Uko Bralirwa yakiriye kuba Bulldogg yararirimbye Likeri na Divayo bari muri Primus
Mu gitaramo cya nyuma cyo mu Ntara cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star giherutse kubera i Rubavu mu mpera z’icyumweru gishize, umuraperi Bulldogg yaririmbye indirimbo ye yitwa “Likeri na Divayi”, abantu bamwe bibaza niba atari ikibazo kwamamaza izindi nzoga kandi bari muri gahunda yo kwamamaza Primus ariko Bralirwa ngo nta kibazo, ikibi ni uko yavuga inzoga bahanganye ku isoko.
Martin Gatabazi ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa bya Bralirwa (Marketing Manager) yatangarije Umuseke ko ubundi likeri atari inzoga bahanganye bya hafi (concurrent direct) ya za byeri kuko ifite abakunzi bayo.
Ati “Ntabwo duhanganiye isoko, ikibi ni uko yaririmba inzoga duhanganye, aririmbye imwe muzo duhanganye nawe uzi nanjye nahita mumanuraho.”
Ku ruhande rwa Bulldogg wari unishimye cyane kuko ngo asanga ari mu bahanzi batatu cyangwa bane bakiriwe neza i Rubavu.
Ndetse ngo akaba anizeye kuza mu bahanzi batanu bazagera mu kiciro cya nyuma cya PGGSS3 akanama nkemurampaka nikaramuka kavugishije ukuri.
Nawe yabwiye Umuseke ko indirimbo ntaho ihuriye na Primus kuko likeri na divayi avuga mu ndirimbo ye ari muri rusange, ngo ikibi ni ukuvuga izina runaka ry’iyo nzoga kandi ntaryo yavuze.
Agira ati “Ushobora no kuvugamo skol, kuko hano baba baradutoreye indirimbo twarakoze, ntabwo hano bambuza kuvugamo ako kantu.”
Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW
Photo/internet
0 Comment
Ibyo ntakibazo nubundi bararuhira Urban boyz Humble jizzo%
Comments are closed.