Digiqole ad

Burundi : Cholera yahitanye abantu 17

Bujumbura – Kuri uyu wa 22 nyakanga byatangajwe ko icyorezo cya chorela kitaherukaga mu Burundi cyagarukanye ingufu gihitana abantu 17 mu mezi arindwi gusa nk’uko agashami gashinzwe ubuzima kabitangarije ibiro ntaramakuru AFP.

Umujyi wa Bujumbura
Umujyi wa Bujumbura/photo Internet

Iki cyorezo cyabanje kwibasira uduce duherereye mu majyaruguru ya Bujumbura, nticyahagarariye aho cyakomeje kugeza aho gikwirakwije abatuye intara y’uburengerazuba bw’amajyaruguru.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubuzima cya leta Liboire Ngirigi yagize icyo avuga kuri iki cyorezo aho yagize ati « u Burundi bwibasiwe n’iki cyorezo guhera mu kwakira k’umwaka ushize».

Yakomeje agira ati “nk’uko tubitangarizwa na bimwe mu bitaro kugeza ubu kimaze kwivugana abagera kuri 17 mu bagera kuri 936 bagaragayeho ubu burwayi, iki nicyo cyorezo kimaze igihe kinini mu gihugu“.

Ngirigi yakomeje yerekena impamvu aba bantu bakomeje guhitanwa n’iki cyorezo aho yavuze ko kutamenyera amakuru igihe ariyo ntandaro yo kubura ubuzima bwa bamwe dore ko uwafashwe n’ubu burwayi akamenyakana bitinze biba bigoye kuvurwa ngo akire.

Ibice biherereye mu majyepfo y’iki gihugu nabyo byatangiye kugaragaramo chorela nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’utu duce.

Chorela ahanini ngo iterwa n’isuku nke igaragara muri uyu mujyi wa Bujumbura dore ko haba hagaragara ibirundo by’imyanda ndetse n’umwanda mwinshi urangwa ku kiyaga cya Tanganyika gikoreshwa n’abantu benshi.

Agakoko gatera Cholera kitwa Vibrio chorela ni agakoko gato cyane kanduririra mu by’imirire dore ko kaba kihishe mu myanda isohoka mu muntu, umuntu akaba yakandurira mu mazi adasukuye ndetse n’ibindi biribwa.

Ikindi kandi aka gakoko iyo kamaze kugera mu mubiri ntikihishira, hagati y’iminsi 2 n’iminsi 5 indwara iba yagaragaye aho igaragazwa no gucibwamo cyane ndetse no kubura amazi mu mubiri bigatuma uwanduye ananuka bikabije agakurizamo no kwitaba Imana iyo atitaweho kare.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • barundi barundi benedata mugire isuku,cholera muriki kinyejana koko? murabahinde se?isuku,isuku.muzoze I Kigali muzohakura isomo ,mwihangane.

Comments are closed.

en_USEnglish