegeko riherutse kwemezwa rigena uburyo bwo gutwika umurambo nka bumwe mu buryo bwo gushyingura bwemewe, ryaba rije nk’ikigisubizo?

Gupfusha ubu byahuriranye no guhendwa
Gupfusha ubu byahuriranye no guhendwa/photo PMuzogeye

Imiryango itandukanye mu mijyi nka Kigali ntabwo isanzwe yorohewe n’imibereho, iyo hiyongereyeho gupfusha biba agahinda, ahagendo ko gushyingura nako kakaba kabategereje.

Isanduku yo gushyinguramo ya macye cyane mu Mujyi wa Kigali ushobora kuyibona ku ibihumbi 30, ikaba nabwo yashyingurwamo nk’umwana.

Misa yo gusabira uwitabye Imana ntijya munsi y’ibihumbi icumi na kolari ibaririmbira muri iyo Misa ikishyurwa (bitewe n’itorero). Ibi ni ibiciro byo hasi cyane.

Mu irimbi rya Rusororo ikibanza cyo gushyiramo uwawe giciriritse kiri ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 350, imodoka itwara umurambo nayo si ubuntu kereka usanzwe uyifitiye cyangwa uyihawe.

Iyo ushyizemo ibijyanye no gukaraba, gukodesha imikenyero y’ababyeyi y’ibara ry’akababaro n’utundi tuntu tuba dusabwa, uyu muhango wo gushyingura uciriritse cyane ntubura guhagarara ibihumbi 500 y’u Rwanda.

Ku bishoboye bo uyu muhango hari n’abo ufata za miliyoni nyinshi.

Gutwika umurambo ntabwo umuryango nyarwanda urabyumva kuko atari umuco, ariko bamwe bamaze kubyumva nka kimwe mu bisubizo by’iki kibazo cyo gushyingura kiyongera no ku kumara amasambu y’igihugu gito nk’u Rwanda.

Ubu buryo bwo gutwika umurambo bwemejwe na Leta y’u Rwanda, bufite imbogamizi zo kuba butajyanye n’umuco w’abanyarwanda, bukagira ariko ibyiza byo kuba bugabanya ikiguzi gihanitse cyo gushyingura bisanzwe bikorwa bijya bisiga imiryango imwe mu bukene.

Iki giciro cyavuzwe haruguru nacyo kikaba kigenda kizamuka uko bwije uko bucyeye kuko isima, fer a beton, ikaro, ikibanza cyangwa imodoka inywa ibitoro ibi byose igiciro cyabyo kidakunze kumanuka.

Icyo itegeko rivuga ku gutwika imirambo no gushyingura ivu

=============

Menya iri tegeko:

Itegeko nº 11/2013 ryo kuwa 11/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi ryatowe n’inteko ishingamategeko y’u Rwanda mu mwaka ushize, riza gushyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika, risohoka mu igazeti ukwezi kwa Gicurasi 2013.

Umutwe wa V uvuga kubyo Gutwika umurambo:

Ingingo ya 28: Icyemezo cyo gutwika umurambo

Gutwika umurambo ni bumwe mu buryo bwo gushyingura bwemewe.

Kugira ngo umurambo utwikwe, hagomba kuboneka icyemezo cy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, iyo adahari gitangwa n’umusimbura we.

Icyemezo gisabwa n’ufite uruhare mu byo gushyingura uwapfuye, kikavuga uko itwika rigomba kugenda, igihe n’aho rizabera.

Isaba ry’icyemezo riherekezwa n’icyemezo cya muganga wemewe na Leta gihamya icyo umuntu yazize.

Ingingo ya 29: Icyemezo cyo gutwika

Umurambo iyo hakekwa ko uwapfuye yagiriwe nabi.

Igihe habonetse impamvu zituma hakekwa ko uwapfuye yakorewe ubugizi bwa nabi, icyemezo cyo gutwika ntigitangwa hadakozwe isuzuma ry’umurambo.

Umushinjacyaha ubifitiye ububasha wo ku rwego rw’ibanze rw’aho umurambo uherereye ni we usaba ko iryo suzuma rikorwa.

Iyo umushinjacyaha atabonetse, iryo saba rikorwa n’umugenzacyaha ukorera mu

ifasi umurambo uherereyemo.

Ingingo ya 31: Ikibanza cyo gutwikiramo imirambo

Inama Njyanama y’Akarere ishobora kugena ahantu hamwe cyangwa henshi hazajya hatwikirwamo gusa imirambo.

Icyo cyemezo gishobora kugena ko mu gice cyangwa mu Karere kose, itwikwa ry’imirambo ariho rizajya rikorerwa gusa.

Ingingo ya 32: Uburyo bwo gutwika umurambo no gushyingura ivu

Iteka rya Minisitiri ufite umuco mu nshingano ze rigena uburyo bwo gutwika umurambo n’ubwo gushyingura ivu.

=========

Abanyarwanda baba biteguye gutangira guhangana n’igiciro cyo gushyingura gihanitse bagashyingura ababo bakoresheje umuriro? Cyangwa bazihangana bakomeze guhendwa n’abapfuye?

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • nitutabyemera twagira gute?mu giturage parcelle y’umudugudu ntitwawukwiramo kandi hashobora no kugurishwa!!abahaguze bakakwikoreza iyo mirambo!!

  • njye nemera ko umupfu ari umupfu nyine ibyo biciro bivunira abantu ubusa kuko nubundi ntabe ari bugaruke
    njye nta babyeyi ngira nta numuryango wa hafi ngira nibaza ko nubundi kubashyingura bihhenze nta gaciro kuko nyuma yigihe mbona hasigaye hari amashyamba yimitamenwa

  • muzatwike iyanyu

  • niba bamutwika umureba ni agashinyaguro cyeretse niba hari machine zabugenewe zidatoneka abasigaye

  • leta nayo iba yicecekeye kwizamurwa byibiciro rya hato nahato umuntu abizamura uko abyumva mumashuri prive ibicuruzwa byagera kumarimbi byo bikaturenga kubera ko baba bzi ko uwo murambo ntako wawugira ahaaa ni ibibazo

  • n’ akatazaza muzakazana, muri inkoza z’ ibibi gusa, muzatwike iy’ abanyu cg iyanyu.

  • Ibyo gutwika nabyo ntibizaba igisubizo cyo kugabanya ibiciro. Buriya hari ababingwa babibonyemo umushinga wakunguka bari gushyushya imitwe ngo bakomorerwe babishoremo ayo mafaranga ariko icyo navuga ni uko nabyo nibinemerwa bazahanika ibiciro ngo bitwaza ngo imiti n`ibyo bakoreha batwika birahenze! Leta ikwiye kuvuganira abaturage ibiciro byo mu irimbi bikagabanywa. Ibihumbi 350 i Rusororo ngo ku kibanza giciriritse ni byinshi cyane kabisa.Remera/Kimironko se ko byaboneka ku bihumbi 150 ndetse no hasi y`ibihumbi 100 kandi ari mu mujyi rwagati ubutaka buhnze ubwo i Rusororo babisobanura bate uretse gushaka indonke cyane biyibagiza ko gushyingura atari nko gushyingira kuko byo byitegurwa mu gihe urupfu rutungurana?

  • Iki gitekerezo kugitangiza biragoye ariko uko byagenda kose tugomba kubyumva kandi tukabyakira kubera ubutaka buto bw’u RWANDA

  • jye numva nta mpungenge byakagombye gutera abantu kuko aho kujya kuborera mukuzimu watwikwa kabisa. Uzi guhamba umuntu akajyana nakayabo kamafranga yakagombye gufasha abasigaye! Rwose jyewe ndemera cyane ibyo gutwika imirambo. Ahubwo mbere yuko batekereza ibyo gutwika jyewe nari narigeze kubitangaho igitekerezo ndi kuganira nabantu

  • Ndimwe nabanza gushaka gukemura ikibazo cy’abapfuye bahagaze, ibindi bikazakurikiraho.

  • ndemera ko gutwika imirambo ali igisubizo, nubwo uwawe aba yitabye Imana.Mubihugu byateye ibere bisaba ihitamo ry’umumuryango wabuzu umuntu ubwo niba bashoboye kwishyura ishyamba ni ukwikora kumufuka,cyagwa gutwika bakabaho ivu mucubahira, ibyo nabyo ni umuhango wubashwe. ibyo ndabisobanura kukonagiye mperekeza imiryango nya frika hano mumahanga,rwosebirasanze. Ku rwanda bizafata igihe kugirango biz

  • gutwika n’ogushingura uwapfuye ntibitandukanye cyane yuko byose abagiye kutazagaruka ariko abadepte bakomeze kwiga kuburyo bwogutwika bitongera babuze uwabo agahinda ,kandi leta nayo gutwika ibigire ubuntu yuko gushungura aramafaranga.

  • niyo mpamvun tugiye gutora ABADEPTE muri NZERI GUHERA TALIKI 16/9/13 kugeza taliki 18/9/ twese tuzajye gutora maze ibi bibazo bazatuvuganira.

Comments are closed.

en_USEnglish