Bamwe mu bacuruzi bo mu mujyi wa Huye baratabaza inzego zo hejuru
Bamwe mu bacuruzi bo mu mujyi wa Huye by’umwihariko abakorera mu gice cy’imbere ya Hotel Faucon gukomeza kuri Rwanda Revenue na Zilipa barasaba inzego zo hejuru guhagarika icyemezo cyafashwe n’Akarere cyo kubimura bitarenze tariki 31 Nyakanga kuko ngo basanga bifite ingaruka ku kazi kabo n’ubukungu bw’Akarere muri rusange.
Aba bacuruzi bavuga ko batanze ko Umujyi bakoreramo wavugururwa ugasa neza ariko ngo kuba ubuyobozi bw’Akarere bushaka kubikora byihuse bizahungabanya bikomeye cyane ubucuruzi bwabo.
Umwe mubacuruzi twavuganye agira ati “Umujyi wacu ugiye kugirwa amatongo, nyuma y’igihe kinini bafunze mu Cyarabu noneho ku itariki ya 31 Nyakanga barafunga bahereye kuri Hotel Faucon gukomeza umurongo wa Rwanda Revenue kugeza ahitwa kwa Zilipa!”
Akomeza avuga ko Akarere gafashe uyu mwanzuro kirengagije ko no gice kizwi nk’Icyarabu, abafungiwe, bakanasenyerwa mbere yabo kugeza n’ubu abenshi muri bo bananiwe kongera kuzamura amazu yifuzwa n’Umujyi.
Uyu mucuruzi arasaba ubuyobozi bw’Akarere ko bwareba ahantu hose hatubatse bugasaba beneho kuhubaka vuba, cyangwa bakorohereza abavugurura bakabikora batavuye mu mazu yabo.
Agira ati “Icyifuzo cyacu ni uko bene amazu basabwa gukora neza imbere y’inyubako zabo kuko hasa nabi bikabije, bagasiga amarangi n’ibindi kandi ba nyiri amazu bagaha Akarere igihe bazaba babirangirije.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene yatangarije Umuseke ko kubakura mu mazu ari ugushyira mu bikorwa imyubakire ijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi bakoreramo.
Kayiranga avuga ko Akarere ndetse n’igihugu muri rusange bagomba kubahiriza imyubakire igendeye ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi kandi abaturage, abacuruzi n’abubaka izindi nyubako zitandukanye bagomba kubyubahiriza.
Ku kibazo cy’abifuza kuzivugurura bakizikoreramo, Kayiranga ntiyemeranya nabo. Yagize ati “Nta buryo wavugurura inzu uyirimo, kuko ntiwashobora gucuruza n’abinjira kugura ibintu ntibabona aho baca, ni ukureba niba ibyo basabwa, amazu yabo uko ateye abemerera kuvugururwa cyangwa kuzamurwa bundi bushya.”
Akomeza avuga ko abo bacuruzi bakwegera ubuyobozi bw’Akarere, bukareba uko ibibazo byabo byakemuka hashingiwe ku miterere ya buri kibazo, umwe kuri umwe.
Kayiranga ariko asanga ngo nta n’impamvu yo guhangayika kuko batazabura aho gukorera kuko ngo hari isoko rishya ryo mu Rwabayanga ryuzuye kandi ritunganyije neza.
Iryo soko ngo rishobora kwakira abantu bagera kuri 380, kandi ngo hari n’irindi soko ry’Ingenzi naryo rigifite imiryango imwe n’imwe idafite abantu.
Ati “Turakangurira abantu kujya muri iyo miryango nayo ikuzura kuko ni abantu bashoye imari nyinshi mu bikorwa by’amajyambere bafasha abantu kubona amasoko, abatarabona uko bavugurura izabo nabo baba bakorera ahongaho.”
Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Huye avuga ariko abacuruzi ntibakivugaho rumwe, kuko ngo basanga abafite imigabane muri iryo soko ari nabo batumye Akarere karimo kubakura mu mazu kugira ngo ayo masoko yabo abone abayakoreramo.
Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW
0 Comment
nimugaragaze ko mufite amafranga ntimujya mutwirataho dore ko no kwakira ababagana byabananiye.mukora nabi gusa.
Icyo navuga kdi mbabaye cyane, ni uko mu iterambere muzana mu gihugu mugomba kwitonda cyane kdi mugakora ibifasha abaturage hapana ibibasubiza ku isuka. Ubwo se ko Leta ivuga kwihangira imirimo n’iyo bahanze mukaba muyisenya, ariko nka ba Muzuka Eugene amashuli baba barize ni ayiki kweli? Injiji mbi ni izize koko President yabivuze ukuli. Nonese abadafite uburyo bwo gukodesha aho hashya bazajya he kweli? Ewana mbona aho bukera abantu bazasubira mu ndake umugani wa H.E !! Ese nk ubu koko Mzee Kijana ibi by izi njiji zaminuje aba abizi? Aba bacuruzi bararengana, nibamwegere barebe ko yabafasha!
Guys we are fed up already, umukene cga utarakira cyane ntazabaho au vipi? This is our country, our relatives have shed blood to fight dictatorship but then is this democracy or what? What did we fight for anyway? We are like a volcano that is ready to explode, watch out!!!
Umva Ngenzi, reka gushyushya imitwe abantu. Iyo uvuga ngo democraty, ihuriye hehe no kureka abantu batashaka guteza umujyi wacu imbere. Ese iyo ugeze Ruhango ugakomeza Muhanga, ubona Huye ari iki kibura, usibye amatiku yo mu gisaza na kaminuza atwicira vision y’umujyi. Muzuka n’akomereze aho kuko benshi mu bacuruzi ntibashaka kuteza Huye imbere kuko benshi “nti bahakomoka”, urumvakweli izo mindsets zizatugeza hehe??? Turashaka umujyi usukuye natwe abagura tukagurira ahantu heza. Mboneyeho gushima Hotel Ibis,Semuhungu na Misago ku bikorwa byiza bagejeje ku mujyi wacu, nasaba n’abandi kugera mu kirenge cyabo. Ikindi abashaka ko Huye ibe Musée, kabisa byo abaturage ntabwo tuzabyemera.
umva wowe wiyita N.NGENZI ndagusetse cyane iyo wihandagaza ugatuka umuyobozi wacu MUZUKA Eugene ujye wicare wibuke uko aka karere kari karabaye ataraza kutuyobora.cga urebe uko umujyi usa nibwo uzabonako afite akamaro.ndagusabye niba ugifite iyi myumvire ntuzongere kuko utitonze wakurikiranwa ntugirengo turicaye nkawe.ahubwo muyobozi komereza aho nihubakwe hase neza urashoboye kuko ntugengwa na ruswa aba bavuga ibi nibarya ruswa yamunze basanze utandukanye nabo none batangiye kuguca intege.ariko bbareke komeza urebe imbere muyobozi
abafite amazu ashaje ntimugakabye murwaya ibyiza. hashize imyaka myinshi musabwa gutunganya umujyi wanyu mwarinangiye. ubuyobozi bwiza twabonye bwirirwa budufasha kandi ubu ibikorwa byaratangiye bigaragarira buri wese wagendaga huye kera. nabonye hari nibindi byatangiye njye kugiti cyanjye nshima. hotel ibis yari yarabaye iciro ry’umugani ubu nabonye yaruzuye, amasoko bavuga nabonye ari igitangaza cyakozwe aha iwacu. ibyo byose byubatswe ntimubona ko ari byiza? kabisa ni muve mumatiko dore niyo yagiye yica huye dukore tumere nk’ahandi. bayobozi bacu kabisa mukomereze aho natwe tujye mwiterambere kandi murabishoboye mureke abashaka kubavangira.
KAYIRANGA MUZUKA NAWE NIYUSUBIREHO AKARERE AYOBOYE KAMENYE IGITAKA MU MUHANDA HEJURU YA KABURIMBO NONE NABAFITE ZA RESTO KUBONA ABA CLIENS NIKIBAZO NIBINDI BICURUZWA YEWE IBYO MURI HUYE BIRACURITSE HAFI YA BYOSE.MURAKOZE
Ariko abantu mwabaye mute?muri ba bazirunge zange zibe isogo.MUZUKA ntacyo adakora ngo abanezereze ,abateze imbere mujyane na vision 2020.mauvaise langue gusa niyo ibaranga.
Comments are closed.