Abantu 11 bafashwe bajya kwa Perezida Kagame mu Kiyovu ngo kumuhanurira
Kuri iki cyumweru cyo kuwa 21/7/2013 Polisi yataye muri yombi abantu 11 barimo abagore 10 n’umusore umwe bafatiwe mu marembo yo kwa Perezida Kagame aho atuye mu Kiyovu bagiye kumuhanurira ko niba ibintu bidahindutse amaraso ashobora kumeneka ari menshi. Abafashwe hakaba harimo n’umugandakazi umwe.
Aba bafashwe bakaba bafatiwe icyaha cyo gukora imyigaragambyo itemewe n’amategeko aho bazengurutse rond-point ( round about) iri imbere y’inyubako ya Centenry House bakerekeza kuri Paroisse ya Saint Michel aho bari kumanukira berekeza ku rugo rwa Perezida ngo kumuhanurira ko ngo amaraso menshi agiye kumeneka. Mu nzira bakaba bagendaga bavuza utugoma ndetse banaririmba.
Mu magambo bavugaga, bo bemeza ko ari ubuhanuzi basabaga abantu kwihana ubusambanyi, ubusinzi, ubujura, bakava mu byaha. Umwe mu barimo yagendaga ahanura intambara. Umugandakazi warimo wamenyekanye ku izina rya Chantal we avuga ko afie ubutumwa bwihariye afitiye Perezida Kagame.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Spt Urbain Mwiseneza akaba yatangarije Umuryango dueksha iyi nkuru ko Polisi yabafugiye gukora imyigarambyo itemewe n’amategeko. Yagize ati : « ni abantu 11 baraye bafashwe bazira gukora imyigaragambyo itemewe, bafatiwe mu Kiyovu, idini ryabo ryo ntiturarimenya kuko byinshyi biracyari mu iperereza ».
Hari amakuru ko abaraye bafashwe ari bamwe mu bagize itsinda Intwarane za Yezu na Mariya z’Indatana. Rikaba rikuriwe n’uwitwa Agata Nyirahabyalimana ( nawe uri muri aba bafashwe) utuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima , Akagali ka Kabeza Umudugudu wa Ituze, akaba ari no mu rugo ry’uyu mugore bateranira ndetse abaturuka kure akaba ariho bacumbika.
Musenyeri Simaragide Mbonyintege akaba Umuvugizi wa Kiliziya Garolika mu Rwanda yabwiye Umuryango, ko abo bantu bariho koko abazi. Yagize ati : « Abo bantu ndabumva n’ino bajya bahanyura ( Kagyayi) ariko baba muri Paroisse ya St Michel, Paroisse ya Nyamirambo na Paroisse ya Sainte Famille, mwababaza bakabaha amakuru arambuye kuko Mouvement y’amasengeho kugira ngo yemerwe ihambwa uruhushya na Padiri Mukuru wa Paroisse ikoreramo ».
Padiri Azarias Karemera, uba muri Paroisse ya Nyamirambo, yangarije ko iyo Mouvement Intwarane za Kiristu z’Indatana nawe ayizi ariko bahagaritswe kubera bateza umutekano muke. Yagize ati : « Na hano bajya bahaza baje gusabota ( guteza umutekano muke), ni abantu bavuga ko ari Intwarane zizakora ibyo intwali zananiwe, bakavuga ko bavugana naYezu imbona nkubone, bakavuga ko Kiliziya Gatolika ndetse n’igihugu nta buyobozi bifite. Baratukana cyane kandi amagambo bavuga ubona adaha Imana icyubahiro » .
SSP Urbain Mwizeneza yavuze ko mugihe aba bafashwe bahamwa n’icyaha bakurikiranweho cyo gukora imyigaragambyo itemewe n’amategeko bahanwa n’ingingo ya 698 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda itganya igihano cy’igifungo kuva ku minsi 8 kugeza ku mezi atandatu.
Umuryango.com
UM– USEKE.RW
0 Comment
Padiri Thomas NAHIMANA yavuga bamwe bakamwita Umupadiri w’Umuhezanguni.
Reka ndeke abandi mugire icyo muvuga, njye nkubiswe n’inkuba mbuze icyo mvuga.
Mbe urumuvugizi wa radio itahuka ???
Wowe se wayibwiwe n’iki niba utajya uyumva? Ba Bamenya gusa.
imana iratuma rwose ariko bakagombye kubanza kwitonda kujya kwa presida bakabisabira inzira mukinyabufura imana nikunda akavuyo ubwo murabibonye nimuzongere guhubuka
n’uko yeee haaaa arko ubwo buhanuzi yeeee sinanze ko ubuhanuzi bubaho arko hari n’abavangirwa hanyuma bakavuga ibyo batatumwe n’IMANA.bantu musenga ntago muzi gutandikanya ijwi ry’IMANA n’irya satani?mwitonde mube maso.
UBUNDI SE IYO MUBAREKA BAKAMUGEZAHO ICYO BASHAKAGA KUMUBWIRA BYARI KUBATWARA IKI? NZI NEZA KO PRESIDENT YARI KUBATEGA AMATWI AKABUMVA BYABA NGOMBWA AKABA ARIWE UBAHANURIRA CYANGWA AKABAGIRA INAMA. NYAMARA POLISI YACU IRAHUBUKA, YIHUTIRA GUFUNGA GUSAAAA!!!!!!
Ntabwo polisi ihubuka ahubwo yashyize mu bikorwa ibitegenywa n’amategeko.Imyigaragambyo ikorwa mu buryo butemewe ni icyaha gihanwa n’amategeko.Kwigaragambya bisabirwa uburenganzira bikemezwa iyo inzego zibishinzwe zisanze bidahungabanya umutekano.
ese buri wese azajya avuga ngo afite ubutumwa bwihariye ahite asanga H.E murugo?ibyo aribyobyose iyo umuntu ashatse audience arayihabwa bitewe n’impavu.nahubundi habaho kurengera ngo nuko President yakira buri wese noneho n’abadafite gahunda bakabyuririraho.munyumve neza simpakanye ko imana idashobora gutanga ubutumwa ariko imana nkekako idakunda akavuyo.
Ngaho da! Ngo bajyaga he? Ngo kwa PEREZIDA? ubwo se bumvaga bari bugende gutyo bakagerayo badafashwe? aka si akaga ra? Ngo bagiye kumuhanurira? hari ibyo yabasabye se? Noneho ndumiwe! uzi ko hari abantu badafite mu mutwe hazima? aliko se nka biriya biterwa n’iki? mbere yo kubafunga babanze babanyuze i NDERA barebe ko ari bazima. Bitabaye ibyo nababara nk’ibyihebe.
Muzajya mubona abantu izuba ribakiye ngo ni za bahanuzi. Babafunge abo bantu bateza umutekano muke. Ariko abantu nta byiza bahanura, ngo intambara intambara… igihe bahereye muri za 1995, intambara yabaye hehe?????
mugemureka abo babyara ba FDRL ngo intambara baragirago izasange ibiti se?nabyiza bashakira abanyarwanda
abantu bamenye ko president kumugeraho biufite inzira binyuramo kdi izwineza,koko niba bari bafite ubutumwa bwe bari kubisabira uburenganzira aho busabwa baba batahazi bakabaza naho ubikoze kuriya ubushaka kuvugwa ngo wandike izina.president wamwifuje kukibazo runaka cg kunyungu zindi cyane zigihugu uramubona pana kunyura muri round about ngo ugiye guhanura!!ubwo se nuguhanura cg biraragambyaga.basenge basabe ubwenge bwo gutanga ubutumwa
No kubwa habyarimana baramumbwiraga bakavuga
ngo ni abasazi. Mwitonde mutegereze ibizakurikiraho.
Musengere igihugu naho icyo mwita umunyega ntabwo kizahoraho uko mubyibaza.
umurengwe wica nk’inzara. hari abantu batarafungwa na rimwe mu buzima bwabo. BARIYA RERO bagirango bumve uko bimera ubundi bigira za mahanuzi!
Ujwe witondera ijwi ry’ubuhanuzi, ntuzi uko Imana ivuga. Byaba byiza guceceka aho kuvuga ibyo udasobanukiwe. Jenocide yarahanuwe babigira ubusazi, itonde rero urebe iherezo ry’ubwo buhanuzi.
Yego rata abahanuzi bazima barahari nyamara .
Ariko ubu bwisanzure bumaze kurenga urugero kabisa!! Ibaze umuntu wifata akajya kwa Perezida murugo nukuri, aka ni agasuzuguro kwanza.
Nonese Perezida wacu bibwirako nta gahunda agira? NOnese ushaka Perezida anyura mumihanda avuza ugoma nibindi bidurumbanya umudendezo wabanyarwanda?
Sha nuko u Rwanda ari Igihugu kigendera kumategeko, buriya uwabafata akabatera ibiboko ukarebako hari uwahagarara, bose bahita bayabangira ingata. barahaze sha, gusa bareke gukina namaraso yabana b’u Rwanda. Umunyarwanda yaravuzengo burya si buno
Ngo utazi akaraye ifumbwe
Araza ifu nomugihe cya nowa
Niko byaribimeze gusa
AMARENGA.COM
gusa jye ndumiwe yego kugera kuri president ntibyoroshye kdi si gisimba ryose kuko nubundi umusaza ntaheza abamusanga gusa nabo harigihe wasanga atarabasazi ariko kuki umuntu avuga ibyimana akitwa umusazi mwibuke m magayane yezu yohana nizindi ntumwa mutayobewe ariko ndumva babegereza umusaza akumva ibyabo basanga arabasazi bakavuzwa byaba aruguhungabanya umutekano amategeko akabibaryoza gusa imana irinde urwanda nabarwo
Ngo igihugu nta buyobozi kandi bari bagiye kwa president wacyo???
Mwabantu mwe njyewe ndambiwe aba bantu nyakanga yanga amabuguma imara kugeramo bakirirwa baca igikuba muri rubanda!!!
Noneho kandi bageze no kwa Perezida koko??? sha hakurikizwe ibiteganywa n’amategeko babafunge kabisa. ubu ko mu Rwanda tumaze gutera imbere bigaragarira n’impumyi kuki ntigeze numva mu myaka yashize hari umuhanuzi uhanura ko abanyarwanda muri 2013 bazaba bageze mu bwisungane mu kwivuza ku gipimo cya 98%!!!
Ubu se ko ntawe urahanura ko muri 2020 abanyarwanda tuzaba turi ku gipimo cya 60% mu bwiyongere bw’ubukungu, ibi nanjye ndaguje inzuzi z’abakurambere nabihanura!!!
Ibyo kwirirwa badutega iminsi, bahanura ibibi gusa ndabirambiwe kabisa, kuki bumva ko abanyarwanda ari twe tugomba kubona ibibi gusa???? babafunge, period!!
sha icecekere ibyo uvuga ntabwo ubizi. Ubwisungane bwa 98% buba he? wasanga nawe ntayo ugira. jya ureka abafite icyo kuvuga bavuge.
Ibi bintu ndakeka ko ari imipango yakozwe kugira ngo hagire abagerekwaho KABUTINDI.
Mwibuke ko mu tegeko riheruka gusohoka rigenga imiburanishirize y’imanza mpanabyaha (Procedure penale/criminal procedure) bashyizemo ingingo ivuga ko UMUFATANYACYAHA YEMEREWE KUBA UMUTANGABUHAMYA.
Iyi ngingo ntiyari isanzwe mu tegeko rivuyeho, kandi ibangamiye imikirize y’imanza mpanabyaha, ariko icyatumye ijyaho ni ukugira ngo abantu bajye bapanga imigambi mibi hanyuma bamwe muri bo bavemo bashinje bagenzi babo.
Aba nabo bavugwa ko bagiye kwa Perezida bagafatirwa kw’irembo, ndakeka ko ari imipango yakozwe, ejo bamwe muri bazaba bashinjanya cyangwa se bagire IDINI runaka bagerekaho iyo KABUTINDI.
Icyo ni cyo njyewe nkeka, ntawe ngifatanije nawe ariko wenda ibyo nkeka sibyo, wenda wanasanga igihe kigeze ko ABANTU BEREKWA N’IMANA bakajya gusohoza ubutumwa.
Mube muretse gato murebe.
Ngo bari bagiye kwa nde? aka sakumiro ra cyangwa bagizengo nikukagali muri njyanama banza ariho bari bagiye mwitonde mubabaze neza niba atari Prezida wanjyanama ya kariya kagari naho ubundi mwabafasha kubageza indera kubitaro bagakurikiranwa nabaganga
gusa ndabona inzira baciyemo atariyo ariko message yo bishobora kuba aribyo
Ariko dear readers of Umuseke, mubona ikibazo cy’amadini m’URwanda kitamaze kuba ingutu? Abo barandangije.Ahubwo mbona jyewe bagombye kubahata igiti, imiteto igashira;
Guhanura? Ngo amaraso azameneka?Babure gutekereza iterambere birirwe batesha umwanya abashinzwe umutekano kandi bafite akandi kazi ko gukora?uwabampa nkabereka uko berekwa;sha, igihugu kidakubita imbwa koko cyorora imisega…Stop with your ignorance mubeshya ngo muvugana na Yezu en direct, yabahisemo se akurikije iki?Nababwiye ko mugira amahirwe kuko ntabubasha mbafiteho, mufungure amaso yanyu murebe ibibazo igihugu gifite ntaho bihuriye n’ibyo mwirirwamo mutesha abantu umwanya….
bavandimwe, ijambo ryose mwumva muge muriha agaciro, mbere yo kugira icyo murinengaho cg murihamyaho mujye mubanza mukarage ururimi rwanyu karindwi, mubone mugire icyo mutangaza. Mwebwe mwita aba bantu abasazi ibyabaye 1994 byahanuwe gake? ntibyavugwaga nabwo bakabita abasazi cg abagambanyi? ibyabaye harutabizi cg utarabyumvise? icyo nabasaba nuko twasengera igihugu cyacu, tugatakambira Imana niyo ibi byaba tukazaba twera ntarubanza ruturiho, bitaba nabwo tugashimira Imana ko ikiturinze kandi iri kumwe natwe muri byose. Please, gusebanya, gutukana, ntabwo aribyo bikemura ibibazo. kwibaza ukuntu bagiye kwa perezida erega ushobora gusanga ariho babwiwe ko bagomba gusohoreza ubutumwa. iby’ Imana burya ntitukabyivangemo cyane umwe wese aharanire kwiyeza.
Twese nidusengera igihugu cyacu tukayoboka Imana twese uko twakabaye intambara izaterwa nande? Sobanura neza cyangwa nawe usange abo ngabo bafunzwe!
Ntagusenga kuraho,kubera ibyombona mumadini muri iyiminsi byatumye nisubirira kuri RYANGOMBE. Naho ubundi police nibakurikirane.Kandi habeho gahunda ihamye yo gukurikirana amadini kuko ubona byazahungabanya umutekano mu minsi iri imbere.
yewe uretse no kuba abasazi ahubwo mubanze mumenye neza icyabagenzaga kuko njye ndumva atari amahoro yabagenzagsa.
Gusa abantu bakwiye kujya bumva ko ubutegetsi bwose buva ku Mana bityo bareke H.S ategeke yatoranijwe n’Imana kdi ntabwo Imana imutinya Nibiba ngobwa izamwibwirira nawe n’ikiremwa cyayo
Gusa abantu bakwiye kujya bumva ko ubutegetsi bwose buva ku Mana bityo bareke H.S ategeke yatoranijwe n’Imana kdi ntabwo Imana ntimutinya Nibiba ngobwa izamwibwirira nawe n’ikiremwa cyayo
Gusa abantu bakwiye kujya bumva ko ubutegetsi bwose buva ku Mana bityo bareke H.S ategeke yatoranijwe n’Imana kdi ntabwo Imana
imutinya Nibiba ngobwa izamwibwirira nawe n’ikiremwa cyayo
Ineza! Uri ineza koko! jyewe igitekerezo cyawe ndagishyigikiye 100% nk’umusaza.Magayane ntiyahanuye akarinda agwa muri gereza? ibyo yavuze nibura 80% ntibimaze gusohora? Mwese nasomye ibitekerezo byanyu nsanga abenshi mutitegereza neza, ahari kubera ko akenshi nta muntu n’umwe wishimira kumva ibyo adashakakumva, cyane iyo atari byiza.Nta kibazo mfite mu Rwanda kd mfite n’akazi keza ndetse n’umuryango(umugore n’abana kd biga mu ishuri ritari ribi cyane) ku buryo najye uru Rwanda ndwifuriza ibyiza gusa. Ariko tujye dutekereza ku buhanuzi bwinshi bwavuzwe kera, turebe ubwasohoye n’ubutarasohora, maze tubone kugira ibyo tunenga cyangwa tubone kudamarara. Bavandimwe, musenge cyane kuko hari……
URAKOZE GUSHIMA IGITEKEREZO NATANZE. UHORAHO IMANA YACU AGUHE UMUGISHA
ariko abantu bagira ubwoba bwo gupfa babuterwa n’iki?none se hari uzatura nk’umusozi njye ndabona ibi bitagakwiye kudutesha umutwe kuko n’abapfuye ntacyo twabarushaga kuko twese twaremwe kimwe,ikiri ngombwa rero n’imirimo tugomba gusiga dukoze hanao kuri iyi si,igihe nagenewe rero nigishira nzitahira ntitaye ku buryo nzagendamo.murakoze.
Bavandimwe Banyarwanda dusangiye igihugu, ubuhanuzi selon la bible buragenzurwa. sibyiza ko duhutiraho ngo twemere cg ngo duhakane, ariko aba bantu n’aho batumwa n’Imana baranzwe n’ubwenge buke. Naho ubundi naho tutabona ubuhanuzi, tuzi icyiza n’ikibi, nidukora neza tuzazanira igihugu umugisha ariko umuvumo wo ni ngombwa igihe twasuzuguye Imana. Mbere ya genocide abantu babonaga ko bigana habi muri iki gihe navugako ibyaha birimo kwiyongeranya kuko ubusambanyi, ubwicanyi hamwe na hamwe n’ibindi bikorwa bibi bishobora kwanduza igihugu cyose. Mwihane abiyiziho imikorere mibi icyaha ni icyaha imbere y’Imana ariko kumena amaraso y’utariho urubanza, ubusambanyi nk’ikintu gikorerwa mu mubiri imbere kuri jye numva bikabije kuko imibiri yacu bibiliya ivuga ko ari insengero z’Imana tugomba kuzikoresha iby’icyubahiro tutiyandagaza. Banyarwanda erega nimwihane, ibyo umuntu yakora byose imbere hari urubanza, ariko ibyaha bikwira igihugu cyose byo ntitubyifuza biragatsindwa.
ibyo birabareba nakazikanyu
Ubu rero muri iyi minsi hateye ubuyobe bwinshi, ni ukujya abantu bagenzura iby’Imana, nk’abo bantu bakabashyira hamwe n’abantu bizewe ko basenga koko, Imana ikagira icyo ibivugaho.Naho ubundi iminsi ni mibi, gutandukanya ubuhanuzi bw’imyuka y’ubuyobe n’ubw’Imana bisaba gusenga no gushishoza. Sinafobya ariko ntiwanakwemera ko batumwe n’Imana, habaho igenzura
MUVANDIMWE, ABANTU BIZEWE KO BASENGA WOWE WABA UBAZI? BABA HEHE? BAKORERA HEHE? WABIHAMYA? USHOBORA KUNYEREKA UMUNTU NGO UYU ARASENGA UYU NTASENGA? UMBABARIRE AHO NJYE SIMPEMEYE PE!
Ngo Agatha Mukahabyarimana nako Nyiirahabyarimana!!! Uyu muhanuzi we ntasanzwe. Polisi yabareze icyaha kmwe kandi bafite no guhungabanya umutekano (Gukanga abantu).
Ariko kuki ubu buhanuzi bwibera mu Rwanda nahandi bagize ibibazo. Mu bwongereza aho aba Luteri n’abangirikani bakomoka ntibubayo. Muri USA iwabo wa bapantekote benshi ntibubayo, muri Italy kwa Papa ntabwo, ariko mu bahahamutse bo mu Rwanda uubuhanuzi, gukiza indwara,Indimi nyinshi mubasanzwe bavuga rumwe nk’inka,.. narumiwe.
Ibi bintu birantangaje rwose!Ubundi hari “Abahanuzi” hakaba na”bamenya(voyants)”.Abahanuzi ni abantu batoranwa n’Imana bakavuga ibikomoka kuri yo kandi barangwa no kugira gahunda kandi iyo babaga bari guhanura baba bameze nk’abapfuye ntibaba bumva,bongera kuba bazima bamaze guhanura naho ba Bamenya n’abantu babagaho kuva kera ariko aho batandukaniye n’abahanuzi nuko bahera ku bintu babona,ibivugwa,cyangwa bitekerereza cyangwa ibyabaye hanyuma mu buryo utasobanukirwa bakubwira ibizaba kandi bikaba ariko bidakomotse ku Mana.Nukwitonda cyane abahanuzi b’ibinyoma ni benshi muri iyi minsi.Iperereza nirikore akazi karyo kuko ntidukeneye abakora imyigaragambyo no kurangaza abaturage.Kandi Polisi yacu imenye neza abantu birirwa mu byumba n’abantu babibamo kuko ntekereza ko ariho babipangira.Imana yacu ni Imana y’inyamahoro si Imana y’imivurungano.Kandi umuhanuzi w’ukuri ni Bibiliya uvuga ibitandukanye na yo ni umunyabinyoma pe!
Ariko se abajya guhanurira Presedient we Imana iramutiya ntiyamubwira icyo ishaka ko akora? Ariko nimubwire uwo muntu witwa chantal n’umwana mwiza winzobe nzi wavuye ug? Mumbwire amakuru ye kabisa
ngewe byandenze kweri abobantu se batagira urusengero wamenya aribiki byabagenzaga wenda bari bafite ubundi butumwa bwo mwisi bakagenda bitwaje ubuhanuzi imana nayo yaragowe police yacu ndabemera mukora akazi kanyu uko bikwiye mukore iperereza ryanyu neza kurabontu
Ya MANA ya ABRAHAM na ISAKA na YAKOBO iriho kandi iracyatuma ubwoko bwayo mu buhanuzi. Ariko ibi ntibivuze ko bariya bahanuzi bavuzwe muri iyi yandiko arab’ukuri. Bashobora kubeshya cyanga bakaba bavugisha ukuri. Njye sinabatera ibuye. Iyo mubatubariza ubwo buhanuzi ubwo aribwo.
Ubundi umutindi arota icyo ashonje kdi buriwe yavuga uko abona ibintu ariko byose siko bibaba ari ukuri, gusa natwe banyarwanda twiheranwa n,amajwe bitatubuza gukora ngo twiteze imbere Imana izi byose bityo ninayo ubwayo izi icyo idushsakaho ntawavuma uwo itavumye kdi akateretwe nayo ntigahungabanwa n’umuyaga. mwikorere mwiteze imbere iratuzi. muve mubitabubaka
ahhahaa
ariko ubundi u Rwanda nirwo rukora ibyaha kurusha ibindi bihugu,namwe murabizi ibikora ubusambanyi,ubujura, n ibindi byinshi,sinumva ukuntu Imana aritwe yahisemo ngo hongere habe intambara kdi harabaye indi yashegeshe abanyarwanda,
Umuseke rwose nge ndabashima ku makuru mutugezaho yabajya mu buyobozi bukuru bwacu bitewe ibiba bibajyanye. None se mwamenya bya bibazo biherutse guhagurutsa abagize umuryango umwe muri rubavu cyararangiye gute? Cyakora mperuka baroherejwe k’umuvunyi kandi bari baje nabo kureba Perezida. Mwatubwira aho bigeze kandi naba nabo dukeneye iherzo ryabo. Murakoze?
Mbibarize ko mufunze abo bantu ngo bigaragambije abirirwa babwiriza munzira bo ntibateza umutekano muke ko mutabafunga? muzafunga na marayika
ikigaragara ni uko polisi itinya abahanuzi ko itaretse ngo bavuge ibyabo yumve ikibajyanye??
erega bashobora kuba bahanura by’ukuri ariko batazi procedures d’audiences kwa muzehe.
ni akumiro
ariko abantu mukunda byacitse arega ndabona ababayoboka aribeshi.nti mugatinye lmana yukuri ntivugira mukavuyo,kandi ntimukagereranye ibidasa kuko abavuga magayane ndumva ntabuhanuzi bushingiye kwidini naho abanyamadini barihanzaha bigize bamenya
abo bantu baratukana, baje mukiriziya cyacu rimwe padiri atangiye gusobanura ivanjiri umugore arahaguruka atangira gutukana baramusohora,ariko wabonaga ari umusazi pe
Amadini yose muri rusange Leta ikwiye kuyagenzura mu buryo bwimbitse kuko Leta IHERUKA ISHYIRAHO AMATEGEKO AGENGA IMIKORERE YAYO ARIKO BIKARANGIRIRAR AHO KU BW’IBYO UBU AMADINI ARICA AGAKIZA NAWE SE:
1. Ubu Leta yujujue amashuri ku bufatanye n’abaturage aya twita nine years cyangwa twelves years basic education hamwe Leta yagiye igomba no kugura ibibanza amafaranga yshyuwe n’Uturere cyangwa se ahubakwa amacumbi y’abarimu b’ayo amashuri byamara kurangira NGO NTA MWALIMU WEMEREWE KWINJIRA cyangwa gukora muri icyo Kigo atari uwatanzwe na Ny’Ikigo cyangwa usengera mu idini nyir’Ikigo asengeramo/ayobora.
2. Ubu Umwalimu apfa gusezera Padiri, pasteur bakaba bateye ku karere ngo hari abantu babo bashaka ko batambuka bagahabwa akazi muri icyo Kigo,abapadiri bo bitewe n’uko aba Mayors benshi babatinya bo barabaterefona gusa ngo dushaka ko umwanya uri aha naha ujyamo kanaka, bikarangira gutyo! Mbese ni cyo Itegeko rivuga, rwose urwego rw’umuvunyi rukurikirane ukuntu abakozi batandukanye bahabwa akazi mu bigo byitwa iby’amadini ,amavuriro,amashuri yo byarazambye Padiri,pasteur hamwe na hamwe barica bagakiza kandi abakozi bakorera muri ibyo bigo ugasanga bahorana ubwoba bwinshi cyane.
3. Aho ntuye padiri aherutse guhangana na Mayor ashaka ko umwalimu ashyirwa mu kigo cyitwa ko ari icya gatolika Mayor aremera amanika amaboko!
4. Birababaje inzego zidukuriye zisabe ko amatgeko yashyizweho yubahirizwa.
5. Padiri atumiza inama y’abayobozi b’ibigo byitwa ibye bwo Mayor yaba yabatumije bakajya kwa Padiri,bikarangirira aho.
6. Mbese iriya mitungo yose Leta ishora mu bigo, amashuri, amavuriro, guhemba abakozi, ibikoresho,imiti,amasambu agurwa na Leta yiyongera kuyari asanzwe bizacungwa gute? Bigengwa n’irihe tgeko?
7. Mbaye ndekeye aha ariko hakwiye kugira igihinduka!
Karumangabo Kigali
Comments are closed.