Umuryango w’abibumbye ntusiba gutoneka abanyarwanda
Nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi yo muri Mata 1994, Umuryango w’abibumbye wari ufite ingabo zibungabunga amahoro mu Rwanda zari zizwi ku izina rya MUNUAR, ntakigaragara zakoze ngo zihagarike ibyariho bibera Mu rwanda.
Ingabo zari ziyobowe n’umunya Canada Romeo Dallaire zategetswe kutagira icyo zikora kigaragara ngo byari kuba ari ukwangiza amategeko mpuzamahanga agenga ingabo ziri kubungabunga amahoro aho mu minsi ijana gusa abanyarwanda babarirwa muri miliyoni batwawe ubuzima izi ngabo zirebera.
Raporo y’umuryango w’abibumbye yo mu 1999, yagize icyo itangaza kuri Genocide yakorewe abatutsi. “ibyabaye byahitanye imbaga harimo abana, abagore ndetse n’abagabo byabaye mu munsi ijana kuva muri Mata,kugeza muri Nyakanga 1994 bizajya byibukwa nk’igikorwa cy’indengakamere cyabaye mu Kinyejana cya Makumyabiri.”
Umuryango w’abibumbye ntanakimwe wakoze ngo uhagarike Genocide,nta nicyo wakoze ngo Genocide itaba ndetse na nyuma yayo kubera ikimwaro wanze kwita ayo mahano izina ryayo.
Uku kwitwara nabi kukaba kwarongereye ibikomere umuryango Nyarwanda by’umwihariko abacitse ku icumu, ibyo bikomere bikaba byari bikenewe kuvurwa by’umwihariko ndetse hakarwanywa n’agatotsi kava hagati y’u Rwanda n’umuryango mpuzamahanga.
Nkuko Canada Free press ibitangaza mu myaka 19 nyuma ya Genocide, Umuryango w’abibumbye ntiwabashije kuvura ibyo bikomere nkuko bikwiye ahubwo ugenda ubyongera uko iminsi igenda itambuka.
Ubu ngo ikaba igenda ifasha Ingabo za Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo(FADRC), aho izi ngabo zivugwaho ubufatanye n’umutwe wa FDLR, uyu mutwe ukaba wiganjemo abakoze genocide yakorewe abatutsi bahungiyeyo nyuma yo gukora iryo bara nkuko u Rwanda rukunda kubivuga.
Umuryango w’abibumbye wari usanzwe ufite abasirikare babarirwa mu 17 000 muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, the United Nations Organization Stabilization Mission in the Democratic Republic of the Congo (MONUSCO).
Zikaba zaroherejwe n’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro kw’isi gufasha DRC kwikura mu bibazo. Nubwo MONUSCO yagiye kurengera abaturage ntabwo bibuza ibihumbi n’ibihumbi byabo kuba uyu munsi bari guhungira mu Rwanda na Uganda baciye kuri MONUSCO yitwa ko yaje kubatabara.
Iyi MONUSCO aho gutabara abaturage b’inzirakarengane ba Congo ahubwo ubu iravugwa mu bikorwa byo gufatanya na FARDC na FDLR byo kurwana n’inyeshyamba za M23, hanyuma hejuru y’ibi u Rwanda rukabigarurwamo n’abitwa impuguke z’uriya muryango w’abibumbye.
Muri Mutarama 2012, Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye yavuze ko ibikorwa byinshi bibi bikorerwa mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa byaba bikorwa na FDLR.
Uhagariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye Ambassador Richard Gasana yavuze ko abagize FDLR bafitanye umubano wihariye n’abarwanyi ba FDLR ndetse uyu mubano ukaba uriho wegera n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu burasirazuba bwa Congo.
Ku Rwanda bikaba bitumvikana uburyo FARDC yakorana na FDLR mu buryo ubwo aribwo bwose.
Kuri Ambasaderi Gasana hari ibimenyetso bifatika yuko uyu mubano ukomeza gufata indi ntera ariko umuryango wabibumbye ukabyima amatwi, ndetse Gasana akavuga ko abanyarwanda bibaza impamvu FDLR ikwiye kuba iri ku butaka bwa Congo Kinshasa.
Mu rwandiko Ambassaderi Gasana yandikiye perezida Rosemary DiCarlo uyobora Inama y’umutekano ya Loni rwashyiraga mu majwi ingabo za MONUSCO gufatanya na FDLR.
Umuryango w’abibumbye ukaba warabiteye utwatsi aho Ban Ki Moon yagize “Nta kimenyetso na kimwe cyatuma umuntu yizera ko ubuyobozi bwa MONUSCO bwigeze na rimwe kwicarana na FDLR baganira uburyo bw’imikorere”
Ban Ki-moon akaba yarakomeje asaba u Rwanda i bimenyetso bifatika byemeza ko MONUSCO ariyo yakoze ubushotoranyi bwo kurasa ku butaka bw’u Rwanda.
Nyamara u Rwanda ntabwo rwigeze rusaba Loni (UN) ibimenyetso bifatika ku kunanirwa kw’ingabo za MINUAR mu Rwanda mu 1994.
U Rwanda kuri ubu ruvuga ko Genocide itazongera kubaho ukundi, ndetse Umuryango w’abibumbye ukaba hari icyo ugomba abanyarwanda, bikaba bigaragara ko ahubwo uyu muryango ugenda usubiza inyuma ikizere ndetse n’icyubahiro wakwiye kugira imbere y’abanyarwanda.
Canada free press
BIRORI Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ndagirango nsabe niba uyumwanditsi wanditse iyinkuru yadufasha akanabyandika mururimi rwikyongereza nigifaransa kugirango ababwirwa babashe kunva nogusoma ibi bivugwa hano muriyinkuru Umunsi mwiza kandi
Reba hejuru ugifungura umuseke,urabona ahantu handitse English ukandemo winjire mu Cyongereza,urabona iyo nkuru mu Cyongereza
Nonese ubu reellement dufite ibimenyetse byerekana ko monusco ikorana na fdlr? Nonese monusco yaba ifite nyungu ki muri iyo mikoranire? Nonese twe abanyarwanda twaba natwe tugiye kuba nk abanyamahanga bavugango ibimenyetse ko dufatanya na M23 barabifite kdi ntabyo? Gusa njye numva ari ingenzi ko twumvikana na fdlr kuko. Uko twabita kose ni abana b u Rwanda, kdi vraiment utarakora icyaha nabatere ibuye! Ubu se fdlr Niyo yishe Aciel Kabera? Niyo yishe Seth Sendashonga se? Guys ntabwo ikibazo ari fdlr gusa kuko na afande Kayumba yarayirwanyije ahubwo reka turebe ikibazo aho kiri, ni hagati yacu. Tube maso rero naho ubundi tumaranira ubusa!
Nifuza ko inzozi buri munyarwanda afite ari ukubona igihugu mu mahoro ubworoherane n’ UBWISANZURE!
ngenzi we,uvuze ukuri rwose aho niho ariko umbaye kure mba nkukoze muntoki
Ibyo uvuze nibyo !! Ibibazo nibishakirwe aho biri
Umuryango wabibumbye batwanze kuva kera kandi ntibazigera badukunda kandi banyarwanda sibo manayaturemye tumenye ko batwanga ibyo birahagije .
Ariko buriya batwangira iki?
umuryango wabibumbye ntabwo utwanga ahubwo nitwe twiyanga indanini yokwikubira igamije inyungu zagatsiko niyo yduhekuye kandi nanubu ikiduhekura,tumenyeko icyo dupfa kitaruta icyo dupfana.
Ariko ngenzi, sinzi niba uri mu rwanda,ariko njye ibitekerezo byawe birashaje, twumvikane ninterahamwe zaduhekuye,uzarebe intumbi zireremba hejuru y’amazi mu migezi itandukanye,nawe ngo twiyunge nabakoze ibyo, nshuti uri inyanga birama,kandi utonetse ibikomere by’abanyarwanda,sawa niba ari uko ubyumva ugubwe neza.
Ahubwo wowe wishwe no kutabimenya. Ubwo nturabona ko interahamwe zaduhekuye zidegembya mu Rwanda, nizo gusa gusa, rwose ntushakire kure kuko inyinshi ziri mu myanya y’ubuyobozi.
ubundiumuryango wabibumye utegekwa nibihugu bitanu bifite umwanya uhoraho.niyo haboneka igihugu kimwe muribyo kitadukunda bituma duhora twibasiwe,nkuko mubizi fpr kuva yafata ubutegetsi muri 1994 igihugu cy’ubufaransa cya komeje kwibasira urwanda muburyo bwose bushoboka, cyabanje gukoresha intambara y’amasasu gikurikizaho itangaza makuru ribeshya,politike,imiryango mpuzamahanga ngo iharanira uburenganzira bwa muntu,ubucamanza bubogamye,kurengera abajenosideri…ariko nanone umuntu ntiyakwirengagiza bamwe mubanyarwanda babigiramo uruhare.
Ngenzi ufite ingengabitekerezo ariko ibyomwakoze byarangiriye hariya izabirukanye naho zagiye zaraniyongereye muribeshya .
Kuri mudakemwa, harya buriya leta ya Habyara yajyaga kumvikana n’ inkota ariko kibungo ruhengeri, byumba zikora byiza??/ ahaahaha jya wicecekera kuko ibyisi ari amabanga kandi ubamba isi ntakurura. Wamugani uwavuze ngo uratarakoze icyaha abatere ibuye.
interahamwe,komera ibisigisigi bya habyara
ariko bavandimwe reka mbibarize,ninde wababwiye ko UN ishinzwe gukemura ibibazo byintambara kandi aiyo iyitera,erega nuguhumuka amaso tukareba,kandi tugasoma nijambo ry”Imana kuko ibihe biri gusohora ubwo Umwami Yesu yavuze ngo ishyanga rizatera irindi shyanga,mission ya UN rero niyo kujya hagati yayo mashyanga iyacenga ibwira bimwe iri,ikabwira ibindi iyindi,igashyigikira bimwe mubihugu kugirango bitere ibindi.kandi UN ikorana na Illuminatti mission nimwe rero nukumara abantu kwisi,guteza inzara,ibyorezo,imitingito,nibindi byinshi,abantu rero bateze igisubizo kuri UN mumbabarire rwose mube mubishyize hasi ahubwo dusenge Imana gusa niyo izatwikiriza umubi.Imana ibahe umugisha.
Umva Mudakekwa we,ujye umenya gutandukanya ibintu,FDLR nta bwo ari inteahamwe, kuko abenshi barimo bafite imyaka hagati ya 19 na 25, byumvikana ko bahunze bafite imyaka 6 gusubiza hasi,kuki wabita aba genocidaire,kereka niba ari ya ngengabitekerezo ya shobujako umuhutu afite icyaha cy’inkomoko,ngo nibasabe iimbabazi.
niba ubita aba genocidaire kuki Rwarakabije batamufunga ari we Fondateur wabo, kuki Ninja adafungwa yarishe abana b’i Nynge, kuki Ngendahimana Jerome u Rwanda rumutuma kuruhagararira mu mahanga?
Ngira ngo ayo wivugisha nturuta Kayumba Nyamwasa warurasaniye akaba baramuhinduye ikigarasha n’umwanda. wowe sinzi aho ukomoka n’ubuzima ubayemo ariko umenye ko amateka yisubiramo kandi ibintu byose byishyurirwa mu isi. Nkunda umugabo witwa Karugarama, igihe kimwe yaravuze ngo urabeshya ukageraho ukibeshya.
Umukuru w’igihugu yarababwiye ni uko mutumva, ngo umuntu wese uzica mw’izina rye aho kugira ngo bimenyekane na we azamwiyicira,mumenye ko ibyo abanyarwanda bamwe bari gukora azabahinduka ku munota wa nyuma.Kuko perezida wacu azi ubwenge ni umuhanga cyane,azi neza umukino ari gukina ariko abandi baba biruka batazi n’icyabaye.
Niba hakiri ho abantu batumva ukuri,nubundi ikibazo cy’u Rwanda kiracyakomeye.Ibuka ku Rucunshu, umenye ko ari wo muvumo ukudukurikirana mu mateka y’u Rwanda, kwicana toujours.
Mbabarira kuko nvuze amagambo ashobora kuba atakunejeje ariko ni ko kuri.Erega jye muri 1990 nigaga muri primaire mu wa mbere, Rwigema apfa badtegetse kwikorera imitumba tukayihamba mu cyimbo cye kuko bamwitaga inyangarwanda, none ubu ni intwari.Amateka arisubiramo,ariko you have to stand as a true and fair man rather than being extremist.
Have good day.
nonese utwo tubwa twavutse 1994 nitwo dushaka imishyikirano?nande se?twatashye,genda Rwanda wagorwa
mano na ngenzi ninterahamwe,fdlr nitahe abakoze ibyaha bahanwe,imishyikirano ntayo keretse nibashyikirana na 120mm
hahaha Mudacyekwa we Ngenzi mwihorere,impamvu avuga atyo urayizi!!!FDLR nitsinda rya banyarwanda bakoze genocide mu rwanda kandi bafite abavandimwe murwanda ntampamvu rero yo kutabavugira kuko impyisi yiwanyu ikurya ikurundarunda kandi iyo umubyeyi akoze icyaha bikurikirana nabe bose!
Mwese abagaragaza ingengabitekerezo y’amacakubiri n’uburere bubi bw’urwango mwanga abandi Imana ibabarire. Gusa nimutihana muzahira mu isi ndetse n’ikuzimu.
In politics, there’s no permanent friends and permanent enemy but there’s interest
Comments are closed.