Muzika ya none n’abayikora ntabwo mbyishisha – Makanyaga
Mu bahanzi bo hambere aha, Makanyaga Abdul ni umwe mu bakigaragara cyane muri muzika kugeza n’ubu, byumwihariko ariko niwe uri mu bagaragara bakorana cyane n’abasore n’inkumi bakora muzika igezweho, impamvu ngo ni uko yumva atabishisha kandi muzika yabo ikaba ariyo nyine igezweho.
Makanyaga, yakunzwe hambere muri Orchestre Impala n’ahandi yagiye aririmba ubu ari gutunganya indirimbo afatanyijemo n’abahanzi bakorera muri Kina Music.
Uzasanga abahanzi bamwe bo hambere bavuga ngo muzika ya cyera niyo yari nziza cyane, Makanyaga nawe ntabihakana ariko yemeza ko na muzika y’ubu atari mbi na gato kandi we nk’umunyamuzika w’umwuga azakomezanya n’aho umuziki ugana.
Muri Kina Music afatanyije n’abahanzi nka Tom Close, Dream Boys, Knowless na Christopher bari gutunganya indirimbo izasohoka vuba bise “Rubanda”
Makanyaga ati “ Nashimishijwe n’uko aba bahanzi bansabye ko dukorana mu njyana z’ubu, nshimishwa kandi n’uburyo nabo baririmba kuko ni abahanga cyane. Muzika y’ubu rero n’abayikora ntabwo mbyishisha nshingiye kuri muzika ya kera nayo nakoze cyane.”
Ishimwe Clement uyobora Kina Music avuga ko nawe yanejejwe no kuba Makanyaga atarabagoye mu kwemera ko bakorana.
Ati “yakiriye ikifuzo cyacu neza, ubu turi gukorana indirimbo yo izasohoka mu mpera z’iki cyumweru.”
Aya ni amwe mu mafoto yo kizaba kiranga iyi ndirimbo ndetse iyi myambarire isa n’iya cyera niyo izagaragara mu mashusho yayo nubwo ngo ataratangira gutunganywa.
Photos/PMuzogeye
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW
0 Comment
Aka karirimbo ko kazaba gatyaye ra! gatinze kugera hanze gusa
dore amafoto mba ndonga rwanyonga,
ubu kweli izi style zizagaruka ryari, en tous cas muraberewe basore,
wabonye ikanzu ya knowless! yakwica!
ndabemera basore, murasobanutse mubyamashuli mwaraminuje, igisigaye nukuminuza mu musique mureke abavuga bavuge
vraiment muri aba professionnels.
featuring na Muzehe Makanyaga irahebuje.
cyakora Knowless araberewe kabisa!Reba Tom na Abdoul wagirango niza films bitaga “Westerns”
Ntabwo Makanyaga yigeze acuranga mu Mpala. Yabaye mu Bamararungu, nyuma ajya mu Nkumburwa. Makanyaga ari mu bantu 5 ba mbere bazi gukirigita guitari muri iki Gihugu. Abandi ni nka Mihigo F. Chouchou, Mwitenawe Aug., Aaron Tunga, umusaza Mutsari… (Makanyaga ati “ese wiriwe Gikundiro?.. Disi garura umutima Julienne… Shushu ngwino nguhe ibyo nakugeneye… Burya bagenzi urukundo ni indwara… Iyo mpingutse mu kabari mbona benshi baza bandamutsa nyamara nataha nkabura umperekeza…)
Comments are closed.