Digiqole ad

Rademel Falcao yaba yarabeshye imyaka

Radamel Falcao Garcia Zarate rutahizamu ubu ubarizwa mu ikipe ya AS Monaco itangazamakuru ryo muri Colombia mu gihugu avukamo ryavumbuye ko yabeshye imyaka y’amavuko ye.

Ngo si 27 ahubwo ni 29 afite
Ngo si 27 ahubwo ni 29 afite

Radamel Falcao byanditse ko yavutse taliki 10 Gashyantare 1986  i Santa Marta muri Colombie. Bivuze ubu afite imyaka 27 y’amavuko.

Ikinyamakuru cyo muri Colombia Noticias Uno cyatangaje ko uyu mukinnyi adafite imyaka 27 ahubwo afite 29.

Iki kinyamakuru cyemeza ko cyasanze Radamel Falcao (bita El Tigre) yaravutse mu mwaka wa 1984 nyuma y’uko kigeze ku ishuri rimwe Falcao yizeho amashuri abanza i San Pedro Claver aho basanze ifishi ye igaragaza ko yavutse muri 1984”.

AS Monaco yaguze umukinnyi imubarira imyaka 27 yagize impungenge kuko yasanze uwo yaguze akababakaba mu rutatu (imyakaka 30) ubundi ifatwa nk’iba itangiye kuba myinshi ku mukinnyi mwiza wa ruhago.

Monaco yatangaje ko byaba ari igihombo kinini ku mukinnyi baherutse gutangaho akayabo kamiliyoni 60 z’amaeuro.

Falcao we avuga ko ibyabayeho ari ‘erreur administratif’ mu buyobozi bw’ikigo mu kumukorera ifishi ubwo yajyaga gutangira akiri ikibondo.

Ifishi ya Falcao ku ishuri
Ifishi ya Falcao ku ishuri

Kugabanya imyaka mu bakinnyi byagiye bivugwa kenshi ku bakinnyi bakomoka muri Africa; byavuzwe cyane ko Georges Weah ubwo yajyaga muri Monaco yabeshyeho umwaka umwe, Taribo West we ubwo yajyaga mw’ikipe ya Partizan Belgrade yabeshye ko afite 28 kandi ngo yarakabakabaga 40 ibi byatangajwe na perezida w’iyo kipe Zarco Zeceviv.

Abakinnyi nka Obafemi Martins bakinaga bitwa abana b’imyaka 20 na kandi nyamara nabo ngo bakababaka urune (40) n’abandi benshi.

Mu Rwanda naho abakinnyi si shyashya, ndetse ho babifashwagamo n’ubuyobozi bw’umupira, abakinnyi nka Haruna, Migi, Bakame, Uzamukunda…bagiye bakinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 nyamara bamwe barabyaye.

Hari abakinnyi bandi uzi mu Rwanda cyangwa hanze babeshye imyaka?

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

en_USEnglish